Digiqole ad

YAVUGURUWE: Inkongi y’umuriro yibasiye Bambino Super City i Kabuga

 YAVUGURUWE: Inkongi y’umuriro yibasiye Bambino Super City i Kabuga

Gasabo, Kabuga – Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye Bambino Super City mu masaha ya saa yine z’igitondo kuri uyu wa gatatu.  Umunyamakuru w’Umuseke uriyo aravuga ko ubu hari gukorwa ibikorwa byo kuzimya uyu muriro.

Inkongi iri gutwika aha hantu hakira abaje kwidagadura
Inkongi iri gutwika aha hantu hakira abaje kwidagadura

Uyu muriro ngo watangiye ahagana saa tanu uza ari mwinshi cyane, bitacyekwa ko ngo waba wavuye mu bikoni.

Abakozi kuri iki cyanya cy’imyidagaduro kizwe cyane i Kigali babwiye umunyamakuru w’Umuseke ko uyu muriro waje ari mwinshi ugakwirakwira vuba ubutabazi bwa Police bukahagera bidatinze ariko bugasanga hari ibyangiritse.

Igice cyahiye ni icyo ahagana hirya hafi y’imyicundo y’abana.

Augustin Gatarayiha umuyobozi wa Bambino Super city yabwiye Umuseke ko bataramenya icyateye iyi nkongi ariko bakeka ko yaba ari amashanyarazi.

Ibyari muri Restaurant byose byahiye, avuga ko umuriro watangiye ahagana saa yine n’iminota 10 ariko ibyangiritse bitabuza ko bakomeza gutanga service kuko ari igice kimwe cyahiye.

Gatarayiha avuga ko basanzwe bafite ubwishingizi.

Bambino Super City hazwi cyane mu kwakira imyidagaduro y’abana n’abakuru.

Umuriro wangije cyane igice cya restaurant
Umuriro wangije cyane igice cya restaurant
Aha hari akantu kameze nk'ibaraza hahiye hose harakongoka
Aha hari akantu kameze nk’ibaraza hahiye hose harakongoka
Police yatabaye nubwo yasanze hari byinshi byangiritse
Police yatabaye nubwo yasanze hari byinshi byangiritse
Aha hantu hari hasakaje amabati
Aha hantu hari hasakaje amabati
Umuriro ntabwo wabashije gukomeza ngo ufate n'inzu z'inyuma
Umuriro ntabwo wabashije gukomeza ngo ufate n’inzu z’inyuma
Abazimya umuriro mu ishami rya Police ribishinzwe mu kazi
Abazimya umuriro mu ishami rya Police ribishinzwe mu kazi
Uwambaye amataratara (uri gusobanura) niwe muyobozi wa Bambino, avuga ko ahahiye hatabuza aba-client b'iki kigo gukomeza kuza
Uwambaye amataratara (uri gusobanura) niwe muyobozi wa Bambino, avuga ko ahahiye hatabuza aba-client b’iki kigo gukomeza kuza
Bazimya umuriro wose wari usigaye
Bazimya umuriro wose wari usigaye

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Oooh…pole sana kuri proprietaire wayo

  • nibihangane ,kubwibyago bagize police ndeste nizindi nzego zibishinze nibakurikirane barebe icyabiteye natwe abaturage cg ibigo nidushake ibikoresho bidufasha kuzimya inkongi igihe itugwiririye

  • Ubwo nyine niwe wari utahiwe. Nta kundi.

  • Pole sana kuri Gatarayiha kuba yarafite ubwishingizi yahisemo neza kuko umuriro suteguza na police fire brigade niyo gushimwa cyane kubera ubutabazi ndakeka iyo itahagera vuba na bwangu byishi byari kwangirika cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish