Muhanga: Batatu barakekwaho kujugunya umusore mu itanura agakongoka
Umuryango wa Daniel Gakuru ubu uri mu gahinda gakomeye cyane kuko umubiri w’umwana wabo wabaye nk’ikara, uyu muhungu wabo w’imyaka 22 gusa birakekwa ko yajugunywe mu itanura ry’amatafari riri kwaka agahiramo agakongoka. Byabaye mu ijoro ryakeye mu karere ka Muhanga.
Daniel Gakuru ntabwo yakoranaga n’aba ibyo gutwika amatafari, yari umusore wo mu mudugudu wa Karama, Akagali ka Ruli Umurenge wa Shyogwe , abantu ngo batabaje Police mu ahagana saa mbili z’ijoro ko ajugunywe mu itanura ry’amatafari riri mu gishanga cyo munsi y’ahitwa mu Ruhina i Muhanga ari nacyo gikomeza kigahura n’icya Rugeramigozi.
Muri iki gitondo, uduce duto tw’amaguru y’uyu musore nitwo twavanywe muri iri tanura n’ubu rikiri kwaka, igice cyose cy’umubiri we cyatikiriye mu nyenga y’umuriro w’inkekwe uba ugurumana mu itanura ritwika amatafari.
CIP Andre Hakizimana umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye Umuseke ko abagabo batatu bari bahari ubwo uyu musore yahiraga mu itanura batawe muri yombi bakekwaho kuba ari bo baaba bamujugunyemo.
CIP Hakizimana avuga ko ubu bari guhatwa ibibazo hanakorwa iperereza.
Vedaste Habinshuti Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe yabwiye Umuseke ko bakeka ko babaye bamujugunyemo baaba babikoze by’urugomo kuko ngo nta kibazo kugeza ubu bari bamenya cyari hagati yabo n’uyu musore watikiriye mu itanura.
Amafoto y’ibisigazwa by’umubiri wa Gakuru Umuseke wabashije kubona ateye ubwoba cyane, umubiri we wahindutse nk’igace gato k’igiti cyabaye ikara, gusa gafite imisusire (forme) nk’iy’imuntu wikunjakunje.
Uduce tw’amaguru hepfo niho hatakongotse neza, gusa guhera hejuru y’amavi hashize kubera umuriro.
Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga
30 Comments
Izi mfurwose zirarambiranye.Ariko ubundi abashaka kwiyamamaza bariyamamariziki kobyabananiye.Dore iyo bavuze kwica burikanya icyo bitanga.
Uzi kuvuga ubusa gusa. Ubwo se bazabakuramo ubugome bwabokamye ngo ni uko ari abayobozi?! Naho kuba bababwiza ukuri ko uzagerageza gusenya ibyagezweho azabizira bihuriye n’abantu basabitswe no kumena amaraso? Uzakore ibyo ugomba gukora ureke kugira uwo ubangamira urebe ko utabaho neza! Naho niba utegereje ko bazakubyinirira cyangwa bakaguhemba kuko wangije uribeshya cyane. Hanyuma ubibabwiye mu kuri mumuhindura ko ariwe ubatera ubwo bugome mute? V
@kayihura, Jya ukoresha amagambo bavuze ureke kugorora ibitagororeka nkaho twese nta matwi tugira.Ntabwo abayobozi bavuga ko “bazabizira” bavugako “bazabica”.Ese ijambo kwica mumyaka 2 rimaze kuvugwa inshuro zingana gute?
Ariko se Inuma, muzaba muri hypocrisie kugeza ryari? Ubwo se ikidasanzwe cyavuzwe ni iki? Ubu se ukeka ko hari uzategereza ko baza kumwicira ubusa no gusenya ibyo abantu bavunikiye, hanyuma akabategereza bakabikora ngo ashimishe amatwi yawe??? Ahandi se wabyumvise biba ni hehe? USA se? France se ? Israel se ? Kenya se ? Hehe? Twe noneho tubifitemo amasomo arenze ay’aho hose kuko izi nzibutso zuzuye u Rwanda zishyinguyemo abantu batabarika bari bafite ubuzima nkawe, kandi kurinda abanyarwanda hakoreshejwe imbaraga bibaye ngombwa ntawe bikwiye gutera isoni cyangwa ngo ubivuze hagire uwumva ko yaciye inka amabere! Wibuke kandi ko ibyo bireba abashaka kwica no gusenya ibyo abantu bavunikiye. Ntibireba inzirakarengane rero. Ntushaka ko bikugeraho? Biroroshye: ha abandi amahoro nta kindi usabwa. Urashaka ko bikugeraho: kora ibyo uwabivuze yavuze ngo wirinde gukora.Amahitamo ni ayawe kandi aroroshye.Ntawe uzakwinginga kandi.
Nshuti, “Un tigre n’a pas besoin de déclarer sa tigritude, il tue sa proie et la mange.” Nibiba bigaragara ko tugeramiwe, bazivune uwo mwanzi; igihe ataragaragara nihigishwe urukundo, kubabarirana no kwihanganirana; aho ibyo bitari nta mahoro aharangwa.
Nshuti, uwavuze uyu mugani wa Tigre bwa mbere yabivuze hari ikintu cyabaye. Contexte turimo siyo uwavuze ibi usubiyemo yarimo, kandi ntekereza ko uwavuze ibyo ugaya akurusha kure kumenya impamvu yabivuze. Ese ayo mahoro uvuga turimo ukeka aza gusa ntawe uyaharaniye???? Cyangwa ukeka ko bariya basirikare barara ku muhanda banyagirwa ntaho bafite barara???
@Inuma na Mpuhwe, nimureke kujijisha abantu muvuga ibitampaye agaciro. Mugereranya mute umuntu wavuze ko ugerageje gusenya ibyo igihugu cyagezeho yakwica n’abagome birirwa bamena amaraso y’abanyarwanda kubera utunyungu tudafashe cyangwa ubugome karemano? Nta soni mugira!!! Nshigikiye byimazeyo ko umuntu WESE ufite gahunda yo gusenya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ndetse n’uwaba abishyigikiye, bakwiye gupfa batarabigeraho. C’est tout. Ntabwo abanyarwanda bamwe bazajya barara badasinziriye bapangira igihugu ngo gitere imbere twese tugire imibereho myiza, hanyuma abashaka gusenya tubihanganire. Non et non!
Urumwicanyi ruharwa nawe.Bazakujyane ICC bagukize abanyarwanda.
JYEWE NKUMBUYE INKURU ZIFITE AKAMARO !!!!
Mbega ubugome!
iyo mbonye ibintu nk’ ibi nibaza impamvu Leta itagaruraho igihano cyo gupfa. umuntu utinyuka kujugunya undi mu itanura bamubitsemo iki ko akwiriye kugirwa nka kamegeri nawe agatwikwa?
Erega Leta nisubizeho igihano cy’urupfu. Umuntu naba aziko azica umuntu nawe akicwa yagira ubwoba. Gufungwa Burundi rwose abantu ntibakibitinya. Erega urareba ugasanga wa wundi witwa ko afunzwe abayeho neza kurusha uri hanze udafunze. Aroga,akarya, akaryama, agakina n’ibindi. Nta guhangayika ngo ararya iki cyangwa aranywa iki. Aho benshi hanze bahangayikishijwe n’amapfa abenshi muri prison ibyo ntibibareba kuko Leta igomba kubagaburira.
Bityo rero abantu rwose ntibagitinya igihano cyo gufungwa. Aravuga kumugaragaro ati ” Ndakwica upfe nzafungwe”. Leta nirebe uko yavugurura ibihano cyane cyane ibigendanye n’icyaha cyo kwica umuntu ubigambiriye. Gufungwa burundu ntibikibonwa nk’igihano kuri benshi rwose.
Inteko igomba gukora ubushakashatsi kuri iki kibazo, nyuma bagafata ingamba zihamye naho ubundi ubwicanyi bumaze gufata indi ntera mu Rwanda.
ndumiwe gusa turashize pe
Igihano cy’urupfu se cyagiye he ko byose ari siyasa gusa? Ubu se hagati yo kurasa umuntu ku manywa y’ihangu nta n’urubanza rubayeho n’igihano cy’urupfu umuntu yakatiwe n’urukiko wahitamo iki? N’ubwo bimeze bityo ariko aba bo ibyo bakoze birenze igihano cy’urupfu! Kwenyegeza umuntu mu itanura nk’urukwi! Birarenze ndumva barekuwe n’imiryango yabo yabiyicira!
Ariko se ubu turagana he koko? Ibi birenze ubwenge.
Ejobudi siho mwatubwiraga hafi y’aho ko batwitse umusore w’umunyeshule babanje kumushyira super glue ku munwa ra ! Ejo ho mwari mwatubwiye umugabo wishe umugore utwite (yari yarateye inda) akamwihambira hepfo y’urugo, mbere yaho gato mwatubwiye major wa RDF wakubise umwana akagera aho amwica, mu kanya nabwo mutubwiye umu intersec warashe umusore hariya i Masoro agahita apfa…!
Biragaragara ko Leta itagifite monopole yonyine kuri violence (state exclusive monopoly to violence) yonyine, kuko ndabona irimo kugira competitors benshi kandi vuba, ni ngombwa rero ko Leta yisubiza icyubahiro cyayo ikambura aba bose ubwo bubasha bwayo barimo kwigabiza.
Hagati aho ariko njye uwakwibeshya ngo yishe uwanjye, ni ukubyenga iminyagara, nkitabaza formule ya Sezisoni (a.k.a Kigeli V Rwabugiri). Nta mikino.
Mpugura ku iyo formule!
jyewe numva bashyiraho igihano cy’urupfu, uwishe undi bakamwicira muruhame wenda barekana kwicana kuko baba baziko nabo baricwa naho baravuga bati baranfunga je kurya impungure murigereza !birakabije abantu basigaye bicana nkabica inyamaswa ubumuntu bwarashize.
Noneho mbuze icyo nvuga pe ubu bwicanyi buli muli iki gihugu burakungura ,burasurira ibintu bibi cyane ,MANA y’i Rwanda wagiye hehe ?? Kwica ,kwica kwica…..Tabara Mana
Kayihura, Ntabwo kuvuga ko uzica umujura wese uzagerageza kuza kukwiba inka zawe aribyo bizatuma uwo mujura adashyira mu bikorwa umugambi we wo kukwiba. Nawe kandi iyo ahagurutse aje kukwiba aba atecyereza ibintu byibuze 3. Kwiba agasohoza amahoro ibyo yakwibye, gufatwa akagezwa imbere y’ubucamanza cyangwa se kugwa mucyuho bakamutsinda aho yagiye kwiba. Kubwira abantu ko uzica umuntu wese uzashaka gusenya ibyo wubatse ni ikintu kimwe, ariko na none ntiwabura kwibaza, uzabwirwa n’iki ko azaba azanywe no gusenya?! Ese wowe ubivuga uri urwego rwemewe rwo kubihamya?! Tuzi ko nta muntu n’umwe wemerewe guhamya undi icyaha uretse inkiko zonyine. Bite rero by’ushinja akanaca imanza?! Abamaze iminsi baraswa bose nta rukiko rwabemeje ko ari abanyabyaha. Bivuze ko bakorewe ubwicanyi. Wibwira ko nubwo abantu bicecekera batakugaya ni ukwibeshya. Hari imvugo zagombye kuzinukwa n’abatuyoboye. Harimo izibwira abo uyoboye ngo nzabica. Iri si ijambo ryo gukoreshwa n’umuyobozi ukomeye mu gihugu. Mu mvugo nziza hagombaga gukoreshwa nk’iri: Inzego zishinzwe umutekano ziri maso ntizizamurebesha irihumye!…. Kwemera ko hari imvugo zitemerewe gukoreshwa n’umuntu uri mu rwego runaka ni intango yo kuba umunyapolitiki nyawe.
Maguru, uransekeje! Uti uwabivuze iyo avuga atya ariko ntavuge atya! Ni hypocrisie navugaga! Naho kuba hari abamugaya? Nawe yabikomojeho niba ubyibuka ndetse anavuga ko nta mbabazi uwo ariwe wese akwiye kubisabira kuko WE AZI IKIGUZI NYACYO CY’AHO IKI GIHUGU KIGEZE UGERERANYIJE N’AHO CYARI MURI 1994. Naho nushaka paradizo, uzayisanga mucyo abanyamadini bita ijuru. Ariko n’abo banyamadini baba mu Rwanda bazi akamaro ke kuko n’iyo Mana abayiyambaje ntibabarika birangira babamaze harokoka abakijijwe n’ingabo uwo uvuga yari ayoboye. Wishaka ko aba indyarya nkawe ngo avuge nkawe, WE niwe nawe uri wowe kuko benshi mubyo tumukundira ni uko atameze nk’uko ushaka ko amera nyine.
Birababaje pe! Guta umuntu mu itanura ni ubugome ndengakamere, abo bagabo nibahamwa n’iki cyaha bakwiye kumanikwa bagakubitwa mpaka bipfuye cg se nabo bagatwikwa kuko amasasu yaba apfuye ubusa. Kabisa abadepite nibasubiremo iri tegeko ridubireho, sinon abantu baraza gushira. Nanjye ndi umubyeyi w’uyu mwana, sinaviramo aho. Ko US bagifite sibo birirwa bavuza induru ngo Amnesty!
Hanyuma uri umubyeyi wari ufite abana umunani bose bakicwa, bane b’abakobwa bakicwa baramaze gufatwa ku ngufu bakabatera n’ibisongo mu gitsina wakora iki? Ntibyabaye? Ntabariho byabayeho? Hanyuma urumva ibyo wakora kubera ibi wasomye? Ubwo kandi ubwira abantu ko usenga cyane!
Mujye muvana amarangamutima aho abahamagarwa mumanama mbere yibyo byose uvuga byabaye nyuma bakicwa bakabohwa bakajugunywa mukagera bakisanga muri lac victoria bosabantu cyangwa ninyamaswa? Ayo mahano yabayeho uvuze nanjye nemera wigeze uyumva mbere ya 6/4/1994? Abantu biciwe mu Rwanda bakajya gutwikirwa mu Kagera babakoreye ibiki mbere yokubica? Nemeye ko wababaye igihe utemera ko nanjye nababaye ntaho tuzahurira.
Vana amarangamutima aho ari wowe! Hanyuma se abishwe kuva muri 1959 ntabo wigeze wumva? Harya ababatesheje abo mwashakaga kumara bari barahunze cyangwa ababyeyi babo bahunze bigenze bite? Ndabona ushaka no kutubwira ko nyuma ya 6/04/1994 ibyo mwakoze byumvikana! Harya ngo ” mwararakaye?” Ariko ntimushobora kubaho mutica abantu?
Icyaha ni gatozi. Nta gisobanuro gishoboka ku kwica umuntu utariho urubanza rw’amaraso.
@Maguru, byaba byiza utegereje uzaza kukwica ukazabanza ukamwigisha politiki, amategeko n’imvugo abayobozi bakwiye gukoresha, tuzarebe ko azakureka. Ngo wabwirwa ni iki ko umuntu aje gusenya??? Ariko yeeee! !! Burya koko ngo: ” utazi ubwenge ashima ubwe “
Umukundwa urakagira umugabo, abana ndetse n’inka zikamwa! Erega ibi tubabwira barabizi, ahubwo iri ni ipfunwe baterwa no kuba uyu mugabo w’igihangange uvuga ababisha bagakangarana nta kindi bashobora kumugira kandi bazi neza ko ibyo ababwira ari ukuri! Nk’uko wabivuze neza ” utazi ubwenge ashima ubwe koko.” Nibamufashe hasi kuko tumukomeyeho, turamurinze kandi turamukunda cyane. Uwo bibabaza azimanike.
Iyo bibera mu Burundi si ukuyivuza muba mwayiciye imirya. Ariko hagati yanyu mwese, Uhoraho azagaragaza amashitani ayariyo!
Uzajye kuba muri ubwo Burundi uturatira maze uduhe amahoro, sibyo? Naho Uhoraraho murekere ibye natwe uturekere ibyacu. Icyo nzi ni uko na Vatican utaza ngo usenye Basilique Saint Pierre hanyuma ngo abayobozi ba Kiliziya bakurebere bagusabira guhinduka!
Comments are closed.