MTN Damarara: Umunyamakuru Regis Muramira yatsindiye Moto, undi atsindira miliyoni!!
Kicukiro – Kuri uyu wa kane MTN Rwanda yatanze ibihembo bifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amafaranga muri Promotion yishwe MTN DAMARARA. Umunyamakuru w’imikino Regis Muramira yegukanye Moto, undi mufatabuguzi wa MTN yegukana miliyoni imwe y’u Rwanda.
Abantu 100 muri rusange nibo batsindiye ibihembo binyuranye mu kwezi kwa munani, 20 muri bo nibo babishyikirijwe uyu munsi kuri MTN-Kicukiro.
Inzira yo kwegukana ibihembo nta yindi ni uguhamagara, kohereza ubutumwa bugufi no gukoresha Internet ya MTN.
Umuntu wa mbere yegukanye igihembo cya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, undi yegukana moto, abandi bahabwa za televiziyo, abandi bahabwa amafaranga yo guhamagara.
Kujya muri iri rushanwa ntacyo bisaba uretse kuba uri umufatabuguzi wa MTN uhamagara wohereza SMS kandi unakoresha Internet ya MTN nk’uko bisanzwe.
Philppe Lucky watsindiye Miliyoni y’amafaranga akanayashyikirizwa yavuzeko aya mafaranga agiye kuyakoresha mu bikorwa bizamuteza imbere ku buryo azahora yibuka ko kuba umukiliya wa MTN hari icyo byamugejejeho, uyu yatsindiye ku manota 13 450.
Muramira Francois Regis umunyamakuru w’imikino watsindiye moto yavuzeko nta bundi buryo yakoresheje uretse gukoresha umurongo wa MTN akaba yaratsiye ku manota 12 080 ngo akaba akoresha amafaranga asaga ibigumbi 30 000 ku kwezi.
Gutanga ibi bihembo muri MTN Damarara bibaye ku nshuro ya kabiri ibanziriza iya nyuma izaba mu kwezi kwa cumi aho umunyamahirwe wa mbere abahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Prado Land Cruiser.
Sesonga Eric umukozi mu ishami rishizwe abafatabuguzi muri MTN asaba abafata buguzi ba MTN gukomeza gukoresha imirongo yabo ya MTN kugira ngo bongere amahirwe.
Yongeyehoko ibintu nk’ibi bijya bigaragaramo abatekamutwe bahamagara abantu babwira ko batsinze amarushanwa kugirango babarye amafaranga.
Sesonga ati “turamenyesha abafatabuguzi bacu ko nimero ihamagara abatsinze ari 0784 000 000 nta yindi.”
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
8 Comments
ibi njye ntabwo njya mbyemera mbona bayiha uwo bashaka kuyiha nyine
None se Ko bahaye Regis Moto afite amanota 12800, hakaba nuwo numvise wagize hejuru ya 15000 bakamuha television ya flat,ni ukuvuga ko iyo flat ifite agaciro kanini kuruta moto,cg mtn ireba izina ryumuntu ikamugenera bitewe nuko babyutse ! nabibonye mukindi kinyamakuru
wowe ubihakana uravuga ibyo utazi pe.DORE MBIGUSOBANURIRE BAFATA ABABONYE AMANOTA MENSHI MUGIHUGU MURI ABO NGABO NIBO BATOMBORA ,SINGOMBWA KO UFITE MENSHI AYITWARA ASHOBORA NO KUGIRA MENSHI NTANATOMBORE.NTA BURIGANYA BURIMO ,NJYE NATOMBOYE TV.KANDI NTAMUNTU NZI MURI MTN.NAGIYE KUBONA MBONA BARAMPAMAGAYE PE,SIGAHO RERO KUBESHYYA
reka tubitege amaso gusa MTN tuyikundira internet yayo mu cyaro, irihuta si nk izindi
ibi ni ukubeshya byigumira muri kigali gusa , nka njye ndi mu ntara y’amagepfo reka turebe ko batazigumira muri kigali gusa nk ubu ngize 11980 nzababwira ko atari ibinyoma
na njye mbitekereza kimwe na we mahoro , none se koko na twe mu cyaro turazwi ko dukoresha mtn ?
Hhhhhh. Ko ndeba ari amazina azwi gusa la?? Ko nta muntu wo muntara ndabonamo se ubu ni ukuvuga ko tudakoresha mtn? Iyo tombola mujye muvuga ko ari iy’aba nya kigali gusa.
Kabisa jye MTN sinzi icyo mukurikiza? ko mfite plus de 13000 ko ntawigeze ampamagara, mba Kigali, telephone yajye ihora kumurongo 24 hours!! Please mudusobanurire.
Comments are closed.