WhatsApp iratwungura ikanaduhombya, wowe byifashe bite?
Nta gushidikanya, imbuga nkoranyambaga ni ingirakamaro, Application ya WhatsApp yo ikaba akarusho mu kwihutisha amakuru n’ubumenyi, ariko nta no gushidikanya ko hari abayikoresha nabi ikababera igihombo kurusha inyungu. Wowe byifashe bite?
Africa irihuta cyane mu kwakira ikoranabuhanga no kurikoresha kurusha indi migabane, uzasanga imbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane n’Abanyafrica.
Abatunze za telephone zigezweho biragoye cyane ko yamara amasaha abiri atarebye ikiri kuvugwa, ikigezweho kuri WhatsApp.
WhatsApp yabaye ihuriro ry’abadaherukana, WhatsApp ikorerwaho inama, WhatsApp isangirwaho byendagusetsa, amakuru, ibihuha n’ibinyoma, WhatsApp ihuza abakorana bakihutisha ibikorwa, igihe runaka kiva ku cyo wagakoze ku munsi kubera WhatsApp,… ibyiza n’ibibi.
Mu rubyiruko iyo witegereje ku mbuga ziruhuza usanga baganira iby’urungano nyine, gusa hakazamo n’ibibi bigezweho nk’amashusho y’urukozasoni, amakuru ku biyobyabwenge bigezweho n’ibindi bihindura imitekerereze y’ababyiruka bakitwara uko isi ibishaka, bibwira ko ari ko babishaka.
Mu kazi usanga hari abahora kuri WhatsApp bakwirakwiza byendagusetsa, amafoto (rimwe na rimwe cyangwa kenshi photoshopped) atangaje cyangwa asekeje, amakuru y’uko ahandi bimeze n’ibindi byangombwa cyangwa bitari ngombwa. Byose bifata umwanya, rimwe na rimwe utari muto.
Abantu barahuze cyane, mu byo bahugiyemo na WhatsApp irimo n’abadafite akazi barahuga ukabona ni umukoro.
Akamaro kayo ni kanini n’ingaruka mbi zayo si nkeya, kuri wowe byifashe bite?
UM– USEKE.RW
3 Comments
yewe kurinjye mbona aligihombo kuko ntabinyungura mbonamo akenshi biba ntangufu bifite
Njye ndi munyungu ahubwo RRA ishake ukuntu yongera umusoro kbsa.
Jye yaranyunguye cyane. I don’t have to spend lot of money calling home. I am able to communicate with my siblings everyday. Thanks whatsapp
Comments are closed.