Muhanga: Batashye ikiraro gihuza imisozi ya Kanyarira na Kizabonwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatashye Ikiraro gihuza umusozi wa Kanyarira na Kizabonwa, mu rwego rwo kunoza imihahirane y’Abaturage bo mu Karere ka Muhanga na Ruhango. Iyi misozi ikunze kandi kugendwa cyane n’abaza kuhasengera ngo bahahurira n’Imana.
Iki kiraro gihuza imisozi ya Kanyarira na Kizabonwa cyatashywe kuri uyu wa mbere gifite uburebure bwa 48m, gishobora kujyaho toni 15 kikaba cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Muhanga, Ruhango, n’umufatanyabikorwa w’umuryango witwa Bridge to Prosperity.
Kubaka iki kiraro bisubije ibibazo bya bamwe mu banyeshuri n’abaturage babangamirwaga n’umugezi wa Miguramo uhuza utu turere twombi wanatumaga imyigire y’aba banyeshuri ndetse no guhahirana ku baturage b’impande zombi itagenda neza cyane mu bihe by’imvura iyo uyu mugezi wabaga wuzuye.
Aphrodise Gatesi umwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Rukurazo, akagari ka Rusovu mu murenge wa Nyarusange muri Muhanga, avuga ko baterwaga impungenge n’abana bato bambukaga umugezi wa Muguramo bajya kwiga mu mashuri abanza yo mu Karere ka Ruhango kuko ngo hari igihe amazi yabatwaraga.
Gatesi avuga ko mu bihe by’imvura wasangaga nta buhahirane hagati y’abaturage bo muri utu turere twombi, ndetse ngo hakiyongeraho ikibazo cya bamwe mu bakristu bakunze gupfira kuri iyi misozi baza gusenga kuko ngo hari abo amazi yajyanaga.
Ati “Ngirango namwe mwagiye mwiyumvira amakuru y’impfu z’abaturage baguye kuri iyi misozi, kuba tubonye ikiraro bikemuye ikibazo kinini cyatubangamiraga.”
Kayiranga Innoncent umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, avuga ko mu mihigo 77 Akarere ka Muhanga kahize harimo n’uyu wo kubakira Abaturage ikiraro.
Ibi ngo yizeye ko bizanazamura amanota y’imihigo Akarere gateganya kongera kwesa mu minsi iri mbere.
Izabiriza Jeanne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo avuga ko hari igihe Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gufunga inzira mbi abaturage bakoreshaga baza gusenga bitewe n’umubare w’abari bamaze kuhapfira, ariko baza guhindura iki cyemezo ahubwo biba ngombwa ko bahashyira uburinzi, hasigara gusa ikibazo cyo kubaka ikiraro.
Ati:«Turasaba abaturage ko bita ku mutekano w’iki kiraro birinda cyane kucyangiza»
Miliyoni zirenga 30 z’amafaranga y’u Rwanda niyo mafaranga iki kiraro cyuzuye gitwaye, muri yo arenga miliyoni 13 akaba yaratanzwe n’Akarere ka Muhanga n’aka Ruhango umuryango Bridge to Prosperity utanga arenga miliyoni 17.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/MUHANGA
3 Comments
Bravoooooo Muhanga muratera imbere hasigaye imihanda ya Kaburimbo mu mujyi rwagati.
Muhanga komereza aho rwose! Ubutaha ariko muzibuke kugeza n’amashayarazi mu bice bya KIBANGU na Nyabinoni, kuko abaturage bari baratakiye MUTAKWASUKU ariko ntajye abyitaho. Mayor wacu oyeee! tukuri inyuma rwose wowe n’ikipe mufatanya ntituzabatererana, mutangiranye ibigwi byiza rwose.
Felicitations rwose.murakora neza,gusa ikibazo kimihanda muri quartier zumugi kiracyari ingorabahizi mugitekerezeho nacyo.mukomeze imihigo.
Comments are closed.