Digiqole ad

Gicumbi niba mwarabaye aba kabiri nimwitegure muzabe n’aba mbere – Prof Shyaka

 Gicumbi niba mwarabaye aba kabiri nimwitegure muzabe n’aba mbere – Prof Shyaka

Prof Shyaka Anastase yasabye abayobozi ba Gicumbi kurushaho kwegera abaturage bayobora

Mu mwiherero w’abagize inama njyanama y’Akarere ka Gicumbi kuri uyu wa gatandatu Prof Shyaka Anastase uyobora ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere imiyoborere yasabye abayobozi b’aka karere ko bashyira imbaraga mu guhigura ibyo biyemeje mu kurwanya ubukene muri gahunda zinyuranye maze ubutaha ntibazasubire inyuma ahubwo bazabe aba mbere. Aka karere mu mihigo ishize ya 2015/16 kaje ku mwanya wa kabiri.

Prof Shyaka Anastase yasabye abayobozi ba Gicumbi kurushaho kwegera abaturage bayobora
Prof Shyaka Anastase yasabye abayobozi ba Gicumbi kurushaho kwegera abaturage bayobora

Iyi nama Njyanama yari igamije gusuzuma gahunda za Leta zo gufasha abaturage kwivana mu bukene nka VUP, Girinka Munyarwanda ndetse n’ibindi bikorwa by’uburezi, umutekano n’isuku uko byakongerwamo imbaraga bigendanye n’imihigo bahize.

Iyi nama yaganiriye ku isuku nke ijya ivugwa ahahurira benshi muri aka karere bemeranya ko bagomba gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abantu isuku.

Prof Shyaka wari muri iyi nama ahagarariye ikigo RGB yasabye abayobozi cyane cyane kumanuka bakegera abo bayobora kandi bagafatanya n’abafatanyabikorwa nk’amadini gukangurira abaturage kugira uruhare mu buyobozi n’ibyo bakorerwa.

Prof Shyaka ati “Umwanya wa kabiri niba waranabatunguye mugomba kongera imbaraga mukagera ku mwanya wa mbere. Leta ntifite amafaranga yo gukemura ibibazo by’abaturage bose icya rimwe, ariko ubuyobozi nibwo bubegera bukamenya nibura ibikenewe kurusha ibindi bigakemuka.”

Prof Shyaka yasabye ubuyobozi gushyira imbaraga mu guha serivisi nziza abaturage kuko ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko abaturage ba hano bishimira servisi bahabwa ku kigero cya 52%.

Jean Baptiste Bizimana uhagarariye Njyanama y’ Akarere ka Gicumbi yavuze ko ubuyobozi bugiye gushyira imbaraga mu kwegera abaturage no gukora ubukangurambaga buzahindura byinshi mu gihe kiri imbere.

Bizimana ati “Buri mujyanama agomba gushaka umwanya wo kubonana n’abaturage bamutoye kugira ngo yumve ibitekerezo byabo ku buryo tuzahindura umwanya twagezeho ahubwo tuzajye imbere.”

Muri iyi nama hagarutswe ku kibazo cy’amazi macye ndetse yaba ari n’intandaro y’isuku nke, bavuga ko hari ikizere ko urwego rubishinzwe ruri kongera ikigero cy’amazi akenewe mu karere ka Gicumbi.

Bamwe mu bagize inama Njyanama ya Gicumbi muri iyi nama
Bamwe mu bagize inama Njyanama ya Gicumbi muri iyi nama

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE. RW/ Gicumbi

1 Comment

  • Profeseri Shyaka na Kaboneka ko mbona bari kugenda bagongana? kandi mu butegetsi Shyaka ntacyo aricyo kuko ikigo akuriye gishobora kuvanwaho nkuko Onatracom, Ocir Café,Ocir Thé,Onapo etc…zavanweho?

Comments are closed.

en_USEnglish