Burundi: Umusirikare wari ufunze ngo yiyahuje grenade
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye yatangaje ko ejo saa cyenda n’igice umusirikare witwa Adj Eddy Claude Nyongera yiyahuye akoresheje grenade ubwo yari mu ibazwa mu rwego rw’igihugu rw’ubutasi.
Pierre Nkurikiye yasobanuriye RFI ko uyu musirikare wari ufunze ngo yakekwagaho ibyaha byo guhungabanya umutekano.
Avuga ko ubwo yari amaze kubazwa yagiye mu cyumba akabona grenade akayiturikirizaho ikamuhitana.
Hari amakuru atangwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi avuga ko uyu musirikare yishwe kuko ngo bidashoboka ko umuntu ufunze yagera ku ntwaro cyangwa aho zibikwa ngo yiyahure.
Mu Burundi haracyavugwa ibibazo by’umutekano mucye bishingiye ku byabaye mu myaka ibiri ishize, kuri uyu wa gatatu kandi mu kabari ko ku rugo rwa Pierre Claver Mbonimpa haturikiye grenade ngo yari itewe ngo yice Col Jean Luc Habarugira, ku bw’amahirwe ntiyamuhitana ariko ikomeretsa umugore we nk’uko byemezwa n’umuvugizi w’igipolisi.
UM– USEKE.RW
7 Comments
Nkuru amurabye ivu da!!arakina se? sha nawe ariko niho werekeza tuuu
Nkuru we sha abafaransa baragushuka uzicuza n’umuryango wawe,kandi uzabyibonera.sinarinzi ko uri ikijuju gutyo.
nonese ko ntawakomeretse kandi muvumvura ko yari mw’ibazwa?????????stup people ayo maraso mumena azabaguruke
ariko umutekano mucye WO ntabwo pe kuko icyumweru kiri kwirenga nta muntu wishwe
nyir’ururimi rurerure yatanze umurozi gupfa
ariko uburundi bose nta muntu numwe ufite ubwenge bwo kumenya kubeshya harya uwo musirikare yagiye mukihe cyumba, icyururwego rw’ubutasi icyagereza, ese ninde wamurangiye iyo grenade, ese ayifata yari wenyine abamubazaga bo bari bicaye hehe, yagiye kuyifata se bariruka, ariko nka nkurikiye ko arumuhungu wa nkurunziza ubwo kuvugira polisi arabishoboye, bambe numvise nawa muvugizi w’ingabo wamunsi atangaza ngo hapfuye 80 mugitondo arabinyomoza, yewe kiriya sigihugu pee, baracyari inyeshyamba mumutwe wabo.
…mu kabari haturikiye grenade ngo yari itewe ngo yice Col Jean Luc Habarugira…! Ariko mumbwire: abasirikare bakuru b’igihugu bibera mu tubari, buri munsi ukumva ngo nitwo biciwemo? Pastoro Peter ahere kuri icyo ahubwo.
Comments are closed.