Digiqole ad

Volleyball: UNIK ntizitabira Rutsindura Memorial tournament

 Volleyball: UNIK ntizitabira Rutsindura Memorial tournament

UNIK ngo yakinnye amarushanwa menshi iranayatwara ariko isigara nta mikoro ifite

Ikigo cya Petit Seminaire ya Karubanda cyateguye irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura uzwi muri Volleyball y’u Rwanda. Iyi mikino ntizitabirwa n’ikipe ya Kamonuza ya Kibungo UNIK yatwaye ibikombe byose uyu mwaka.

UNIK ngo yakinnye amarushanwa menshi iranayatwara ariko isigara nta mikoro ifite
UNIK ngo yakinnye amarushanwa menshi iranayatwara ariko isigara nta mikoro ifite

Tariki 1 na 2 Ukwakira 2016, mu karere ka Huye, mu kigo Petit Seminaire Firgo Fidersi de Karubanda, hateganyijwe irushanwa ry’iminsi ibiri ryo kwibuka abazize Jenoside, barimo Alphonse Rutsindura wari mwarimu muri iki kigo, wagize uruhare mu iterambere rya Volleyball mu Rwanda.

Iri rushanwa ntirizitabirwa n’ikipe ya kaminuza ya Kibungo, UNIK, kubera ibibazo by’amikoro nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’umuyobozi w’iyi kipe yihariye ibikombe byose uyu mwaka w’imikino, Ngarambe Laurent.

Yagize ati “Ikipe yacu yatwaye ibikombe byinshi. Twatwaye shampiyona, Carre d’AS, Genocide Memorial tournament, n’ikindi kimwe twakinnye muri Uganda. Byadutwaye amafaranga menshi. Tubabajwe no kuba ubu tudafite ubushobozi bwo kwitabira irushanwa ryo kwibuka Rutsindura.”

Ngarambe Laurent avuga ko abakinnyi ubu bagiye mu biruhuko. Nta myitozo bafite, n’amikoro yo kubahamagara ntayo.

Ati “Gusa, natwe uyu mugabo tuzahora tumwibuka.”

Alphonse Rutsindura wari mwarimu ku Karubanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye umutoza w’ikipe y’iki kigo, nyuma aba na visi perezida wa FRVB.

Amakipe azitabira irushanwa ryo kumwibuka ni; Umubano Blue Tigers, APR, Kigali Volleyball Club, IPRC-South na Rayon Sports mu bagabo.

Mu bagore ni APR, IPRC-Kigali, St Joseph Kabgayi, Ruhango, Rwanda Revenue Authority na St Alloys de Rwamagana.

Iyi kipe ya Kaminuza ya Kibungo ngo ntizitabira irushanwa ryo muri Petit Seminaire Karubanda
Iyi kipe ya Kaminuza ya Kibungo ngo ntizitabira irushanwa ryo muri Petit Seminaire Karubanda

Roben NGABO
UM– USEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish