
Uganda: Umupolisi yishe uruziramire rwari rwaje mu ishyo rya Museveni

Uruziramire biciye mu rwuri rwa Perezida Museveni ngo rurapima 80Kg rureshya na 6m
Hari kuwa gatatu umunsi Perezida Musevini yizihirijeho isabukuru y’imyaka 72, ku gasusuruko ko kuri uwo munsi mu karere ka Gomba kw’ishyo ry’inka ze rya Kisozi umupolisi ushinzwe kuharinda yarashe yica inzoka nini yo mu bwoko bw’uruziramire yari igiye gushaka inka imira.

Iyi nzoka ngo uyu mupolisi yayirashe gatatu, kabiri ku mubiri na rimwe mu mutwe.
Uyu mupolisi ngo yarayibonye abona koi je gushaka inka ya Perezida yo kwica ikarya maze agerageje kuyitesha ngo iyi nzoka igira amahane ayirasa byo kwitabara arayica.
Uyu mupolisi utatangajwe amazina avuga ko uru ruziramire rupima 80Kg rukaba rureshya na 6m z’uburebure.
Si uru ruziramire rwari rwashotse mu nka za Perezida Museveni gusa kuko ngo no mu minsi micye ishize abagabo batatu batawe muri yombi na Police baje kwiba inka muri uru rwuri rwa Perezida ruri ahitwa Gomba.
Uru rwuri rwa Perezida Museveni ruri mu birometero 100 uvuye i Kampala rwiganjemo inka z’inyambo zikunze kororwa n’abanyankole ari nabo Perezida Museveni akomokamo.
Museveni umaze imyaka isaga 30 ku butegetsi avuga ko umunsi azava ku butegetsi azahita ajya kwiragirira inka mu nzuri ze ziri hirya no hino mu gihugu.
Inzoka zo mu bwoko bw’uruziramire zihiga izindi nyamanswa, iyo ifashe iyizingiraho ikayishwanyaguza ikayica ubundi ikayimira bunguri.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ntitwabonye k uri televiziyo berekana umupfumu wohereje inzoka kumugabo wibye undi ibintu byo munzu, nyuma amaze kugira ubwoba akemera ko yibye akanasubiza ibintu yibye nyiribyo noneho uwo mupfumu akaza kuyimukuraho.Ibi nabyo ntawamenya, wabona hari abantu barimo kumupangira ibyo bintu kubera ubugome ngo bamuhombye. Ko technologie traditionnelle nayo isigaye yarabaye avancée ra? None se nawe urumva, hateshejwe abajura, nyuma haza uru ruyoka rwa rutura, wamenya ari ibiki ko ubugome bweze? Imana izamurindire ubugingo we n’abe bose n’ibye byose. Umwanzi agucukurira urwobo Imana igucira icyanzo.
Comments are closed.