Rusizi: Umuyaga ukabije wangije inzu mu mudugudu w’ikitegererezo w’Akarere
Ku gicamunsi cyo kuwa mbere imvura irimo umuyaga mwisnhi wangije inzu ebyiri mu buryo bukomeye zo mu mudugudu mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi.
Inzu ya Zachee Nzeyimana w’imyaka 45 yashenywe bikabije n’umuyaga mwinshi, kimwe n’iya Josephine Nyiranzitabakuze w’imyaka 65 zombi zubatswe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kibangira.
Izi nzu zombie zubatswe ku nkunga y’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’abafatanyabikorwa babo nubwo byagaragaraga ko zo zitubatswe neza ngo zirangire.
Abatuye muri uyu mudugudu babwiye Umuseke ko bafite impungenge ko iyi mvura niyongera kugwa kuriya n’izindi nyinshi zishobora kubagwaho.
Umwe muri aba baturage witwa Alexis Mugiraneza ati “aya mazu yatangiye gusaza cyane ubu mu mvura dufite impungenge ntiwasinzira imvura iri kugwa kuko twumva zishobora kutugwira.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama Rukazambuga Gilbert yabwiye Umuseke ko aya mazu 14 bagiye kuyavugurura kandi ko bari banasabye abaturage ko bava muri aya mazu bakabashakira aho berekeza aya mazu agasanwa.
Imirenge ya Bugarama, Muganza, Nzahaha na Gikundamvura ni imirenge ikunze guhura n’ibiza bikangiza ibikorwa remezo nk’ubuhinzi bw’umuceri ndetse n’ibindi bizamura imibereho y’abahatuye.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW