Digiqole ad

Rulindo: Umukecuru n’umwuzukuru we biciwe mu buriri bajombaguwe ibyuma

 Rulindo: Umukecuru n’umwuzukuru we biciwe mu buriri bajombaguwe ibyuma

Icyuma

Amajyaruguru – Mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri mu Kagari ka Kamushenyi mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo, umukecuru n’umwuzukuru we w’imyaka 12 bishwe n’abagizi ba nabi babasanze mu buriri babajombagura ibyuma. Amakuru y’urupfu rwabo, abaturanyi bayamenye mu gitondo kuwa kabiri.

Uwishwe ni umukecuru witwa Mukasingirankabo Meleciane n’umwuzukuru we Emelyne Muragijimana  bari batuye mu mudugudu wa Karambi.

Abaturanyi babo babwiye Umuseke ko imirambo y’uyu mukecuru n’umwuzukuru we basanze ifatanye mu biriri bararanagaho, bigaragara ko bahondaguwe ibintu biremereye ndetse babajombaguye ibyuma mu bice binyuranye by’umubiri.

Ngo byabonywe n’abana bagiye kuvoma baciye hafi y’urugo babona inzu ipfumuye bajya kubwira ababyeyi babo, nabo baje kureba basanga umukecuru n’umwuzukuru we bishwe.

Aba bagizi ba nabi ngo kugira ngo binjire mu nzu babanje kuyitobora. Abakoze ubu bwicanyi kugeza ubu ngo ntibaramenyekana cyangwa ngo bafatwe.

Umuseke wagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ariko kugeza ubu ntibirashoboka.

Umuhungu w’uyu mukecuru yavuze ko aba bagizi ba nabi bibye ihene imwe, inkwavu  ebyiri ndetse n’ibilo 20 by’ibishyimbo n’amasaka.

Eugene Nkubana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro yabwiye Umuseke ko kugeza ubu ntawutungwa agatoki, ngo kuko uwo mukecuru yari umuntu ugwa neza ngo nta bantu bari bafitanye nawe ikibazo.

Avuga ko bidashoboka ko bishwe kuko barwanije abo bagizi ba nabi kuko ngo babiciye ku buriri kandi ari n’abantu batari bafite imbaraga zo kurwana.

Ahubwo ngo bigaragara ko abo bagizi ba nabi bari bagendereye kwica abo bantu cyangwa se ngo bakaba babishe kuko bababonye.

Uyu muyobozi avuga ko inzego za Polisi ubu ziri mu iperereza kuri ubu bugizi bwa nabi.

Uyu mukecuru n’umwuzukuru we babanaga bonyine, bombi bashyinguwe kuri uyu wa gatatu.

Mu karere ka Rulindo
Mu karere ka Rulindo
Mu murenge wa Kisaro mu karere ka Karongi
Mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo

18 Comments

  • ark noneho nagahomamunwa.kombona kwicana mu rwa gasabo bigiye kuba umuco.inkuru zimfu zaburi munsi

  • Imana ibakire.

  • aya ni amahano kwica ugiye gupfa hanyuma ukica ikibondo? yewe habyara we wari intwari..biriya ntibyigeze bibaho.

    • kibonumwe we, urikigoryi cyangwa urasonga abanyarwanda? niba bitarabaye se urashaka kubikora ? nihahandi hanyu namwe muzapfa ntawuzatura nkumusozi.

    • umva kubwa Habyara habaga ibirenze ibi kuko umutekano wagerwaga kumashyi ahubwo nuko nta internet yarihari ngo ubimenye

    • niba kwa habyara bitarabagaho se genocide yabaye ite?? ubuze icyo uvuga uvuga ubusa Imana ibahe iruhuko ridashira ubundi uwicishije inkota nawe yarakwiye kuyicishwa gusa nanone utekereje neza wasanga umwishe utaba umuhanye burya gutinda kwisi bitera kubona!! amaraso yuwo mukeuru nikibondo arabafatisha niyo bajya he rwose

      • Reka gukabya nawe.U Rwanda rwamaze imyaka ingahe mu Ntambara?

      • Wowe uvuga Genocide ni nde wakubwiye ko yabaye ngoma ya Habyara? Genocide yabaye ku Ngoma ya Sindikubwabo Theodosiya kuko Habyara yari yapfuye. Ntimukavange ibintu. Yego no ku bwa Habyara abantu barapfaga rimwe na rimwe bazize urugomo ariko si nk’ibyateye iki gihe aho nta munsi ushira tutumvishe ngo uwo polisi yarashe ashaka gutoroka, uwakubiswe na afandi agapfa, abatewe ibyuma, abapfira mu mahoteri, abucwa bakajugunywa mu nzuzi, abahotorwa,ngo abicwa barwanye na Polisi, abicwa na Dasso, abicwa bazunguza mu muhanda,etc.
        Ibyo rero nibyo bakubwiye ko bitabagaho mbere ku bwa Habyara.

  • IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA

  • Police yacu ndayemera mu gutahura abagizi ba nabi ba rukarabankaba nk’aba. Ejo cg ejobundi bazaba batawe muri yombi.RIP

  • Imana ibahe iruhuko ridashira. ni inzirakarengane.gusa ndabona hari ikibazo cyabantu benshi bari gupfa mu buryo budasobanutse sinamenya niba ariko bisanzwe cyangwa ari itangazamakuru ryegereye abaturage cyane bityo aho bibaye hose bikamenyekaha.Hakwiye kugira ikikorwa cyafasha kubungabunga umutekano birushijeho.

  • UBU BWICANYI BUKWIYE GUHAGARIKWA KUKO BISHOBORA GUTEZA AMAKIMBIRANE MU BANTU. ESE KUKI BIRINDA BIGERA AHO.

  • Ariko Mana ikunda abantu koko nk’aba bantu nibafatwa bazahanishwe ikihe gihano?

    • Mu Rwanda haraswa abantu bakekwaho kurwanya ubutegetsi aba bicanyi bontabwo bashobora kuraswa.

  • birakabije ariko noneho ntayindi nkuri itari abishe abandi mutabarep pe dayimoni zaraguiriye pe nkuriya mukecuru uba nubundi yaragiye gupfa uba wihora iki ni akumiro pe

  • Ndahamya neza kubwa Habyarimana nta wicaga umuntu ngo amwibe ihene cg ibishyimbo rwose .kuko mu cyaro hari ibiribwa bihagije ahubwo bagemuriraga umugi!babagaho bahaze

  • Kuva mu gihe cy’abami kugeza ubu ni ryari abantu baticanye ! Gusa mu menye ko iterambere riba muri byose ! kandi mu menye ko ingoma iyo ariyo yose ivumwa aruko yegutse(ivuyeho).kuko baravuga ngo ingoma ugizeho ubuhake uyigiraho ubugabo kandi nanone ngo ingoma udashaka urayiyoboka kugirango iyo ushaka izasange ukiriho (kuko nta ngoma itica).ubwo rero urabyumva nawe ko ugaragaje ko utayishaka yaguhitana yayindi wifuza ikazasanga utakiriho ! Niba hari abahanga u Rwanda rwigwijeho ni ABICANYI kuko n’abaticana abenshi muribo bazi kwica pe ! kandi bamwe babyigiye imbere mu gihugu abandi inyuma y’igihugu none ubu sinakubwira umubare w’ababyibitseho ntugira ingano. Na Leta ntizi umubare wabo pe !

  • ahh
    niwamenya
    wasanga imeruka
    igiyekuba bavandi
    gusa u hv 2keep
    security at ur hm
    u hv 2 try it

Comments are closed.

en_USEnglish