Digiqole ad

Muhanga: Umuziki mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Inzu itunganya umuziki mu mujyi wa Muhanga ‘Touch Light Music’, ifatanyije n’itsinda ry’urubyiruko ‘Icyizere Group’ n’umuhanzi Bartheremy, bategura igitaramo kigamije kugaragaza impano z’urubyiruko muri mu zikika, insanganyamatsiko ni “Rubyiruko turwanye ibiyobyabwenge bitazatubuza kuzamura impano ziturimo.”

Abahanzi batatu bitwaye neza

Abahanzi batatu bitwaye neza

Iki gitaramo cyari mu rwego rw’irushanwa, cyabereya muri Centre Ahazaza mu mujyi wa Muhanga ku, gihuza urubyiruko rw’abahanzi 21 baturutse mu mirenge yose igize akarere ka Muhanga.

Imbaga y’rurbyiruko rw’inshi n’abatuye Muhanga bari baje mu gitaramo ari benshi cyane.

Abafana biganjemo urubyiruko bari babukereye

Abafana biganjemo urubyiruko bari babukereye

Uretse kurushanwa, bamwe mu rubyiruko batanze ubuhamya bujyanye n’ububi bw’ibiyobyabwenge.

Umwe mu batanze ubuhamya yagaragaje uburyo ibiyobyabwenge byatumye areka ishuri ariko nyuma yo kubireka akaba yarasubije ubwenge ku gihe arisubiramo.

Abateguye irushanwa biyemeje gukorera umuhanzi wa mbere indirimbo ye mu majwi n’amashusho ku buntu.

Abahanzi babiri bamukurikira bemererwa kuzakorerwa indirimbo mu majwi nk’igihembo na ho abandi 18 bari mu irushanwa, Studio Touch Light Music yabemereya kuzabakorera indirimbo ku giciro kigabanyijweho 50%.

Rudacyahwa Bertin uzwi ku izina rya Ras Bertin Inshuti y’Abana wari umwe mu bayoboye igikorwa, yatangarije UM– USEKE ko nk’uko basanzwe babigenza bagiye kurushaho gutegura ibikorwa bihuza urubyiruko.

Intego nyamukuru ikaba ari ukwereka urubyiruko uburyo rwabyaza umusaruro impano zarwo hatirengagijwe ubumenyi babonera mu mashuri.

Ras Bertin ati “Urubyiruko nizo mbaraga z’igihugu, bagomba gukoresha impano zabo n’ubundi bumenyi bakomora mu mashuri kugira ngo biteze imbere bubake igihugu, kandi barwanya ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose mu rubyiruko.”

Buri wese ubifitiye ubushobozi arasabwa kugira uruhare mu bikorwa byateza imbere urubyiruko rw’u Rwanda no kubaka ikizere cy’ejo hazaza.

Imbuto zavuye mu bushake bw’urubyiruko rw’imuhanga, zikaba ari ishingwa ry’itsinda ry’urubyiruko ‘Icyizere Group.’

Abari bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa

Abari bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa

Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • abahanzi badufashe,imana izabaha insinzi muri gum gum

Comments are closed.

en_USEnglish