BRALIRWA yabaye iya mbere mu nganda mu kurengera ibidukikije
*Ugereranyije n’ibindi bihugu by’isi, u Rwanda mu guhamanya ikirere ngo ruri kuri 0%
*Mu Rwanda ariko ngo hari inganda bigaragara ko zangiza ibidukikije
*Kugeza ubu nta bihano bihari ku nganda zangiza ibidukikije
Kuri uyu mugoroba, mu muhango wo gutanga ibihembo ku nganda z’intangarugero mu kurengera ibidukikije uruganda rwa BRALIRWA nirwo rwabaye urwa mbere ukomatanyije ibyiciro byose byo kurengera ibidukikije byahembwe. Nubwo u Rwanda ngo ruri kuri 0% ugereranyije n’ibihugu by’isi mu guhumanya ikirere, ngo rugomba gutanga umusanzu mu gutuma ikirere kiba kiza.
Nubwo u Rwanda rutangiza ikirere ugeraranyije n’ibindi bihugu by’Isi, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yavuze ko u Rwanda rugomba gukomeza umuhate mu kurinda ibidukikije kuko ngo na ducye rutanga usanga tugira akamaro mu kurinda iyangirika ry’ikirere.
Minisitiri Kanimba ati “Nubwo yenda uruhare rwacu ari rutoya ariko buriya nk’ibihugu biri mu nzura y’amajyambere udushyize hamwe wasanga uruhare rwacu ari rugaragara mu kurengera ibidukikije.”
Kugeza ubu ariko nubwo hari inganda zicyangiza ibidukikije mu Rwanda ngo nta mategeko arajyaho azihana gusa ngo igihe kizagera ajyeho.
Eng Coletta Ruhamya umuyobozi w’ikigo cyo kurengera ibidukikije mu Rwanda, REMA, yavuze ko hari inganda ba nyirazo bacyumva ko gukoresha imashini zigezweho zitangiza ikirere bihenda, bagakomeza gukoresha izangiza ikirere.
Eng Ruhamya avuga ko ibi ariko ari ukwirengagiza ko gukomeza kwangiza ikirere bigira ingaruka zikomeye cyane ndetse uko bakomeza kwangiza ikirere bashobora no kubura ibyo bakoresha mu nganda.
Inganda zahembewe kurengera ibidukikije zahembwe mu byiciro binyuranye birimo;
Gukoresha amazi neza
Gukoresha ingufu neza
Kubungabunga no gukoresha amazi yanduye neza
Kubungabunga no gukoresha imyanda
BRALIRWA nirwo ruganda rwabaye urwa mbere muri rusange, Jean Pierre Uwizeye umukozi warwo ushinzwe itumanaho yavuze ko bagira umuhate mu gukoresha neza amazi n’ingufu ndetse no gutunganya amazi yanduye akongera agakoreshwa ibindi.
Uruganda rw’icyayi rwa Mata/Nyaruguru nirwo rwaje ku mwanya wa kabiri muri rusange muri biriya byiciro byo kurengera ibidukikije.
Photos © C Nduwayo/Umuseke
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW