Digiqole ad

RwandaCulturalDay – Igihe tubaye umwe umuco uba umurunga ukadukomeza – Kagame

 RwandaCulturalDay – Igihe tubaye umwe umuco uba umurunga ukadukomeza – Kagame

Perezida Kagame aganira n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu mujyi wa San Francisco muri Rwanda Cultural Day yihariye ku bikorwa by’umuco yavuze ko mu gihe abanyarwanda bari kugenda baba umwe umuco wabo ariwo uba umurunga ubakomeza.

Perezida Kagame aramutsa abari bateraniye muri Marriott Marquis Hotel i San Francisco
Perezida Kagame aramutsa abari bateraniye muri Marriott Marquis Hotel i San Francisco

Yatangiye ashimira abaturutse ahantu henshi hanyuranye muri America n’Iburayi baje muri uyu munsi ababwira ko ari iby’igiciro gushyira igihugu cyabo imbere no kugishyigikira mu rugendo kirimo.

Yavuze ko adashidikanye ko u Rwanda na Africa ubu biri mu nzira nziza igisigaye ari ukwihuta mu bikorwa.

Gusa avuga ko atazaceceka kubwira abantu ko bakwiye kwita ku bibareba, buri wese akita ku bye.

Ati “Mbona hari abibagirwa ko hari abantu, bashingiye ku buryo bwabo n’imibereho yabo, bashaka kubaka ubuzima bwabo n’igihugu cyabo.

Hari abifunze cyane bibwira ko bazi neza icyo abanyarwanda bashaka n’uko bagomba kubaho ubuzima bwabo.

Bakandika urutonde  rw’ibyo utagomba gukora ndetse ntibashake ko hari icyo ubivugaho.”

Pereziga Kagame yavuze ko kuba yanengwa ntacyo bimutwaye kuko abanyarwanda bariho ngo bunganirane. Gusa avuga ko abanyarwanda biteguye guhangana n’ibyo bibazo byose nk’uko n’amateka yabyerekanye.

Ati “ubuzima bw’ubuhunzi bwatumye abantu baguma kuba umwe, gukorera buri kimwe bageraho no kurwanirira igihugu cyabo n’agaciro kabo. Ibi ariko ntibyarangiriye aha urugamba rurakomeje mu guhindura ubuzima bwa buri wese.”

Perezida Kagame yavuze ko umuco ntaho ubogamira, ko ari ikintu duhuriraho kandi kigatuma abantu baba umwe.

Ati “Turi abo mu gihugu gishobora gutanga no kwakira. Ntabwo twaba igihugu cyo kwakira gusa. Iyo wamenyereye kwakira ugera aho wakira n’ibitari byiza kuri wowe.  

Ntabwo ndi umunyafrica watakaye mu ishyamba uri gushaka abanyampuhwe ngo banyereke inzira, ndi umunyafrica wabana neza unafashanya n’abandi batuye isi.

Nta kibazo ntewe no kumbaza uko nuzuza inshingano zanjye kubyo nkora, ariko nawe ugomba kuba witeguye kumva. Nta mbaraga waba wifitemo mu gihe cyose udashobora kumva abandi.”

Perezida Kagame yavuze ko igihe abanyarwanda bazakomeza gushyirwa imbere no kuba umwe umuco wabo uzaba umurunga ubakomeza.

Ati “Ntabwo tuzawutezukaho, uyu muco wacu ukize niwo utugize abo turi  bo.”

Mu ijambo rye yashimangiye ko ibihugu n’abantu ku isi bagomba gufatanya kuko ntawigize wenyine, gusa ko buri umwe agomba kugumana ikimuranga yita icye.

Aha cyane cyane yabwiraga urubyiruko ko rugomba kugira umuco ururanga rwita urwawo, bikarutera ishema kandi rukawukomeza rukawuha n’abandi bazaza.

Asoza ati “Nta mpamvu tudakwiye gushyikira abandi ku isi, niho dukwiye kuba turi ariko bizava muri buri umwe muri mwe.  Akarengane no kubogama bizaba amateka kandi tuzagera aho dushaka kuba turi.”

Mbere gato habanje ibiganiro binyuranye byaganishaga kumuco n'iterambere ry'u Rwanda
Mbere gato habanje ibiganiro binyuranye byaganishaga kumuco n’iterambere ry’u Rwanda
Perezida Kagame ageze ijambo rye ku bitabiriye Rwanda Day
Perezida Kagame ageze ijambo rye ku bitabiriye Rwanda Day
Abantu benshi bakurikiye imbwirwaruhame ye i San Franscisco n'ahandi hari abanyarwanda mu gihugu no mu mahanga
Abantu benshi bakurikiye imbwirwaruhame ye i San Franscisco n’ahandi hari abanyarwanda mu gihugu no mu mahanga
Past Rick Wallen, Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame bakurikiye abataramye muri uyu muhango
Past Rick Wallen, Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame bakurikiye abataramye muri uyu muhango
Mme Jeannette Kagame aganira na Minisitiri Louise Mushikiwabo
Mme Jeannette Kagame aganira na Minisitiri Louise Mushikiwabo
Mme Jeannette Kagame
Mme Jeannette Kagame areba Urukerereza
Itorero Urukerereza n'abandi bahanzi nka Muyango basusurukije abaje muri RwandaDay
Itorero Urukerereza n’abandi bahanzi nka Muyango basusurukije abaje muri RwandaDay
 Mu ndirimbo n'imbyino gakondo
Mu ndirimbo n’imbyino gakondo
No mu bindi binyuranye biranga umuco wacu
No mu bindi binyuranye biranga umuco wacu
Uhereye ibumoso; Amb.Mukantabana w'u Rwanda muri US, Past Rick Wallen, Perezida Kagame, Mme Jeannette Kagame n'umuyobozi wa Imbuto Foundation
Uhereye ibumoso; Amb.Mukantabana w’u Rwanda muri US, Past Rick Wallen, Perezida Kagame, Mme Jeannette Kagame na Mme Radegonde Nedjuru
Aha hari hateraniye imbaga nini y'abantu baturutse ahantu henshi hanyuranye
Aha hari hateraniye imbaga nini y’abantu baturutse ahantu henshi hanyuranye

UM– USEKE.RW

38 Comments

  • Byari byiza. Rick warren ibandi ribeshya

  • Mushobora kumbwira impact ya Rwanda day ku banyarwanda mwe musonanukiwe? Jyewe nahitamo gusaba abantu bifashije bagatanga contribution hagakorwa ibikorwa byo kurwanya ubukene bwugarije igihugu aho gupfusha ubusa abantu bajya kwishimisha kandi rubanda rugufi rwishwe n’inzara!

    • Nankye kugeza ubu sinari numva akamaro kayo. Ese kuki ibera muri Amerika no mu Burayi gusa? Ko itari yabera mu Buganda cg muri Kenya cg ahandi muri Afurika hari abanyanyrwanda benshi? Ababizi mudusobanurire.

  • Ni byiza cyane. Dukomeze twubakire ubumwe bw’Abanyarwanda i San Francisco muri Rwanda Day.

    • ARIKO NAWE RWOSE WA MUNTU WE . UMUGABO BAMUGENEYE AMAJWI ATATU ARANGIJE ATI UZIKO M– USETSA . UZIKO M– USETSA . YEWE GA MWANAFUNZI . NUBWO BANYISHE NKABA NDIHO NTARIHO ARIKO URANSRKEJE. NIBYIZA CYANE ? MUKOMEZE MWUBAKIRE UBUMWE BWABANYARWANDA I SAN FRANSISCON MURI RWANDA DAY . NUKO NUKO MUKOMEZE MUKOMEREZE UBUMWE BWABANYARWANDA MURI RWANDA NIGHT AHO IWANYU MIKICIRO CYAMBERE CYUBUDEHE . MUKOMEZE MUKOMERE

  • Ariko ninde uhitamo thème ya Rwanda day ? Ngo umuco umuco wacu i san Francisco???n’importe quoi ,mbona ari gupfusha imali y’igihugu ubusa !ariya mafaranga yagakoze ibindi nko kuteza imbere imibereho myiza y abatuye icyaro,habaho kwihitiramo igikwiye mu karere ,cg mu kagali kabo mu rwego rw’imishinga …..

  • wastings

  • Ariko yayijyiye iberera mu Rwanda !!

    Ayo Mafaranga Agasigara mu banyarwanda aho kub abanyamerika

    Rick Wareen Ni Umubeshyi Ajye Amenya Gusaba Umugati Neza Areke kuvuga ibitabapfu

    Ibi bintu rwose ntahandi Nari naby

  • Nyakubahwa bwira abo banyarwanda niba koko bakunda u Rwanda ubutaha bajye baza ibere Mu Rwanda niba ataruko byaba ari nka byabindi ngo bakubeshya Ko bagukunda nawe ukabahisha Ko uziko bakwanga,ikindi kandi njye mbona nuko Rwanda day imaze kuba nka labour day,teacher day etc Kuko usanga ibera hanze y’uRwanda byumwihariko hanze ya Africa.ayo ma millions musesagura mujye muyakoresha mu gukura rubanda rugufi mu bukene tutibagiwe na nzaramba

    • Nonese sha wabaze usanga hasesaguwe angahe?/kuki se ahubwo itaba yinjije????????kulopoka sibyiza albert nubwo ubeshya izina

      • @john wirakara albert yabajije ikibazo gikomeye. Ese birakeneye gusesagura amafaranga angana gutya ? Niba wumva ko hari ayinjiye yatubwire ? Arega bavuga ibigoramye imihoro ikarakara.

        • Ariko twagira abanyarwanda batekereza nkamwe gusa,murunva twagera kuki?
          Imana ishimwe ko mubanyarwanda abatekereza nkamwe ari bake.
          Basigaye mumashamba yo muri Congo.
          Ariko se abashoramari babanyamahanga na banyarwanda bamaze kuzanwa na Rwanda Day bangana iki?
          Ese ibyo mwita gusesagura nibiki.Ngo gufasha abakene?wowe ufashije bangahe?
          Ese gira inka IDPRS nibindi bimaze iki?

    • igihe utazi neza akamaro kibikorwa bikorwa mu Rda numva utakihutira kugaya utabanje gusobanuza neza kuko aho haba harimo ubuhubutsi !!! nakugira inama yo kujya ubanza ugasobanuza neza ukamenya uko ibintu bimeze gucrtica si bibi !! ariko biteye isoni ubikoze udasobanukiwe ibikorwa

      • Ubuse arinjye ari nawe ninde wahubutse ? Tekereza ko nkumutura rwanda mbaza akamaro kuyu munsi ukabura icyo usubiza ahubwo ugatukana. Abanyarwanda baba imahanga bamwe ntibakeneye uyu munsi kuko bazi umucyo nyarwanda nakamaro kawo. Aho bagiye hose babona akamaro kumuco wabo kuko bahura nabandi badafite umuco nkuwabo gutyo bakagereranya.

    • albert abantu kamwe ntimuzabura gusa imitekerereze yawe ubwo niho igarukiye bari nabo n’abanyarwanda kandi bakeneye kumenye iby’igihugu cyabo kuko nubwo batahaba ariko bagira uruhare mu kubaka igihugu kurusha nawe uri hano

  • Kamasa na Albert muravuga ukuli ayo mafaranga yagiye mubifitiye abanyarwanda akamaro rwose ,ariko Albert aho ntemeranya nawe nuko abanyarwanda baba iyo mu mahanga ataribo batumiza za Rwanda day ,ahubwo ni igitekerezo cya leta ya kigali cyo kubasanga iyo bari my friend !

    • ndengera ariko mwagiye mukoresha imvugo zujuje ubuziranenge leta ya kigali uba ushatse kuvuga iki? leta y’ubumwe bw’abanyarwanda niyo wita leta ya kigali ubwo indi migi yo mu rwanda ifite leta zayo rwose turambiwe abantu nkamwe muba mutuyobwa

  • Izi studios zihenze sizo ziri gukora kuri Sarkozy ra muri campain ya 2012?

  • oho haba agaseke bashyiramo inkunga ???? hari ababyeyi cg abarwayi bagihekwa ku ngobyi bagana amavuriro ,mituelle ni ikibazo nubu hari abatarayibona nibindi byinshi …….kubasanga ni byiza cyane .ariko batere inkunga rwanda day ige iba barabiteguye barateguye ninkunga yo kubaka urwababyaye bitabaye ibyo byarorera kuko amatike y’amadeeregations ajyayo ,amacumbi amafunguro byubatse imihanda ,biguze ambulance zirenga 10 bikuruye umuriro kuburyo nta mubyeyi wabyarira kuri bougie nibindi so mubyige neza cyane …..

    • unva muvandi nubundi ibyubatwe byose wabirebeshaga amaso uko byagiye bikurikirana kandi birashimishije pe . ushaka rero wareka iyo mibare yawe ngo ambulance 10 kuko njye mbibona nko kwigira umunyabwenge ugakabya kuko ubukene ntibumarwa nuko wowe ubyunva gusa kandi burya ngo utazi ubwenge ashima ubwe

    • ariko musabiriza kugeza ryari ubwo ibyo uvuga ubifitiye gihanwa ko bariya bantu bishyurirwa na leta cyangwa upfa kuvuga gusa ibikorwa biteza imbere abaturage n’ubusanzwe se leta ntibikora ubu hari ibitaro by’akarere bitagira imodoka y’abarwayi nibura 2 ariko muge muzamura imyumvire nabariya bari mu mahanga bakeye kumenya ibikorerwa mu gihugu bakagiramo n’uruhare ntimuzumve ko abari mugihugu aritwe dukeneye umenya ibidukorerwa gusa.

  • Barahaze sha

  • Ese mubona abategura Rwanda day baba batabyizeho bikorwa kubera bifite akamaro naho ubukene isi izarangira bamwe bakize abandi bakennye hari abagenda namaguru abandi my modoka kugeza Yesu aje kujyana itorero abapinga Rwanda day mucishe make the.

  • Nsubize KANUMA;

    Muraho KANUMA we? Mumagambo make nagirango nkubwire ko Diaspora yinjiza amafaranga menshi mugihugu kandi ivugira u Rwanda hanze. Rero nabo ni abanyarwanda nk’abandi kandi si Gouvernement iba yatwishyuriye ingendo n’andi ma depense.

    Umunsi mwiza

    • Kuba diaspora yinjiza devises menshi mu gihugu ntaho bihuriye na rwanda day. Ibihungu nka Uganda, kenya bose baraturusha kdi nta uganda day cg se kenya day bakora. Ariya yose agenda mu gihe kitageze ku cyumweru yakubaka ishuri,umuhanda cg se n’ibindi bifite akamaro kdi ukagirira akamaro twese. ubare ko abanyarwanda bava mu gihugu hano ari nka 500 utanga make yishyura wenda 2500$, ubwo urumva atari $1,250,000 none ngo wuriyishyurira ahubwo ntimuzi icyo frw yakorera igihugu.

      • Ngo Uganda na Kennya?
        Hanyuma se,tugendera kuri programme politique,yabandi?
        – yewe,n’amateka samwe. Agahugu umuco akandi umuco.

  • igihe kirageze ngo Hakorwe detailed evaluation Ku nyungu za Rwanda day zabaye niba dushaka kubaka a visionaly nation kdi turebe uburyo buruseho guhenduka yakorwamo!! kuko nabatuye mukarere ka 31 baba bakeneye kumva gahunda zi gihugu ngo bahure na HE nkuko nuturere twimbere tuba twifuza gusurwa nawe.

  • Kay ntago nemeranya nawe ,koko hahozeho abakire n’abakene yes!ariko hari na classe moyenne iyo rero ntikibaho mu Rwanda ! Hari abatindi nyakujya nako ngo ni abahanya !kubera nyine ubwo busumbane no gupfusha ubusa umutungo w’igihugu.kugenda na maguru undi ari ni modoka ntago ariho warebera umukire n’umukene ,aho rwose urabizambije!

    • Ariko wakwiyahuye bikagirinzira ko umushiha nubundi utaribugusige amahoro. ngo hahozeho classe moyenne ngo none…… sha niba muba mwigiza nkana niba ariko ubwenge bwanyu bungana byaranyobeye. Uzimanike Ndengera we ntakindi nakubwira

  • Tuvugishije ukuri, izi ngendo zo hanze za hato na hato rwose zitwara amafaranga menshi y’igihugu kandi tuzi ko igihugu cyacu kiri muri bimwe bitihagije. Byari bikwiye rero ko hakwigwa uburyo izo ngendo zo hanze zagabanuka. Ndagira kandi ngo nisabire abayobozi bacu, hamwe n’abanyarwanda muri rusange, ko mu gihe umuntu atanze igitekerezo cye ku byagirira igihugu akamaro, kandi twirinda gusesegura uduke dufite, ntimukajye mumufata nk’umwanzi.

  • byari byiza kbs

  • Namaze kureba Tarifs ziri muri UK,France,USA amake ni ibihumbi 20 dollars tudashyizemo amahoteli yakodeshejwe.

    • Quel Audit? Ariko we wiyita Fagitire ushinzwe iki?
      Sha uracyafite akazi niba atari ishyari.
      Hanyuma se kutabara amafaranga arara iribwa mutubare
      twa Kigali? ese kwangiza biba gusa hanze y’Igihugu?
      Iyo uriho uravumba utuyoga utikora kumufuko wunva ko ari ibisanzwe?

  • Ndabona hari hari ababaza ibibazo wenda nabo bigiza nkana ariko aho gusubizwa nabo abakabasubije barabigirizaho nkana , bitrrakwiye ko abantu bajya bavuga nta bukaka !!!!!!!!!

    Njye nta busobanuro bwinshi nabona ko rwanda day , ari infabusa cyangwa ifite umumaro kuko nta bimenyetso nfite kamara byatuma ababaza niba batigiza nkana barushaho gusubizwa .

    Gusa mu bisubizo bike nfite nemera ko ifIte umumaro kubera impamnvu zikurikira :

    .1. Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze .
    .2. IFUNI IBAGARA UBUSHUTI NI AKARENGE .
    .3.Kwihesha agaciro .
    .4. Gutinyura abantu , cyera twari tuzi ko kugenda mu ndege ari ibya Habayarimana gusa MU NDEGE YITWAGA “IMPALA CLAVER“ ubu abantu basigaye bajya nairobi n` indege bakareka imiruho y` imihanda itera invune na risk ,
    05. Guhindura isura y` igihugu no kukimenyejkanisha Buriya abazungu iyo babonye biriya bintu bitabatangaza bakabaza bati aba bantu bakomoka he !!!!!!!! Bafite mateka ki ???? iyi ngingo uyishyize mu gaciro ntabwo wabona ikiyiguze irahenze cyane !!!
    06. ubucuruzi nkeka ko haba imurika ry` ibintu bikorwa mu rwanda bityo bikazabona isoko .

    ABABAZAGA NIBA RWANDA DAY IDAFITE UMUMARO , NIBA MUTANYUZWE N` UBUSOBANURO MBAHAYE MWIHANGANE MUKORE UBUSHAKASHATSI MUBAZE ABANDI WENDA BABAHA UBUSOBANURO BURENZE UBWO NFITE , IMANA YACU IBANE NAMWE .KANDI IGUME MU RUHANDE RWACU TWESE

    • murakoze cyane

  • Genda Rwanda uraryoshye

  • Ubundi se ko mupfa kuvuga gusa muba muzi ayongayo yatanzwe yaturutse he ? Mumenye ko aba yabonetse kubera ubwenge n’ubushishozi bw’abayobozi. Mubareke rero barakora ibyo bazi.

  • amahoro niyo yambere

Comments are closed.

en_USEnglish