Digiqole ad

Rusizi: Abamotari bahaye inka n’ubufasha abarokotse Jenoside batishoboye

 Rusizi: Abamotari bahaye inka n’ubufasha abarokotse Jenoside batishoboye

Bamwe mu bamotari abahagarariye ihuriro ryabo, uhagarariye Police ndetse n’umugore wahawe iyi nyana

Ihuriro ry’abamotari bo mu karere ka Rusizi kuri uyu wa gatanu ryahaye imiryango itatu yarokotse Jenoside itishoboye inka amati n’amafaranga byo kubafasha imibereho yabo isanzwe itaboroheye kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu bamotari abahagarariye ihuriro ryabo, uhagarariye Police ndetse n'umugore wahawe iyi nyana
Bamwe mu bamotari abahagarariye ihuriro ryabo, uhagarariye Police ndetse n’umugore wahawe iyi nyana

François Xavier Mahoro uhagarariye iri huriro ry’abamotari yabwiye Umuseke ko inkunga batanze ari iyo bishatsemo kandi bashatse kuyigenera imiryango yari ifite abayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi batwaraga moto nkabo.

Mahoro yavuze ko inkunga batanze uyu munsi idahambaye ariko ivuye mu bushobozi bwabo kandi no ku mutima w’abagize ihuriro bumvikanye kuri iki gikorwa cyiza cyo gufasha abagihura n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Domitile Uzamushaka w’imyaka 70 yahawe amabati 3o yo gusana inzu ye iva, avuga ko ashimiye aba bamotari kuko n’umuhungu we wari ufite imyaka 26 akicwa muri Jenoside yari ageze igihe nk’icy’aba cyo gufasha nyina imibereho.

Uzamushaka ati “nshimiye cyane abatanze uyu musanzu ndizera neza ko Imana izampa n’ibiti byo kubakisha.”

Beatrice Mukantabana we yahawe inka yo kumufasha kurera abana afite yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuko kuva yapfakara muri Jenoside yagowe cyane n’ubuzima kugeza ubu.

Mukantabana ati “Iyi nka izampa agafumbire ndetse n’amata mbaje guhinga neza no guha abana amata. Ndashimira cyana aba bantu ibyo bankoreye.”

Gervais Ntivuguruzwa umuyobozi w’Umurenge wa Kamembe yavuze ko ibyakozwe n’aba bamotari ari igikorwa cyiza cyo gufasha ubuyobozi kwita ku barokotse Jenoside batishoboye kuko ngo muri uyu murenge banafitemo benshi bagikeneye gufashwa.

Aba bamotari batanze inkunga y’amabati 30, inyana y’inzungu banaha umukobwa warokotse ari impfubyi itishoboye igishoro cy’amafaranga ibihumbi ijana ngo akomeze igishoro cy’ibihumbi 25 gusa yari afite mu bucuruzi bw’inkweto.

Ihereye iburyo; umukobwa wahawe igishoro cyo gucuruza inkweto, umubyeyi wahawe inka n'umukecuru wahawe amabati
Ihereye iburyo; umukobwa wahawe igishoro cyo gucuruza inkweto, umubyeyi wahawe inka n’umukecuru wahawe amabati
Umuyobozi w'Umurenge wa Kamembe avuga ko abamotari bakoze igikorwa cyiza cyo gufasha ubuyobozi kwita ku barokotse Jenoside batishoboye
Umuyobozi w’ihuriro ry’abamotari avuga ko igikorwa bakoze nubwo kidahambaye ariko bazagikomeza n’ubutaha

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi

2 Comments

  • Abacitse ku icumu batishoboye barinda gufashwa n’abamotari FARG ikora iki?

  • Ndagusetse niba wumva ko gufasaha abtishoboye ari inshingano ya organization runaka. Nawe niwiyumvamo umutima ufasha you are welcome my dear!

Comments are closed.

en_USEnglish