Digiqole ad

Nyabihu: Umugabo babyaranye ngo yashimuse umwana, hashize umwaka yarababuze

 Nyabihu: Umugabo babyaranye ngo yashimuse umwana, hashize umwaka yarababuze

Ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Nyabihu, Charlotte Ndiziyabose wo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu yaregeye abayobozi umugabo we Jean Munyarugerero kuba yarashimuse umwana babyaranye w’imyaka itandatu akamutwara ntibagaruke, ngo byari nyuma y’igitutu uyu mugabo yari yashyizweho ngo atange indezo.

Charlotte abwira ikibazo cye abayobozi
Charlotte abwira ikibazo cye abayobozi

Charlotte nyuma yo kuvuga ikibazo cye mu ncamake imbere y’abayobozi, yaganiriye byihariye n’Umuseke ko yatewe inda n’umugabo witwa Munyarugerero wari ushinzwe kugura ibikoresho n’amasoko mu bitaro bya Shyira biherereye mu karere ka Nyabihu, Charlotte  yari umukozi w’isuku muri ibyo bitaro. Uyu mugabo yari nk’umuyobozi we.

Charlotte avuga ko uyu mugabo akimenya ko yamuteye inda ngo yaramushutse ngo nave mu kazi amwereke aho ajya kwiga imyuga, ngo amujyana muri Congo ariko ngo byari amayeri yari amushyiriye umuntu wo kumukuriramo inda.

Ati “tugezeyo byarantunguye ariko uyu wari kuyikuramo yahise yanga ati sinavanamo inda y’umwana w’umunyarwanda byangwa nabi kuko u Rwanda rwampaye akazi mu bitaro.”

Uyu kandi wari kuyikuramo nawe ni umunyecongo w’umuganga mu Rwanda.

Charlotte yaje kubyara, ariko umubano we na Munyarugerero ukomeza kumera nabi kugeza ubwo umuyobozi w’ibitaro bya Shyira ahamaye inzego z’umutekano ngo zibihoshe, Munyarugerero akemera kujya atanga 20 000Frw buri kwezi y’indezo y’umwana ariko ibintu ntibibe birebire, nk’uko Charlotte abivuga.

Charlotte ngo yagiye ahabawa ayo mafaranga y’indezo gusa mu mwaka ushize ngo abifashijwemo n’umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge uyu mwana bamuhaye Jean Munyarugerero ngo ahita amujyana i Kigali, ubu akaba amaze umwaka wose atazi aho baba atazi n’uko umwana we abayeho.

Charlotte ku ruhande arabwira Umuseke birambuye iby'ikibazo cye n'uko yambuwe uburenganzira ku mwana we ku kagambane k'uwo babyaranye n'ubuyobozi bw'ibanze
Charlotte ku ruhande arabwira Umuseke birambuye iby’ikibazo cye n’uko yambuwe uburenganzira ku mwana we ku kagambane k’uwo babyaranye n’ubuyobozi bw’ibanze

Ushinzwe irangamwimerere asebya Charlotte mu ruhame

Bamwe mu baturage bazi iki kibazo babwiye Umuseke ko ushinzwe irangamimerere mu minsi ishize ubwo Abadepite bazaga bakagezwa icyo kibazo yababwiye ko Charlotte yemeye amafaranga akagurisha umwana we kuri se bityo nawe nk’umuyobozi akamutanga.

Gusa ngo abadepite bavuze ko icyo gisubizo nta shingiro gifite kandi bitabaho ko umubyeyi agurisha umwana we.

Iki kibazo Charlotte ngo yakigejeje no ku uwari Mayor amusaba kujya kurega mu rukiko ariko ngo kubera ko yakoreraga rwiyemezamirimo utabaha akanya na gato mu kazi kandi anakennye atabashije kujya mu nkiko.

Umuyobozi w’Umurenge wa Shyira yabwiye abayobozi ko uriya mugore nta mikoro afite yo kurera uriya mwana.

Ati “Se w’umwana yamufashe kugira ngo amwiyegereze amurere kandi ubu ariga ameze neza.”

Gitifu w’Umurenge avuga ko hari ibyo yari yakoze hagati y’impande zombi ngo umugabo ajye avugana n’uyu babyaranye amuhe umwana amuramutse ajye ajya no kumusura.

Gusa Charlotte ibi arabihakana akavuga ko niba byaranabaye ntabyo yabonye kuko amaze umwaka atabona umwana we kandi yaramwambuwe mu buryo bwo kumushimuta ntabwirwe aho bamujyanye ntanabwirwe uko abayeho kugeza ubu.

Ati “Nubwo naba ndi umukene, ni uburenganzira bwanjye nka nyina w’umwana kubana nawe mu bukene bwanjye, ndi nyina umubyara. Ko se yamunyambuye afite imyaka itanu iyo myaka yari ishize umwana wanjye yari amerewe nabi? Nta burere namuhaga se? ni akagambane nakorewe namburwa umwana wanjye kubera se udashaka gufata inshingano kuwo yabyaye.”

Charlotte akomeza ati “Nubwo uwo muyobozi avuga ngo ariga ibyo ntabyo nzi, sinzi uko abayeho kuko maze umwaka ntamubona. Ni mategeko ki yambura umwana nyina muri iki gihugu?”

Kuri iki kibazo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko umwana afite uburenganzira bwo kwiga, n’uburenganzira bwo gusura umubyeyi we ariwe nyina, asaba abashinzwe uburenganzira bwa muntu kugikemura mu maguru mashya.

Charlotte abwira abayobozi akababaro ke ko kwamburwa umwana amaze imyaka itanu amurera
Charlotte abwira abayobozi akababaro ke ko kwamburwa umwana amaze imyaka itanu amurera
Aha arerekana ifoto y'umwana we aheruka afite imyaka itanu. Ati "ese kobavuga ngo nta bushobozi mfite bwo gutunga uwo nabyaye ubu murabona yari umwana umerewe nabi? ubuse murabona atari mu ishuri?"
Aha arerekana ifoto y’umwana we aheruka afite imyaka itanu. Ati “ese kobavuga ngo nta bushobozi mfite bwo gutunga uwo nabyaye ubu murabona yari umwana umerewe nabi? ubuse murabona atari ari mu ishuri?”
Minisitiri Kaboneka yasabye ko iki kibazo gikemurwa vuba
Minisitiri Kaboneka yasabye ko iki kibazo gikemurwa vuba
Asaba ko ahita areba ushinzwe Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu (Madeleine Nirerewica hagati) ndetse wicaranye na Hon. Bernadette Kanzayire Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane
Asaba ko ahita areba ushinzwe Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu (Madeleine Nirerewica hagati) ndetse wicaranye na Hon. Bernadette Kanzayire Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane.

Photos © D S Rubangura/Umuseke

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

22 Comments

  • eh1 uwo mugore arashaka gukomeza gutwsha umugabo umutwe wiyubakiye ashaka indezo ngo amurireho. nareke umwana yige arerwe na se ubundi nta mwana uyoberwa nyina azizana byanga byanoga. ubundi se nubwo avuga ngoku ifoto umwana ameze neza siyandezo yahabwaga!

    • ubusambo bw’abagabo muba mutekereza indezo ngo ni ukubarya amafranga gusa uboshye aba atarayo kurera uwo wabyaye asyii gari we maze niyo ndezo bakayireka ariko nkibonera umwana wanjye uretse ko nawe nuburenganzira bwe kubona ibimutunga ese ubundi mbaze uretse inda nini mwagize ngo ibihumbi 20 hari icyo bimaze ko muba mwibwirako bikiza banyina ubuse warihira umwana ishuri ukamwambika ukamugaburira ukamuvuza ayo 20 yabikora koko uretse kwirengagiza? sha LILI rwose ntimugatekereze nabi aho umwana ari yifuza nawe kubona nyina rwose

      • Ikibazo ni ukuntu mucurika ubwenge mugatambikiza, mutitaye ku ikizavamo. Iyaba mwari muzi ko igihe cyose iyo igitsina cy’umugore cyinjiwemo n’icy’umugabo resultat aba ari umwana ugomba kuvukamo mwajya mucisha macye mukavana ubwenge mu maguru mukabushyira aho bwagenewe kuba ariho mu mutwe. Njyewe namaze gusobanukirwa neza n’igitsina cyanjey ku buryo kugirango nzagifungure ubonetse wese bitoroshye pe !

        None dore umwana wavuyemp aragaburirwa, ariga, arahabwa uburere hano i Kigali, nta kiguzi na gito usabwa, none urimo kuzana sentiments zidafite shinge na rugero ngo uri nyina, nyina udashobora gutunga icyo abyaye ni nyina nyabaki ?

        Ariko se ubundi wa mugore we, uwo mugabo mujya kuryamana, wari ukiri umukobwa, wari igishubaziko, wari umupfakazi, wari umusumbakazi, wari umubikira,…wari iki mu by’ukuri ko ndeba unakuze ! Ntimukarushye isi kabisa !

        • @ Tasiyana.
          Vuga buhoro iyisi irazunguruka. Hari ubwo umubiri nubukene, nakarimi gasize amavuta nizindimpanvu ntarondoye byagukoresha ibyo utateganya. Ibyabareye kuri uyumukobwa nawe bishobora kukubaho cyangwa bikaba umwana. Kandi niba uyu mudamu yarakoze ikosa akaryamana numugabo igihano sukwamburwa umwana. Hanyuma se uwomugabowe urabona gutera inda namakosa yakoze? Ko wenda yari no gukoresha agakingirio? Inaha mugihugu ntuyemo iyo utewe inda nugukuriye mukazi, niyo mwaba mwabisezeranye amategeko abana boss wawe kuko urense no kuba bakoresha ububasha nigitinyiro agufiteho ngo agusambanye, yakagobye kuba intangarugero kubo bayobora.

          • @ Tasiyana, yewe amagambo yawe ateye ubwoba. Ahubwo ubanza ari wowe mukase wuwo mwana. ukuntu utuka uyu mu maman , ndakurahiye atari wowe batwaye umugabo. cyakora ndagutahura rwose, birababaje iyo umugabo aguciye inyuma. Ihangane Tasiyana we.

        • @Tasiyana, itonde boss wawe akubwiyengo fungura ayo maguruyawe ninjiremo ukanga uziko bishobora kukuviramo kwirukanwa ndetse nahandi ugiye gushaka akazi ugasanga yarahitambitse mazugasubira kwisuka?

      • Ibyo MIMI avuze nibyo: ubwo ibihumbi 20 byatunga umwana ukwezi kugashyira??? Ubwo se ibyo umwana agomba gukorerwa buri munsi wowe wiyita LILi urabizirikana. Mbese kuki atamufasha afite ukwezi kumwe cyangwa amezi abiri??? abagabo tujye dushyira mu gaciro!! Buri gihe umwana akenera uburere bwa nyina cyane kuruta ubwa se kugirango azavemo umuntu muzima. Ushobora gusanga uwo mwana yirirwa acunaguzwa na ba mukase cyangwa abandi kandi nyina ahari. ABAGABO DUKWIYE KUMENYA KO “AKABURA NTIKABONEKE NI NYINA W’UMUNTU”

    • Kuki,
      Wowe urazi kurerwa namukaso kandi ufite nyoko? Naho so uburere yaguha kandi yaranzenyoko byose turabizi. “” AKABURA NTIKABONEKE NINYINA WUMUNTU.” Kukise uyu mugabo we yanga ko umwana arerwa nanyina? Niba uyumugabo koko ahangayikishijwe nuyumwana namurihire ishuli amuhe nibindi byose akeneye ariko amurekere kwanyina. Niba se ari urukundo kuki atamwambuye nyina akiri uruhinja?

      • Nkunze ibitekerezo byawe. Harimo umutima n’ubwenge.

      • Uyu mugabo ndamugaye buriya ntazi ikibazo ari gutera mumutwe w’umwana we.En plus w’umukobwa.

  • Yego ko uyu niwe Bwenge yateye inda!!

  • ntacyo uvuze lili uri feke pe iyo bayikuramo se aba yaratwaye iki abagabo mwabaye mute ubundi muba mujya kuryama mugasozi mudasize abagore banyu murugo pu ceceka

  • Uyu mugore sinemeye ibyo avuga arashaka kwirira.yacecetse se umwana ko ari kumwe na se bitwayiki?

  • Uyu mugabo nakurikiranwe ku buryo bukomeye cyane
    Abagabo batari responsable nk’aba bakwiye guhagurukirwa n’inzego zibishinzwe.

    Kuki mwishimira kurongora ariko mukananirwa guhagarara imbere y’inkurikizi z’ibyo byishimo?

    Nta soni!! ubu se murabona uyu mubyeyi atababaye? Ubuse ko yareze umwana kugeza ageze 5ans umugabo yohereza 20000 ku kwezi, ayo ni amafaranga yatunga umwana koko?

    Nimurekere aho, uyu mugabo nakurikiranywe n’amategeko kuko ibi ni irresponsabilite ikomeye cyane, niba udashaka nyina n’umwana murekere nyina utange indezo, ce tout.

    Espece d’homme irresponsable ki s contante d baisser et lache a tenir devant ls consequences.

    VTF

    • atamutunga c!? ubwo baba babara ko na nyina agomba kongeraho andi. uragira ngo kubyara ni ugukina. Aravuga ko afite uburenganzira Ku mwana we, akibagirwa ko amufiteho n’inshingano.

  • Mwese murapfa ubusa. Uyumugabo yabyitwayemo nabi. Iyo yumvisha uyu mugore ko kunyungu zu mwana akwiye kumumuha akamwigisha, akagerageza nko mukwezi akajya amumuha bakamarana wkend no mubiruhuko akajya amumuha bakamarana icyumweru, ntangorane byakamuteye. Umwana afite uburenganzira busesuye bwo kubona se cg nyina (ababyeyi be) kuko ntaruhari mumakimbirane yabo yabigizemo. Byose byicwa no kudashaka kumvikana.

  • Uyu mudamu bamusubize umwana we umugabo haribwo yamukoye ? niba yaramufashaga nubundi azagume amufashe sumwanawe .

  • Umva bavandi mundangire nanjye aho nzarega,

    Umugore yarahurudutse nyuma ya Genocide araza ankubitaho umwana w’umukobwa ngo yamubyaranye na data nta nundi ubizi, ndeba kumutererana nanjye ndamwemera ndamuruhana,

    none ubu agiye kurangiza university nyina asigaye antera hejuru ngo bagiye batamuhaye indezo. uranyumvira ubwo jye sinahohotewe.

    Nuyu rero niba 20,000 ntacyo yari amaze nareke umwana yoge, umugabo nawe amumuhe amusure maze amahoro ahinde.

    Harya ye, ni kumyaka ingahe umwana ahitamo aho yarererwa kugiti cye?

    • @ ntibyoroshye !!!ibyo n’bintu byatubaye ho. Musaza wanjye yarapfyuye Nyuma ya genocide rwose hashize igihe umugore ari kubita No murugo ngo yari yaranteye inda, tubura uko tubigenza,icyadutangangaje nuko rwose hadashize n’amezi atandatu umuntu akiri kwibaza uko umuvandimwe we yatera inda ntagire nuwo abibwira tugiye kumva ngo uwo mwana ntaho afite aho kuba ngo nta wumurihira nibwo azinze igikapu No mu rugo ngo ba!! Ubwo si abatekamutwe

    • @ NTIBYOROSHYE and Ndumiwe. Nukuri mwese muri INJIJI.Ibaze nka Ntibyoroshye ngo yarihiye uwo mwana amashuri yose akubitaho na universite ati kandi ntazi niba tuvukana. niko, ibyo bifaranga byooose watanze uriha amashuri kuki utabyegeranije ugakura DNA TEST hanyuma wamenya igisubizo ukariha amashuri y’ umwana nta ntigimba ufite kumutima!!

  • Ariko mbabaze mwemezwa n’iki ko uyu mwana ari kwiga cg abayeho neza? kukise uwomugabo atamuha nyina ngo bavugane ni ukuvugako uwo mwanawe adakumbura nyina.? ntago murabona umwana wishwe na mukase sha cg ntimuzi agaciro k’igise niyo mpamvu mwivugira. gushimuta umwana rwose sibyo kuko njye ntawamumvana iruhande n’iyo yaba arinde. ubwo busase ngo ni indezo mukekako aribwo umwana akeneye ngo abeho? ejo araje abe umucakara kwase akubitwe n’ayandi mabi yose ntavuze.

  • I really hate people who think they are superior to other. Le pere ,la mere .ils ont tout les deux les memes droits kumwana babyaye . On se base pas sur le revenur de chacun ngo noneho ukize avuge ko ariwe afata umwana? Seigneur .. dont have enough words to express my anger .. i feel so sorry for that lady and am sure ko hari benshi bari muri situation imwe nuwo mugore .. bamusubize umwana wabo . Pour les parents divorcé ou separé il ya la garde partagé des enfants . So la petite peux passer deux semaines chez son papa et deux autres semaines chez sa maman .. ou encore aller chez sa mere pendant les vacances ..kuko maybe byamugora kujya kwiga. Mais pas question de privé à une mere de voir son enfant. Hell naaahhhh

Comments are closed.

en_USEnglish