Rubavu: Urubura rwangije imirima muri week-end, abangirijwe bizejwe ubufasha
Imvura yiganjemo urubura yaguye mu ijoro ryishyira ku cyumweru tariki 18 Nzeri 2016 yangije cyane cyane imyaka y’abaturage ihinze mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana cyane cyane mu kagari ka Rusura, ubuyobozi bwabasuye kuri uyu wa mbere bubizeza ubuvugizi kugira ngo bafashwe.
Iyi mvura yarimo urubura rwinshi yangije imirima y’ibigori, ibishyimbo n’ibirayi iri ku buso bugera kuri 40Ha muri aka kagari, gusa ngo yanangije ibisenge by’amazu 87.
Bamwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu hamwe na Janvier Murenzi umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu basuye abatuye aka kagari bahuye n’ibi biza mu rwego rwo kubakomeza.
Aba bayobozi babijeje ko bagiye kubakorera ubuvugizi mu nzego zinyuranye kugira ngo bafashwe bahabwe imbuto bongere batere batazahura n’inzara.
Abayobozi bijeje aba baturage gushyira imbaraga mu kongera ibikorwa remezo cyane cyane imihanda myiza.
Uyu kandi wabaye umwanya mwiza kuri aba bayobozi kuganira n’aba baturage babashishikariza kwitabira ubwisungane mu kwivuza kuko buborohereza kwivuza, kujyana abana ku ishuri, kwita ku isuku no kwirindira umutekano bahanahana amakuru n’inzego ziwushinzwe kuko aha banaturiye umupaka wa Congo Kinshasa ahakunze guturuka inyeshamba za FDLR zigahungabanya umutekano hano.
UM– USEKE.RW