Digiqole ad

P. Kagame yibukije abayobozi b’isi ko bakomeza gushyira imbere inyungu z’abaturage

 P. Kagame yibukije abayobozi b’isi ko bakomeza gushyira imbere inyungu z’abaturage

Perezida Kagame ageza ijambo rye ku Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Mu ijambo ry’Iminota irindwi yagejeje ku bayobozi b’ibihugu byinshi by’isi bateraniye mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, Perezida Paul Kagame yibukije ko ibibazo rusange nk’icy’impunzi n’icy’abimukiira bitagomba kwibukwa gusa ari uko bitangiye kugira ingaruka ku bihugu bindi kandi nabo bibareba. Avuga ko abayoboye isi nibakomeza gushyira imbere inyungu z’abaturage bazagera ku ntego biyemeza.

Perezida Kagame ageza ijambo rye ku Nteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye
Perezida Kagame ageza ijambo rye ku Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Mu ijambo ry’iminota irindwi, Perezida Paul Kagame  yagarutse ku bufatanye bw’ibihugu, avuga ko iterambere rya buri gihugu riba rifitanye isano n’iry’ibindi bihugu kandi buri kimwe gifite icyo kigomba gukora.

Yavuze ko igihe cyo gukora ibyo ibihugu bigize umuryango w’abibumbye byiyemeje kigeze, yibutsa ko umwaka ushize mu byo biyemeje harimo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no kurwanya iyangizwa ryacyo, hamwe no kurwanya ubuhezanguni.

Avuga ako abayoboye isi bazaguma mu murongo mwiza w’ibikorwa nibakomeza kwibuka ko intego y’ibyo biyemeje ari uguhindura ubuzima bw’abatuye isi kugira ngo babe ahameze naza kandi bafite amahirwe anyuranye.

Ati “Icya kabiri ni ukubakira kubyo twize kugeza ubu, nko guha umwanya ukwiye abagore kuko nibatagera kubyo bakwiye kuba bageraho natwe ntacyo tuzageraho

Ntewe ishema no kuba ‘HeForShe’ kandi ndasaba n’abandi gufatanya muri ubu bukangurambaga bw’ingirakamaro.”

Perezida Kagame yibukije ko isi imaze kubona ko ikoranabuhanga ari ikintu gikomeye cyane mu guteza imbere isi, avuga ko buri wese akwiriye kubona Internet yihuta. Yashimiye umuhate wa ITU na UNESCO mu kazi bakomeje kubikoramo.

Yavuze ko amasezerano anyuranye basinya adakwiye kuba amagambo gusa ngo nibyo bizatuma bagera  ku ntego z’iterambere rirambye kuri Africa, ndetse u Rwanda ngo rwishimiye kuba ruzaba rufite centre yo gukurikirana iby’intego z’iterambere rirambye (SDGs) kuri Africa.

Ati “Aya amsezerano ntabwo akwiye kuba amagambo gusa ahubwo akwiye kuba ubwumvikane bw’isi twifuza kubamo no gusigira abana bacu. Nimureke tuyashyiremo umuhate n’ibakwe akwiriye.”

Mu kwezi gutaha abantu barenga 1 000 bazateranira i Kigali biga ku kugabanya ibyuka bijya kwangiza

Mu ijambo rye kandi yibukije ko isi yose ifite inshingano ku mibereho n’uburenganzira by’impunzi n’abimukira, ikibazo cyabo ngo ntigikwiye kwitabwaho ari uko ibihugu bireba bitangiye kubona ingaruka zikomeye zacyo.

Yizeje ko u Rwanda ruzakomeza gukora uruhare rwarwo no kwigira ku byabaye, mu gukemura iki kibazo.

Asoza ati “Nidukomeza gushyira imbere inyungu z’abaturage turi kurwanirira tukubakira kandi ku masomo twize nta mpamvu tutagera kuri buri kintu cyose twiyemeje.”

Perezida Kagame avuga ijambo i New York mu nama y'Umuryango w'Abibumbye
Perezida Kagame avuga ijambo i New York mu nama y’Umuryango w’Abibumbye
Ati Ibibazo by'impunzi n'abimukira ntibikwiye guhagurukirwa gusa ari uko ibihugu bimwe byatangiye kubigiraho ingaruka
Ati “Ibibazo by’impunzi n’abimukira ntibikwiye guhagurukirwa gusa ari uko ibihugu bimwe byatangiye kubigiraho ingaruka”
Inama rusange y'umuryango w'abibumbye yagezagaho ijambo
Inama rusange y’umuryango w’abibumbye yagezagaho ijambo

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Uburyo bwa mbere bwo gushyira imbere inyungu z’abaturage, ni ukutabashora mu ntambara za hato na hato. Kuri iyi ngingo, ese u Rwanda ni intangarugero?

    • @Mwanafunzi,Warwanye uruhe rugamba?, bagushoye hehe?

    • Ibyo bwana mwanafunzi avuga birunvikana.

  • @ mwanafunzi

    Ni iyihe cg Se izihe ntambara za hoto na hato urwanda rwashoyemo abaturage cg wowe?

    • @Wamarley, u Rwanda ruri mu bihugu byabayemo intambara nyinshi ku isi muri iyi myaka 60 ishize: 1959, 1961, 1963, 1967, 1990-1994. ukongeraho n’izarwanywe muri Kongo hagati ya 1996-2010. None ngo abanyarwanda bashowe mu yihe ntambara!

      • Nubu ruracyayirimo niba utabyemera uzabaze niba ufite umuntu uzi mugisilikare.Birirwa bahiga haduyi amanywa nijoro.Ahubwo umutima wabo uzahagarara.

  • Muzabibaze Congo niyo ibizi.

  • yavuze ijambo hari abantu bacye iiyo foto siyo mureke kubeshya

  • @Ayubu,nanjye byanyobeye kdi narabirebaga! Ariko n’abanyamakuru bokamwe n’ibinyoma!!

Comments are closed.

en_USEnglish