FIFA Ranking: Kunganya na Ghana bifashije u Rwanda kuzamuka imyanya 14
U Rwanda rwazamutse imyanya 14 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, ruva ku mwanya wa 121 rugera ku mwanya w’107.
Ikipe y’igihugu Amavubi yakoze ibyo benshi batakekaga, tariki 3 Nzeri 2016, anganya na Ghana i Accra. Igitego cya coup franc ya Muhadjiri Hakizimana cyishyuye icy’umunya-Ghana Samuel Tetteh, cyafashije u Rwanda kuzamuka ku rutonde rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru, FIFA.
Muri Kanama 2016 u Rwanda rwari ku mwanya wa 121, none ku rutonde rusohotse kuri uyu wa kane tariki 15 Nzeri, u Rwanda ruri ku mwanya w’107 ku Isi.
Ghana yanganyije n’u Rwanda, nayo yatakaje imyanya 8, igera ku mwanya wa 43 ku Isi.
Urutonde rwa FIFA
- Argentina
- Ububiligi
- Ubudage
- Colombia
- Brazil
Muri Afurika
- Cote d’Ivoire (34 ku isi)
- Algerie (35 ku isi)
- Senegal (39 ku isi)
- Tunisia (42 ku isi)
- Ghana (43 ku isi)
Mu karere ka Afurika yo hagati n’uburasirazuba
- DR Congo (51 ku isi)
2. Uganda (65 ku isi)
3. Kenya (91 ku isi)
4. Rwanda (107 ku isi)
5. Ethiopia (126 ku isi)
6. Burundi (127 ku isi)
7. Tanzania (132 ku isi)
8. Sudan (135 ku isi)
9. South Sudan (167 ku isi)
10. Djibouti (200 ku isi)
11. Eritrea (200 ku isi)
12. Somalia (200 ku isi)
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
thx roben
Comments are closed.