
Umugabo yatawe muri yombi kuko asa cyane na Christiano Ronaldo

Gusa na Christiano Ronaldo (ku ifoto) aho kubibyaza undi musaruro yabijyanye mu bujura bimukoraho
Abasore babiri bageragezaga kwiba mu rugo ruri mu mujyi wa Nancy batawe muri yombi nyuma y’uko bari bacitse ariko police ikabashakisha ishingiye ku makuru y’uko umwe muri bo asa cyane Christiano Ronaldo.

Ikinyamakuru 20minutes kivuga ko kuwa kane w’icyumweru gishize aba basore bagiye kwiba maze nyiri urugo akabagwa gitumo bariho bagerageza gufungura idirishya.
Umusore ukomoka muri Albania w’imyaka 21 na mugenzi we bahise bacika. Maze nyir’urugo abwira Police ko umwe muri aba bajura we yabonaga ari Christiano Ronaldo neza neza.
Police yahise itangira gushakisha maze bidatinze uyu musore atabwa muri yombi kuko hose bari bamuzi cyane.
Uyu musore usa na Ronaldo ubu we na mugenzi we bakatiwe gufungwa umwaka wose.
UM– USEKE.RW
2 Comments
uyu musore namubonye mubinyamakuru barasa cyane ariko cyane cyane kumajigo
mwibeshyera christiano bana ntabwo asa nuriya muginga,ariko ninde ufite ijosi ryiza nkirya ronaldo
Comments are closed.