College de Gasogi: Abarimu bamaze amezi 7 badahembwa, ‘ababivuze’ bahagaritswe
Ku ishuri ryigenga rya College de l’Espoir Gasogi riri mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo abarimu baryigishamo bandikiye inzego zinyuranye z’ubuyobozi ko ku wa gatanu bazahagarika kwigisha bagategereza ubuyobozi ko buza bugakemura ikibazo cyabo. Gusa abarimu bavuze iki kibazo ubu ngo batandatu bahagaritswe mu kazi by’agateganyo.
Aba barimu bavuga ko kuva uyu mwaka watangira bahembwe amezi abiri gusa, ikibazo cyabo ngo bakigejeje ku karere ka Gasabo mu mezi ane ashize.
Uyu mwalimu utifuje gutangazwa amazina yabwiye Umuseke ko ubuyobozi bw’Akarere bwahise bubizeza ko iki kibazo kizakemuka vuba ubuyobozi bw’ishuri nabwo bubemerera ko buzabaha imishahara yose bubarimo. Gusa ngo ntibyakozwe.
Tariki 16 Nzeri 2016 aba barimu bongeye kwandikira Akarere ka Gasabo ibaruwa basaba ko bafashwa kwishyurwa, ariko ngo kugeza ubu abarimu batandatu bahise bahagarikwa mu kazi mu cy’iminsi umunani kuko bakekwaho kuvuga iki kibazo.
Ku murongo wa Telephone, umuyobozi w’iri shuri Alexandre Muhirwa yabwiye Umuseke ko ikibazo cy’abarimu gihari ariko ko atavugana n’umunyamakuru atamureba mu maso.
Hari amakuru avuga ko iri shuri ritishyura abarimu ngo kuko naryo rifitiwe umwenda munini n’ikigega gifasha abarokotse Jenoside batishoboye. Gusa ngo n’amafaranga ava muri minerval z’abanyeshuri yaba ashobora kwishyura imishahara y’abarimu ariko ngo ntibayihabwa nk’uko babivuga.
Umwe muri aba barimu avuga ko kugeza ubu bagenzi be batandatu bahagaritswe iminsi umunani kuko bandikiye ubuyobozi bw’Akarere ibaruwa basaba ubuyobozi kubafasha kwishyurwa imishahara yabo.
Muri iyi baruwa yabo aba barimu bavuze ko “guhera ku wa gatanu tariki ya 23/9/2016 batazinjira mu mashuri ahubwo bazaba bategereje ko ubuyobozi buza kumva ikibazo cyabo.”
Kugeza ubu amakuru agera k’Umuseke nuko abarimu batandatu bahagaritswe ku mpamvu yuko bandikiye ubuyobozi bwa Karere ka Gasabo ngo bubatabare ku itariki 16/9 /2016.
Ubu mu kigo ari abarimu babiri bamaze amezi abiri gusa nibo bari mu kigo, abandi bahagaritswe mu cy’iminsi umunani.
Aba barimu mi ibaruwa yabo bavuga ko nabo baza kwigisha basize abana bicaye mu rugo, abandi basohorwa mu nzu bacumbitsemo, bafite ikibazo cy’inzara no kubona uko bivuza kuko badahembwa.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
19 Comments
Muri iki gihugu se ko gukoresha abantu ntubahembe cyangwa kutabishyura ibyo bafitiye uburenganzira bimaze kuba akamenyero. Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zirabikora, abambuwe n’ibyari amakomini nyumna ya 1994 barihanaguye, Kaminuza y’u Rwanda ikabikora abarimu bigisha mu buryo bw’iyakure bamaze iminsi batakamba, MINEDUC irabikora na n’ubu hari abarimu bishyuza ibirarane bamaraniwe imyaka irenga 15, RAB ya MINAGRI irabikora, ba Rwiyemezamirimo babigize umukino uhoraho baramburwa cyangwa bakakwa ruswa bagahindukira nabo bakavaniramo aho abaturage bakoresheje kugira ngo bunguke. Abatishyura abaturage ibyabo babimuye bo ukoze urutonde bwakwira bugacya. Ubwo n’ishuri rya Gasogi ryigiye ku bandi, dore ko amashuri menshi na yo asigaye ameze nk’aya ba Rwiyemezamirimo baharanira inyungu mbere na mbere.
Uko niko kuri!
Hahhhhhhhhhh koko! nanjye nabonye baranyimye diprome yanjye nakoreye ngo nimbishyure kandi ntamwenda mbarimo rwose peeee!!!! ngo mbarimo 10,000frw kandi ibyangombwa bibanza bagiye babimpa ariko umuyobozi ahindutse ngezeyo ngo mfite umwenda kabisa !!!! kuko kungoma yacu twize neza kandi tugatsinda neza nzayabaha nk’impano peeee!!!! plz ubuyobozi buriho ubu ntakigenda narabyiboneye
narahize ariko ibyo ntibhahabaga, nibisubireho, Alexandre ko yahoze ari serious byamugendekeye bite
Usibye no kudahembwa kwa abarimu umwanda waho uravugiriza, ahubwo abashinzwe isuku ku Karere n’umurenge bazahanyarukire
Bazahagenzura se bo bafite isuku ?!
Ishuri ryabaye iry’umuntu wakoze ikosi sha muceceke
Mbega ishuri nukuntu twahize ari heza nubwambere bibayeho pe mbega ikigo mbabajwe nabana bari kudindiza gusa ukuntu twatsindaga bazahagarure abayobozi bari bahari bihunda yarashoboye pe
@Mukamuganga;uravuze ngo umuntu yakoze ikosi ayobora abantu atabishyura?? Hubwo njye mbona arigusebya abamukoresheje iryo kosi uvuga ninayo mpamvu nomugipolisi bamwirukanye none dore ateje akavuyo mwishuli ryari ryarubatse izina! Hubwo bamuzirike bamufunge numwanzi wigihugu kuko arigusubiza igihugu inyuma kbsa!
Ibi ubundi abatavugarumwe na leta bamaze imyaka irenga 3 babivuga leta ikavugako aarabantu basebya igihugu kwari aduyi nibindi bibi byose kurabo bantu.
Muhirwa akingirwa ikibaba na Mayor Rwamurangwa kuko babanaga muburasirazuba Mbeere yuko Muhirwa afungwa!FPR yaramujugunye kandi iyo ikujugunye ngo niyo uhinze urusenda ntirwera!Uyu Muhirwa ntabuzima butamuyobeye yabaye umufurere abivamo aba akoze divorce na Yezu!Ntamuntu ujya ukora divorce na Yezu ngo agire icyo ageraho!Muminsi mike niwe murugo umuriro uzaka!
birirwa birukanira abanyeshuri amafaranga ya smart class kandi kandi basoje uwagatandatu wisumbuye batazahabwa izo machine batubwira. mutuvugire rwose.
amafaranga yagahebye abakozi yaguzwemo imodoka ya muramu was muhirwa
hahhhhhhhhhhhhhjj imirire Yaho yo iteye ishozi namavuta bazi ‘/ amazi yo bakuyeyo amaso. muramuwe rogestic nuwo kwirirwa yirukankana Abana NGO namasahane bagira.
mujye mwitondera ibyo muvuga plse
umva aho hantu narahize rwose gusa abayobozi bariho nibabi kbsa nabambuzi doreko banyimye diplom yange ngo mbarimo ibihumbi 40000frw kdi ibyangombwa byose byibanze barabimpaye nge nagezeyo ndumirwa barashakira amafranga aho Atari gusa ndenda kurangiza kaminuza nza koresha iyaho kdi nibiba ngombwa nzayabatwerera rwose maze nkureyo akangombwa kange gusa nabajura ni bagarure bihunda ubuzima bubone bugende neza kuko yarahashoboye
ubuzima bwa gasogi ni bubi mbuzi kuva 2014
Arikose umuntu wananiranye muri police agafungwa azira kutarangwaho imyitwarire ikwiye umuyobozi kuki Leta imureka ngo agumye atobange uburezi?Ni nkakumwe Rusufero yananiranye mwijuru aho kumuta i kuzimu bakamujugunya kwisi ngo ayogoze ibintu?Ubuse niba Mayor wa Gasabo niba ari corrupted muri iki kibazo Minister Kaboneka ko ntamikino agira kimunaniza iki?Musafiri wa Mineduc se?Igisambo kiyogoze abana bacu duceceke?Ababyeyi duhaguruke twunganire aba barimu !
Konziko ubuyobozi bwacu butajenjeka ra?Ntago ibisambo bakibirebera izuba!Hari ibizira girinka!Hari ibizira VUP!Iki kihebe ngo ni Muhirwa cyo kirazira Gira ingwa!Wagirango bamukuyemo umutima wa kimuntu bamuteramo uwimpyisi!Gukoresha abantu amezi 7 utabahemba ninzara iri muri iyi Kigali?Reka tuvugeko iki kibazo abayobozi batakimenye!Gasabo ngo niyo yambere mumihigo ra?Ko muri Musanze yabaye iyanyuma ibi bidahari?Rwanda we!!
ko bitoroshye?Amezi 7 kuri mwalimu?
Comments are closed.