George H.W.Bush ngo yaba azitorera H.Clinton
Umukambwe George H.W. Bush kugeza ubu afatwa nk’udaha agaciro Donald Trump umukandida w’ishyaka rye ry’abaRepublican ku mwanya wa Perezida wa USA, umwe mu bo mu muryango w’abanyapolitiki bazwi muri USA (Kennedys) yatangaje ko yamubwiye ko azitorera Hillary Clinton.
H.W Bush yakomeje kwicecekera mu ipiganwa rya Mme Clinton na Donald Trump ku mwanya wa Perezida. Guceceka kwe ariko bifatwa nko kudashyigikira umukandida w’abaRepublicani.
Kumenya ko azatora Clinton, umugore wa Perezida Bill wasimbuye uyu mukambwe, byatangajwe na Kathleen Hartington Kennedy Townsend wahoze ari umuyobozi wungirije wa Leta ya Maryland akaba n’umukobwa wa Robert F. Kennedy umuvandimwe wa Perezida John F. Kennedy.
Kuri uyu wa mbere, uyu mugore yatangaje kuri Facebook ye ifoto ari kuramukanya na Perezida George H.W Bush yandikaho ku ifoto ati “Perezida yambwiye ko azatora Hillary!!”
Nyuma ahamagawe n’ikinyamakuru Politico, Mme Townsend yatangaje ko ibyo koko ari ko umukambwe Bush yamubwiye.
Umuvugizi wa George H W Bush witwa Jim McGrath we yirinze kwemeza aya makuru avuga ko gutora kwa shebuja kuzaba mu ibanga kandi adashaka kugira icyo avuga ku guhatana kwa bariya bakandida babiri.
Yaba Perezida George H.W Bush yaba n’umuhungu we George W. Bush nta n’umwe witabiriye umunsi ukomeye wo kwemeza Donald Trump nk’umukandida w’ishyaka ry’aba-Republicani wabereye muri Cleveland.
Benshi mu bahoze ari abayobozi bakomeye mu ishyaka rya Grand Old Party (GOP) ry’abaRepublicani bagiye bavuga ko batazashyigikira Donald Trump, muri bo harimo umujyanama mukuru mu by’umutekano Brent Scowcroft n’uwahoze ari umuyobozi w’ubucuruzi wa USA Carlos Gutierrez.
Donald Trump kubera amagambo ye hari benshi ku isi bagiye bamufata nk’umusazi kubera amagambo akomeye y’amacakubiri, kwanga aba-Islam, kwanga abimukira n’ibindi.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nkinararibonye areba kure, akabona igikwiye. Yes azitorera Mrs.Clinton kuko we nta ribi rye ureke uriya uvuga menshi akavuga n’akarimurore ataziga. Ubundi se yayobora ate iGihugu avugavuga n’icyo atekereje cyose akaroha aho nta diplomatie ashyizemo namba. President w’iGihugu agomba kuba anafite une certaine notion muri diplomatie, akajya avuga aziga. Trump yinyuraguramo cyane.
Nukuyoborwa na bihwahwa ku gihugu cy’igihangange nka USA