
Kenya: Bagiye gukorera ubukwe ingona
Biratangaje cyane kandi biteye benshi amatsiko muri Kenya aho ingona nkuru kandi nini kurusha izindi muri Kenya bita Big Daddy, bagiye kuyikorera ubukwe n’ibigore byayo bibiri bimaranye nayo imyaka irenga 30.

Ibi bigore byayo byitwa Salma ikindi Sasha.
David Mbatu na Maimuna Siraj bari gutegura ubu bukwe bw’ingona ngo bari gutegura indabo n’umutsima bazaha izi ngona ku munsi bazazishyingiraho.
David Mbatu yabwiye BBC ko Big Daddy bayizanye aho zororerwa mu 1996, bakiyizana ngo banayizaniye ingona z’ingore enye maze yica ebyiri irongora izindi ebyiri n’ubundi zari zisanganywe nayo.
Mbatu ati “Yeretse isi ko ishobora gukunda niyo mpamvu natwe twahisemo kuyikorera ubukwe, ubu igiye kumara imyaka 30 ibana n’izi ngore zayo. Turateganya ubukwe bwazo mu Ukuboza.”
Mbatu avuga ko badateganya kwambika Big Daddy isuti n’agatimba ku bagore bayo ahubwo ko bari gutegura indabo nziza bazazijugunyaho ndetse bakaziha umutsima w’ubukwe, uyu ngo uzaba ari inyama nziza zizasangira.
Ngo bazazishyira hamwe, Salma na Sasha bazishyireho indabo zazo na Big Daddy bayishyireho indaho zayo ubundi bazihe inyama nziza baziteguriye. Ibi ngo bari kubisubiramo (rehearsal) kuko bizaba ari ibirori.
Mbatu avuga ko kandi muri bo bari kwitoranyamo uzaba nka ‘pastor’ uzashyingira izi ngona.
Ati “Iki ni nk’ikimenyetso cy’uko niba inyamaswa zishobora gukomeza umubano wazo(ingore n’ingabo) mu gihe kirekire cyane kuki twe nk’abantu ubu tudashobora no gukora ibyo inyamaswa zishobora?”
Akomeza ati “Ubu rero tugiye kuzishyingira ku mugaragaro zibe umugabo n’abagore be.”
Mbatu avuga ko nta nkwano izatangwa kuko muri Kenya ngo hari itegeko ry’uko umugabo umaranye amezi atanadatu n’umugore ubwo aba yabaye uwe nta by’inkwano.
Ati “Big Daddy ubu amaranye n’abagore be imyaka 30 abakunda, ubu rero ni abagore be, biremewe muri Kenya.”
UM– USEKE.RW
2 Comments
nibyo da wamugani kuki inyamaswa sabana 30ans abantu bitunaniza iki?ibyigisha abantu byo nibyinshi,nuko nyine tutabintungane.twese tubayintungane shitani waziye abantu yazabuwande?ahubwo naho turagerageza shitani ni dange
Hanze Hari Abakene Benshi Bababaye Ark Mwe Mugiye Gupfusha Amafranga Ubusa Mukorera Ingona Ubukwe Zitabuze Icyo Zirya? Tuzabazwa Byinshi Nyamara Ayo Mafranga Muyahe Imfubyi, Abakene Nabandi Bababaye Naho Twese Tuziko Byinshi Tubyigira Kubyaremwe And Crocodiles Include In Them
Comments are closed.