Itegeko rishya risa n’iryoroheje “Gutanya abashakanye”
Igazeti ya Leta yo kuwa 12 Nzeri ikubiyemo n’ingingo nshya z’Itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango nko kwandikisha ry’umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe, iby’ishyingirwa, ibyo gutesha agaciro ishyingirwa ndetse n’ibijyanye n’ubutane bw’abashyingiranywe. Aha harimo ingingo zisa n’izoroshya ibijyanye no gutanya abashyingiranywe. Ubu n’abakozi bo mu rugo bashobora gutanga ubuhamya mu rubanza rw’ubutane.
Mu muryango nyarwanda hashize igihe humvikana ubwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo kubera amakimbirane hagati y’abashyingiranywe. Gutandukanya abashyingiranywe mbere yo kugera ku bwicanyi byaba ari bimwe mu byagendewe horoshywa impamvu z’ubutane bw’abashyingiranywe.
Umutwe wa VII w’iri tegeko uvuga ku “iseswa ry’ishyingirwa”, icyiciro cya kabiri cy’uyu mutwe kikavuga ku ‘Gutana burundu kw’abashyingiranywe’.
Ingingo ya 218 ivuga impamvu zo gutana burundu, ikavuga ko buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba gutana burundu kubera imwe mu mpamvu zikurikira:
1° ubusambanyi;
2° guta urugo nibura igihe cy’amezi cumi n’abiri (12) akurikirana;
3° igihano cy’icyaha gisebeje;
4° kwanga gutanga ibitunga urugo;
5° guhoza undi ku nkeke;
6° ihohoterwa rishingiye ku gitsina;
7° kumara nibura imyaka ibiri (2) batabana ku bushake bwabo;
8° kutabana mu gihe kirenze amezi cumi n’abiri (12) akurikirana uhereye igihe habereye ishyingirwa nta mpamvu zifite ishingiro ziriho.
Cyakora ngo kutabana bitewe n’uko umwe mu bashyingiranywe afashwe nabi ntabwo byitwa guta urugo mu gihe yagiye abimenyesheje ubuyobozi bumwegereye bigakorerwa inyandiko.
Ingingo ya 220: ivuga ko gusaba gutana bikorwa n’abashyingiranywe gusa. Ikirego gisaba ubutane kiregerwa kandi kikaburanishwa nk’izindi manza. Ikirego gisaba ubutane bw’abashyingiranywe gisaza hashize imyaka itanu (5) kuva igihe impamvu gishingiyeho yamenyekaniye.
Ingingo ya 221 ivuga ko Urubanza rw’inshinjabyaha rudahagarika ikirego cy’ubutane. Icyakora, iyo impamvu umwe mu bashyingiranywe aheraho yaka ubutane itumye habaho ikirego nshinjabyaha, ikirego cy’ubutane kirasubikwa kugeza igihe urubanza rw’inshinjabyaha rubaye ndakuka.
Ingingo ya 222 ku gutanga ubuhamya mu rubanza rw’ubutane ivuga ko iyo bibaye ngombwa ko hakorwa iperereza, umuntu wese ashobora kubazwa mu rubanza. Ubuhamya bw’abana, ababyeyi b’abashyingiranwe n’ubw’abakozi bo mu rugo rwabo nabwo bwitabwaho.
Ingingo ya 224 ku byemezo by’agateganyo mu rubanza rw’ubutane viga ko aho urubanza rw’ubutane rwaba rugeze hose, umucamanza ashobora gufata ibyemezo by’agateganyo byerekeye ababuranyi, abana babyaranye ndetse n‘umutungo .
Ingingo ya 225: Kugena urera abana mu gihe cy’urubanza rw’ubutane Kugira ngo arengere inyungu z’abana mu gihe urubanza rw’ubutane rukiburanishwa, umucamanza ashobora kubashinga by’agateganyo umwe mu bashyingiranywe cyangwa undi muntu akanagena uruhare rwa buri wese mu bashyingiranywe ku bitunga abana.
Ingingo ya 226: Kuba ahantu hatandukanye mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, buri wese mu bashyingiranywe, yaba urega cyangwa uregwa, ashobora gusaba umucamanza uruhushya rwo kuva mu rugo rwabo, akajya kuba ahandi akoresheje inyandiko y’ikirego gitanzwe n’umuburanyi umwe. Buri wese mu bashyingiranywe ashobora kandi gusaba urukiko gutegeka uwo bashyingiranywe kuva mu rugo rukamugenera uburyo bwo gucumbika ahandi. Icyakora, umwe mu bashyingiranywe ushinzwe kumenya abana agomba kuguma mu rugo kugeza igihe urubanza rwa burundu rutanga ubutane ruzasomerwa.
Ingingo ya 227: Imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe mu gihe bategetswe kuba ahantu hatandukanye Uretse igihe abashyingiranywe basezeranye ivangura mutungo risesuye, iyo urukiko rutegetse kuba ahandi, umutungo wimukanwa n’utimukanwa ugabanywa abashyingiranywe mu buryo bw’agateganyo nyuma yo kuwukorera ibarura rishyirwaho umukono n’impande zombi kandi hagomba kwitabwaho inyungu z’umwana n’iz’umwuga w’abashyingiranywe.
Akiciro ka 2: Gutana burundu biturutse ku bwumvikane
Ingingo ya 229 ivuga ku Gusaba gutana biturutse ku bwumvikane ko bisabwa n’abashyingiranywe bombi bamaze kumvikana ku gusesa ishyingirwa no ku nkurikizi zaryo kandi bagashyikiriza umucamanza amasezerano akemura ingaruka z’ubutane ku bashyingiranywe n’umutungo wabo kimwe n’abana babo. Icyakora, ubutane bwasabwe n’umwe mu bashyingiranywe bushobora guhinduka ubutane bwumvikanyweho mu gihe uregwa yemera ko ikirego gifite ishingiro akemera ubutane.
Iki gihe abashyingiranywe babyumvikanye nibo bagena uzarera abana babyaranye n’abo bagize ababo batabyaranye, n’uruhare rwa buri wese mu kubitaho no kubarera.
Ingingo ya 236: avuga ko ku munsi wa mbere w‘iburanisha kandi mu muhezo, umucamanza yumva abashyingiranywe bari hamwe, na buri muntu ukwe, akagerageza kubunga, akabagira inama abona zikwiye kandi akabagaragariza n‘inkurikizi z’ubwo butane basaba.
Iri tegeko rishya rinateganya ibyo gutanya by’agateganyo ku bashakanye nabyo biregerwa mu rukiko, ibitunga abashyingiranywe n’abana babo mu gihe batanye by’agateganyo ndetse no guhindura gutana by’agateganyo mo ubutane bwa burundu.
UM– USEKE.RW
10 Comments
Benshi bazahita basimbukira kuririya ngingo yambere kuko niyo yoroshye kubasanzwe babana ariko barabuze uburyo babona iyo gatanya.Cyane komwongeyeho ko numukozi wo murugo ashobora kuza gutanga ubuhamya.
umukozi wo mu rugo umuhaye 50.000 frs yavuga ibyo wamutumye byose.
na 20,000
ni 10,oooFrw ya yafata!
Ukamutegera moto akaza kuvuga ibyo wamubwiye muruhame ubwo kakaba kakubayeho.Iri tegeko riracuritse mbandoga Rwabugili.Mwitege imanza zigiye kwaduka rero.
ayo ycse na 500 maze
Abavuga ko umukozi yarya ruswa n’abavuga ngp itegeko riracuritse munyihanganire munsubize: ese mwumva ari byiza ko abantu bakomeza kubana umwe atagikunze undi? Ese mwumva kubanisha abantu ku itegeko ari byiza? Ese mwabonye impfu zisigaye ziri hagati y’abashakanye kubera kwihambiranaho zarangizwa niki ?
Mujye munongeraho ko hari ingo nyinshi cyane zibanye neza zitazigera zikenera amategeko yo gutana
mu gushimngira uburyo bwo kubana neza, Leta yakagombye gushyiraho ishimwe kuri buri mu dugudu ku muryango witwaye neza ukabana neza mu gihe cy’imyaka 15-20 ans.
ikindi, umuntu usabye ubutane akajya agenda uko jaje ntabyo kugabana igihe bigaragaye ko usaba ubutane ariwe mu nyamakosa.
Buri rugo rurasabwa kuba ijisho ry’urundi rugo ku buryo abantu bahora mu makimbirane mu
mudugudu bajya bahabwa akato.
Mujye, mubanza mubagire inama muri iyo ngingo, nibyanga nta kundi; muri buri mudugudu hageho aga komisiyo ko kumenya bwakeye gute. uretse ko na nyobozi y’umudugudu biri mu nshingano bashinzwe. harya bamwe b’abunzi baracyariho muri buri mudugudu? gusa biragoye kuko nabo ni abantu hari igihe babogama, erega cyereka hari aba sage wabona bangahe? ko nabahari bazinduka bajya mu kazi kabahembera ukwezi ngo babone imibereho; nta zibana zidakomanya amahembe mugume murwazarwaze kuko hababaje abana bateraganwa kandi nta ruhare bagize mu mibanire idahwitse y’ababibarutse; Leta nirebe uko yashyiraho ingamba zikumira ubutane. yenda ishyireho imirima muri buri mudugudu yo guhinga n’ibihano byo guharura imihanda muri quartier ku mubyeyi wese uzana igitekerezo cyo gutandukana na mugenzi we kandi yenda ariwe ugaragaraho amanyanga cg guteza amakimbirane, donc habeho koroherana; urugo rubaye mu makimbirane baruhe umurimo wo gukora winjiriza umudugudu cyangwa winjiriza Leta inyungu. ashobora no guhabwa akazi ko kujya ajya kugaburira no gutekera abanyururu ariko akajya ataha mu ngando Leta yubatse hafi y’aho gereza zibarizwa, akajya arya ku byo yatetse
Comments are closed.