97% by’abanyarwanda ngo bizeye umutekano w’igihugu cyabo
Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yagaragajeko umubare munini w’abanyarwanda 97% ubu bizeye umutekano w’u Rwanda byavuzwe n’Umunyamabanga w’iyi Komisiyo kuri uyu wa 21 Nzeri ubwo u Rwanda narwo rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’amahoro. Ashimangira ko umutekano uganisha ku mahoro arambye kandi urubyiruko arirwo rwa mbere rugomba kubigiramo uruhare.
Muri uyu munsi wizihirijwe mu Nteko Ishinga Amategeko ahari hatumiwe urubyirurko ruhagarariye urundi rwaturutse mu turere twose tw’igihugu, uru rubyiruko rwabwiwe ko kubaka amahoro ari urugendo rubareba cyane.
Fidel Ndayisaba umunyamabanga wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwyunge avuga ko urubyiruko arirwo rugomba kuza imbere mu kurinda icy’aricyo cyose cyahungabanya igihugu.
Hon Donatille Mukabalisa Perezidante w’inteko umutwe w’Abadepite nawe yasabye urubyiruko gukomeza guhindura amateka mabi kuko rwakoreshejwe mu gusenya igihugu no gukora Jenoside.
Ati “Abanyarwanda dufite ubuhamya bwihariye mu kumenya agaciro k’amahoro, (ubu) twubatse u Rwanda rutekanye kugeza ubwo n’abanyamahanga baza kutwigiraho, ndetse tugera n’aho tujya kuyaharanira mu mahanga.”
Nawe yasabye urubyiruko gukomera kuri ayo mahoro n’umutekano byagezweho bakesha ubuyobozi bwiza bwayaharaniye buhereye mu rugamba rwo kubohoza igihugu.
Abandi bayobozi banyuranye bafashe ijambo barimo Minisitiri mu biro bya Perezida wa Republila Venantie Tugireyezu ndetse na Eric Mahoro umuyobozi w’umuryango Never Again Rwanda bavuze ko rukwiye gushyira imbaraga mu guharanira amahoro.
Eric Mahoro we avuga ko nubwo hari ibyagezweho mu kubaka amahoro, ariko hakiri intambwe yo gutera kuko u Rwanda aribwo rukiva muri Jenoside ko hakiri benshi bagifite ibikomere byayo bataragira amahoro asesuye muri bo.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
8 Comments
abandi c 3 bimeze ????
uretse abazunguzayi n’abatavuga rumwe na leta.
amavuta murya sha !!!!! kuyazimya nabyo bisaba izindi mbaraga …..
sinibwira ko hari uwatangaza ibinyuranye nuko umutekano utizewe nubwo byaba ariko biri byongeye mu nteko yacu GUSA NI UKURI SINZI UMUNTU UTABA ABONA UYU MUTEKANO AMASO YABA AREBESHA ariko ntibivuzeko abantu bose bizeye umutekano wabo cyane nkahantu haba intaragahanga,abuzukuru ba shitani cg ababa mu gishanga cya Nyabugogo,…ARIKO MU RWEGO RW’IGIHUGU NTA KIBAZO GIHARI AHUBWO KURINJYE MBONA BYABA NKA 99 ariko turebye umutekano muri buri gace kagize umutekano urugero umutekano ku kazi umutekano ku biribwa umutekano ku buzima byaba hasi pe
Hanyuma se dasso zirirwa zikubitira abantu mumuhanda zikenda kubavanamo umwuka, abantu bafunganwa namatungo nabana mumugongo ubwo nibo bari gusa muri 13% badafite umutekano? Mujye mureka kubeshyabanyarwanda nogutekinika imibare mujijisha amahanga nabanyarwanda twarabamenye.
Muri South Africa umwaka wa 2015 hishwe abantu 17,805. Si igihugu kiri mu ntambara. Byibura urumva icyo ibi bivuga? Cyangwa kuri wowe kuba utakibasha kubuza abantu amahoro nicyo wita kuyabura?! Ayo yo uracyayabura wa ndashima we.
Tout bascule en un jour en afrique!
Nibyiza kugira umutekano . ariko muge mwibuka ko umutekano namahoro ari ibintu bitandukanye cyane, umutekano no muburoko ubamo , ariko amahoro ntahandi atura atari mubantu, amahoro rero ntgo atana no kwisyhira ukizana , uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo , no kwishira hamwe. uwavuga ko murwnda hari umutekano namushyigikira 51% ariko uwavuga ko murwanda hari amahoro namuhakanira 97% mukomeze mukomere
Comments are closed.