Digiqole ad

Maj Dr Rugomwa yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30

 Maj Dr Rugomwa yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30

Maj Dr Rugomwa avuga ko atishe umusore w’imyaka 18 ahubwo yitabaraga. Photo/Umuseke

Nyamirambo – Umucamanza w’Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare yemeje ko Maj Dr Aimable Rugomwa afungwa by’agateganyo iminsi 30. Uyu musirikare w’umuganga aregwa kwica umwana w’umunyeshuri amukubise kugeza apfuye, we ejo yahakanye icyaha avuga ko yarwanye n’umujura.

Maj Dr Rugomwa mu iburanisha kuwa kabiri
Maj Dr Rugomwa mu iburanisha kuwa kabiri

Maj Dr Aimable Rugomwa umuganga mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe aregwanwa ubufatanyacyaha n’umuvandimwe we Mamerto Nsanzimfura.

Nsanzimfura ni mukuru wa Rugomwa, we asanzwe atuye mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare, abunganira abaregwa bavuga ko ubwo icyaha baregwa cyabaga yari yaje kwa murumuna we i Kigali mu rwego rwo kwivuza uburwayi bwo mu mutwe.

Kuwa kabiri mu rukiko bahakanye ubufatanyacyaha mu kwica umwana wo mu baturanyi w’imyaka 18 bamukubise kugeza apfuye.

Mu gusoma umwanzuro w’urukiko ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuri iki gicamunsi, Umucamanza yabanje kugaruka ku miburanire yaranze impande zombi (abaregwa n’ubushinjacyaha) mu iburanisha ryo kuwa kabiri.

Yavuze ko kuba Maj Rugomwa yariyemereye ko yakubise Theogene no kuba hari abatangabuhamya b’abaturanyi bemeje ko Maj Rugomwa yaramukubise, kuba hari ibizamini bya muganga byaragaragaje ko nyakwigendera yakubiswe mu mutwe ndetse hari n’igufa ryari ryavunitse ari impamvu zikomeye zituma Maj Rugomwa n’umuvandimwe we Nsanzimfura Mamerto bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi.

Agaragaza ko ntaho yahera arekura Maj Dr Rugomwa, Umucamanza uyoboye inteko yaburanishije ku ifunga n’ifungura rya Maj Rugomwa n’umuvandimwe we Nsanzimfura, yagarutse ku bimenyetso bifatwa nka simusiga bimaze kugerwaho mu iperereza.

Ati “ Kuba Maj Rugomwa yararwanyije umusivile kuva mu rugo kugera muri metero 15 aho yamurushirije imbaraga bakahamukura ari muri Coma, kuba hari abatangabuhamya babajijwe bakagaragaza ko urupfu rwa sivile Mbarushimana Theogene (Nyakwigendera) rwatewe n’uburyo yakubiswe na Maj Rugomwa

Kuba expertise medical legal (ibizamini byemewe bya muganga) igaragaza ko sivile Mbarushimana Theogene yishwe no kuba yarakubiswe mu mutwe ukameneka, ndetse n’igufa ryo mu mutwe ryari ryacitse, Urukiko rusanga izo zose ari impamvu zikomeye zituma rukeka ko Maj Dr Rugomwa yakoze icyaha cy’ubwicanyi.”

Umucamanza yanagarutse ku nyandikomvugo z’abaregwa n’abatangabuhamya, yavuze ko mu ibazwa Nsanzimfura Mamerto yemeye ko we na Maj Rugomwa bakubise Theogene. Umucamanza ati “izo zose ni impamvu zikomeye z’uko Maj Rugomwa akekwaho icyaha cy’ubwicanyi.

Umucamanza yagarutse ku ngingo y’140 mu mategeko ahana y’u Rwanda igaragaza icyaha cyo kwica umuntu ubishaka, yavuze ko icyo cyaha gikomeye gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri bityo yemeza ko Maj Dr Rugomwa n’umuvandimwe we w’umucivile Nsanzimfura Mamerto bafungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo iperereza rikomeze, rikazakurikirwa n’iburanisha mu mizi.

Ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda igira iti “Kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi. Bihanishwa igifungo cya burundu.”

Iri somwa ryamaze iminota itarenze 30 uhereye ku isaha ya saa munani n’iminota 10.

Bamwe mu bo mu muryango w’umwana wishwe n’abamureraga ku Kabeza mu murenge wa Kanombe bari bahari.

Abaregwa ntabwo bajuririye uyu mwanzuro w’Urukiko, ku maso bagaragaraga nk’abakomeye, ubwo Maj Dr Rugomwa yasohokaga mu rukiko yaramutsaga nta mususu bamwe mu baje muri iri somwa bigaragara ko ari inshuti ze cyangwa abo mu muryango we.

Nsanzimfura Mamerto n'umuvandimwe we Maj Dr Rugomwa imbere y'urukiko bari gusomerwa mu kanya gashize
Nsanzimfura Mamerto n’umuvandimwe we Maj Dr Rugomwa imbere y’urukiko bari gusomerwa

Photos © M.Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

 

44 Comments

  • Ese aba basilikare bamurinyuma nabamushyigikiye? Kubaza bitera kumenya burya.

    • menya ari umuco mu gisirikare yuko ujya kuburana agaragirwa n’abasirikare; ndakeka ko atari abaje mu rubanza kuburana; ariko izo mbuzankano za RDF mwazimwambuye.

  • Nabaje kuburanishwa nabo. Ninde washyigikira umwicanyi nkuwo na RDF yamaze kwamagana ikajya gusura n umuryango w uwavukijwe ubuzima niyo nkorabara, umurengwe usiga inzara koko kandi about umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi, uyu major leta yaramwishyuriye imugira icyo aricyo imuha na ranks none asebeje abamugiriye neza uko

    • Ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda igira iti “Kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi. Bihanishwa igifungo cya burundu.” Mbega byiza, iyo minsi 30 muzayigabanye ubu nari nzi ko mu minsi itanu aba ajyanywe muri gereza y’umwihariko, amaherezo y’inzira ni munzu ariko; nabonye mu bacamanza umusirikare wize muri UNR nuko nuko intiti z’i Butare ntizishyigikira amafuti, mu mukanire urumukwiye, Rugomwa ibyo wakoze bizaguherekeze muri gereza y’uwihariko.

      mwakoze namwe umuseke kuhatubera, nyabuneka mukomeze murebe aho ku murindi ntabwo rwose ariho akwiriye gufungirwa kuko baba bidegembya abahafungiye, amera nk’udafunze, dutegereje isomwa rya nyuma ry’urubanza kandi azaburane umunsi wa 31 ahite ku munsi wa 32 asomerwa urubanza akanirwe urumukwiye; itegeko ryo gufungwa by’agateganyo 30 days rwose kumuntu nka Rugomwa wishe inzira karegane rizakurweho; urubanza rujye ruhita rukawa ajyanywe muri gereza. ngo yasuhuzaga abantu ubona nta kibazo yebaba weee vuga uti ni ibimwaro yarafite;

      • Oya Isirikoreye we, ntabwo byaba ari byiza ko bagabanya iriya minsi 30, ntabwo wibuka se ko yasabye kujya gukomeza ubushakashatsi ku bagore batabyara?! nabe agiyeyo nyine muri Mabuso, yicare ahiherereye mo ndani kabisa kabisa ubundi akore ubushakashatsi dore ko nta kirangaza azahuramo nayo, urumva atari byo se?

        • None se ko arimo kwica abana ubwo bushakashatsi yaburetse? yifuriza abantu kubyara kdi abo babyaye akabica urubozo? ariko nibarize buriya uriya mugabo agira abana?ahubwo se azi agaciro k’umwana? cyakora Imana izamwiture ibyo yakoze ntakindi namwifuriza

      • @ Isirikoreye, niko bizaba we usiwe nashaka/nta wasiwasi ihari kuko ziriya ngabo ntizizemera ibyo ababeshya kuko nabo yarabasebeje, ntimugirengo uburakari bufite gusa umuryango wabuze umwana wabo ariko nabo ntibamurakariye gacye n’uko baba babuze uko bamugenza ariko byo yarahubutse yiyibagije urwego arimo. Bagenzi, ntawarubara biteye isoni n’agahinda. Imana ikomeze gukomeza ababuze umwana wabo, bari bamwitezeho byinshi nk’urubyiruko rwarikuba urw’ejo nk’abandi bana burungano rwe. RUGOMWA nyine yarabamugomwe ntakundi. Iri zina naryo ryaramushingiriye. Abita abana babo amazina mabi, nimureberaha maze muhindure inyito y’amazina mabi yiswe abana Banyu, kuko abakururira “RWANGENDANYI”.

  • Ariko niyewe sinunva icyo uyu mugabo yaba ashak kumwana ufite 18.
    Mujye mwunva umuntu nez a..

    None c kanjye nkina karate ukaza kunyiba nabigenza gute ?!

    Kandi ushobora kwica utabigambiriye….
    Byari kumuhama iyo akoresha imbunda

    • @Rwakajumba,

      Umunsi bazamena umutwe nyoko, iso, cg umwana wawe nibwo uzamenya umusonga nagahinda ababyeyi buriya mwana bafite, ninde wakubeshye ko karate bivuga kumenan umuntu umutwe cg kumuca intoki?
      Mana yi Rwanda tabara abanyarwanda.

    • Rwakajumba we simbikwifurije ariko ari uwawe wishwe kuriya ntiwata ibitabapfu
      uteta mu bikomeye!Nyagasani akubabarire!Ngo, keretse iyo amwicisha imbunda?Uri ku isi nawe!

    • muvandimwe rwakajumba imbaraga cg ububasha dufite ntitwabiherewe guhutaza abo turusha imbaraga! n’uwishe abantu ntiyicwa nkaswe uwibye,uretse ko uyu mwana we nta nakimwe yakoze!!! uba bagabo bararenze pe,uko bavindimwe habuze ugira undi inama koko!

    • jya kurya imiteja n’ibijumba, uwakubwiyeko yari aje ku mwiba ninde; ese wasomye inkuru urayizi akarengane kakorewe uriya mwana w’umujyambere urakazi? ngaho shinga court ica urubanza rw’inzovu yishwe n’urushishi rwayiriye umurizo; mbega wowe; ngo ushobora kwica utabigambiriye?umva iyo mitekerereze yawe?kwica umwana wigendera nibyo ushyigikiye, winzirakarengane, have bitazakubaho sha sigaho Imana ntiyibagirwa nubwo twe twakwibagirwa, nuko udasoma ijambo ry’Imana mba nkubwiye inkuru ya Yozefu; buriya wasanga yamwishe yari kuzavamo umuyobozi ukomeye muri iki Gihugu akagihesha ishema. byari ku muhama iyo akoresha imbunda harya sha Rugomwa amwica mwari kumwe, uzi se ubwoko bw’imbuta atunze?mbega ubujiji; utekereza ko imbunda iruta icyo yakubitishije mu kico uriya muziranenge, ukeka ko imbunda yari kuyikoresha kandi itamufasha kwica urubozo nk’uko yari yabigambiriye ngaho ku mukura amaenyo y’imbere, ngaho ku muca intoki ebyiri, utekereza ko yahejwe se sha no kwica ibindi bice by’umubiri, imitekerereze yawe Rwakajumba ni very low niba itarimo uburwayi utazi. mujye mureka gushinyagura

      • yego shahu Ntahezahisi, rwakajumba nanjye ndamugaye pe, naho ngo yasohotse bamusuhuza ni ukwiyumanganya naho umuryango we yamaze kuwusiga icyasha, umugore we n’abana be nibifatire izina rindi naho ubundi nta muryango muzabonamo umugeni, ntimuteze no kuzajya mu ngabo kereka mwikuyeho iryo zina ry’amaraso, Rugomwa yayayayaya.
        ngo “Abaregwa ntabwo bajuririye uyu mwanzuro w’Urukiko, ku maso bagaragaraga nk’abakomeye, ubwo Maj Dr Rugomwa yasohokaga mu rukiko yaramutsaga nta mususu bamwe mu baje muri iri somwa bigaragara ko ari inshuti ze cyangwa abo mu muryango we.” ni ibimwaro yarafite kamufurage hahahaha abacamanza mujye mugura amataratara abakingire mu maso h’abantu nk’aba, ubundi namwe mujye mukorerwa counseling kuko nta kuva mu rubanza nk’uru ngo mubikore inshuro nyinshi byanduza ubwonko; aba Me baburanira abantu nk’aba mbibonamo nko kwihindura abasazi pe, ku defendre umuntu uzi ko ari umubugome ko yicanye usaba ko arekurwa aba umwere.

      • Urakoze kumvugira ,njye narumiwe Reba ukuntu umutwe ukomeye ariko yarawumennye bivuga ko ashobora kuba yakubiseho ikintu yitonze intoki nazo ntizapfa kuvaho byoroshye ikindi kdi kubwanjye sinavojyera umusoda kuko ndabubaha bivuga ko kumwiba bitakoroha ,bishoboka ko yamukuruye agahondagura mpaka ,ntanubwo yerekana igihanga yamufatanye nkokumena ibirahure byimodoka nibindi,kubwanjye uwishe wese waba ubigambiriye cg utabigambiriye akwiye guhanwa byintangarujyero .Kuko umuntu arahenda bizwi nababyeyi batubyara .Imana ibakomeze

    • Rwakajumba niba utabyumva igihe kizabikumvisha, nta nisoni sha agahwa kari kuwundi karahandurika rahira ko ari uwawe bishe urwagashinyaguro ko utajya mu muhanda ukamera nk’umusazi, stupide that you’re, uratinyuka; menya ko Rugomwa imana yamaze kumwandika mu gitabo cy’abica inzirakarengane ko adateze kuzongera kubona izuba ukwezi inyenyeri imvura amazi ukundi, special jail; rindiraa urebe ukuntu agiye kuryozwa utwe, muteze ibye cyamunara, Leta ishyireho akayo muguhoza umuryango w’umwana; jyewe narumiwe dutegereje ubutabera twese abanyarwanda; iyo minsi 30 yo gufungwa by’agateganyo nikurweho kuko icyaha yakoze nta rindi perereza gisaba; avanywe ku murindi ashyirwe muri gereza y’umwihariko iyo yo ku murindi ntabwo tuyemera na gato ku muntu wishe inzirakarengane; ubutabera bw’uwanda muvaneho ibyo bya 30days.acirwe urubanza ashyirwe gereza.

    • Sha uri rwakajumba koko uragatsindwa nubugome bwawe nawe niba aribyo bitekerezo ufite nkibyuwo musirikare

  • Ntibakamufunge 2 ans gusa burundu nicyokimukwiriye nibwo azamenya agaciro ubuzima bwumuntu bufite naho 2 ans azisubirira mubuzimabwe nkibisanzwe nawe nafungwe ibyoyifuza kugeraho abihombe kko uwoyishe yarikuzakora ibihumbi bye kuko we yarumujyambere

  • niko bimeze kuko uyu mujyambere yarafite future mu buzima bwe. wowe uvuga ngo wize karate? yewe ntayo wize koko ntukatubeshye? karate umuntu wayize ntiyatinyuka kwica umuntu kdi ari mu bintu bya mbere abanza gutozwa.

  • abajura mubyunmve uzansanga mu nzu iwanjya nzamwambara kuko nawe abaje kunyambara .NB UYU MU GABA YAKOZE IKOSA ABA YARARETSE AGATABAZA NTIYIHANIRE AFUNGWE BURUNDU ,ABAJURA MWIRINDE GUTOBORA AMAZU kuko turikurarana imishyo ntidushyigikiye ubujura …….

    • Ugirango wowe haraho utaniye na rugomwa . Urarana icyuma????????

  • Yooo iyi nkuru irandiza cyane birenze!ariko nibaza cyane ukuntu be babyakiriye byo nkumva birandenze!natekereje agashinyaguro karenze,gukubitwa ubuhiri ukageraho umeneka umutwe!ugakuka amenyo!amagufa akameneka!yoooo koko!peeee mu Rwanda rwabayemo genocide ni gute uyu mwana yakubiswe gutya!agataka agatabaza akicwa ntanumtu numwe umubwiye ngo komera cg ngo amutabarize!!!!yooooo!
    Koko nigute umuntu yica umwana bunyamaswa!!!!umuntu wabyayeeee!
    Yarangiza no kumwica agasohora umubili we akawujugunya hanze nk uta umwanda!!!rero yaravuze ngo yishe igisambo!!!
    Sinzi uko abasomyi mwumva uburemere bw uru rupfu rw agashinyagiro!
    Ariko sha wowe wavuze ngo wize karate ngo wakwica bigutunguye!Imana ikubabarire gusa!
    Ariko usibye ko umwana atangirwa ubuhamya n umuhisi n umugenzi!yakwibabyo!umuntu mukuru yakwishe urubozo umwana gutya!
    Ese ko ushaka kuvuga kwitabara wumva uyu mwana hari n urwara yanoshe uyu musirikare!
    Ese wumva byibuze hari n igihanga bamufatanye!!!
    Igihe ubona ntagisubizo ufite mugihe gisa nk iki!cy igikuba cyacitse!cy amahano!cy icyaha ndenga kamere ntukajye ukora comparaison!!!!!
    Twitonde kuko Imana n umucamanza utabera!
    Urugero tugereramo abandi natwe tuzarugererwamo!
    Nkwifurije kutazagwa mumunwa w inyamaswa y inkazi nk uyu muziranenge zikaguconcomera ukabura n umwe ugutabara ugataka ukarinda ushiramo umwuka!
    Ujye utekereza kandi wishyire mumwanya w abanyantege nke!.
    Uwakoze amahano nawe jye namugira inama yo kutihagararaho ngo abeshye abeshye ngo ni uko akomeye!nagire ubutwari avuge impamvu yabimuteye kuko niyo yabeshya abantu urubanza ruri imbere mumitima we nirwo rwingenzi!!

    • Arakajugunywa mumashyamba ya Kongo hamwe nizindi nterahamwe.

  • Oya rwose uwo rugomwa numwicanyi nibamufunge urwaburundu nawe azapfire murigereza. Urukiko niruramuka rumukatiye imyaka 2 gusa tuzahita tumenya ko harimo uburiganya. Kandi bibere abandi basirikare urugero kuba bafite amapeti ntibivuga kwica bene kanyarwanda kandi aribo ahubwo bagomba kubarinda

    • Njyewe hari umu afande yigeze kunkubita inshyi muri 96,ndi umwana byabindi abana dukubagana njya kuvuza ihoni yimodoka ye aho yari iparitse,yampyatuye amakofi nkatandatu mbona inyenyeri ziratse kumaso isura irabyimba sinzi aho ari ubu gusa imana ihora ihoze nabihaye nyagasani, gusa ntago narinzi ko muri RDF hakirimo abantu nkaba bada kontorora umujinya,mbiheruka kera.

  • akanirwe burundu,nicyo kimukwiriye

  • New creature usoje neza.Uyu Mugabo wishe ibyo twamuvugiraho byose ntacyo bivuze, urubanza ruri ku mutima we nirwo rw’ingenzi!!.

    • Reka uyuse harumutima agira? Iyawugira ntaba yarishe uriya mwana.

  • Ndashaka kumenya niba uyu muntu arumunyarwanda kandi niba akunda igihugu n’abanyarwanda? Ashobora kuri we mu mutwe ari ikiraka yiboneye gutyo bitewe ninzira yanyuzemo.

  • Hahahahahah murebe iriya foto ukuntu bajya kumufotora bagenzibe bakitsimba camera icyahawee puuuu niburundu burundu niyo imukwiye niyo waba uri data sinakuririra pu

  • umurengwe usiga inzara pe! yakunze imodoka kurusha ubuzima bwumwana w’umunyarwanda reka nawe gereza imukunde maze turebe iyo ngirwa modoka ye niba azajya ayigendamo

  • Umuntu asubizwe agaciro ke ,njye akatiwe imyaka ibiri ubaza nogusohoka munzu nabireka kuko uwakwica nyuma yigihe gito yasohoka agakomeza ubuzima ,isi igeze habi nsingaye ntinya nokubaga inkoko none uyu we aracocagura umuntu ntankomyi,yewe birakomeye pe,ntegereje urwo bazamukatira

  • aliko uyu mugabo ntabwo twaba twarabanye muli inuri haliya muli KIZA?

  • Umunsi umujura yaguteye uzatege akumene umutwe ndabona aribyo benshi mushyigikiye,igihe cyose uyu musirikare bitarahamwa ko yamurashishije imbunda cg ngo asange uyu musore iwabo amwivugane tube turetse kumucira urubanza kuko si uwa mbere waba wikijije igisambo cyane ko byabaye byinshi,aba babyeyi nabo niba ari inyangamugayo bazasobanure neza imico ya nyakwigendera.

    • Ese ubwo wowe wiyise ukuri uvuze iki koko? Kwikiza ibisambo mubihitana se byo biremewe muri iki gihugu? Igihano cy’urupfu gikurwaho ntiwabimenye? Ntimukavuge amahomvu muri bakuru. Umuntu uramufashe umwinjije mu gipangu urahondaguye kugeza apfuye urangije ujugunya hanze koko ngo igisambo? Kuki atahuruje ababishinzwe? Kuki atahuruje abaturanyi ati muze murebe mfashe igisambo? Kuba major se bimukuraho ubunyarwanda n’indi myitwarire ikwiriye umunyarwanda muri societé nyarwanda? Ni umwicanyi abihanirwe nta kindi. N’undi wese kandi uzashaka kwifashisha icyo aricyo ahohotera abandi abimenye ko nta mwanya we ukiri hano mu Rwanda. Ibyo his excellence abivuga kenshi ariko bamwe wagirango ntibumva kabisa

    • @ uwiyise “Ukuri”. uraho abanyakuri babuze puuu, wamugome we nka RUGOMWA ugomwa abana ababyeyi. Uti, aba babyeyi nabo niba ari inyangamugayo bazasobanure neza imico ya nyakwigendera. Imico se yo ij’it’aha, baravuga kwica ukazana ngo imico. Yaayayaaaaya nawe uragahinda nk’akandi kose. Watubwira se niba muri Parlement (Inteko-Nshingamategeko)igihe basohoreye itegeko rivuga kuzajya bica ab’imico mibi? Ubwo nawe ibi uvuga ntamuco urimo ubwo nawe uruwo gupfa. Abanyamico mibi se ko babegera bakagoragoza bakazakira, kandi ko iyo bayivuyemo bayivamo bayivuyemo, bakaba abantu beza bagakora ibikorwa byiza banibuka ko baribarataye umurongo bakabyicuza, ubishe wowe waba ubarushije iki? AGACIRO s’ifaranga gusa ariko AGACIRO k’umuntu aha niho ifaranga rituruka. Abantu batariho ntasi yabaho, ntabyiza by’isi byabaho. KUVUGAMANGAMBURE GUSA.

  • Yewe ga yewe ga!! Ni akumiro njyewe iyi nkuru ndayisoma nkarira gusa ntakindi. nkatekereza ukuntu aka kana kakubitwaga gataka kavuza induru gatabaza Mana yanjye.Uyu mwicanyi ruharwa Imana izamuryoze aya maraso y’inzirakarenga arimo gutabaza!! Ese mbabaze koko tugiye kujya tubona abasirikare ba RDF twiruke nka babandi twatinyaga kubi! Aha ngaha niho tugiye kurebera ubutabera rwose niba koko buhari kuko igihano azahabwa kizaba gifite igisobanuro kinini ku banyarwanda ndetse no kuri rubanda rugufi mayee. Abasirikare bafite iyi ranka usanga no mu byaro baraguze ama farms wakandagizamo ikirenge uri umuturage ukaba wahasiga agatwe. Usibye ko ubu Leta yacu yarabihagurukiye yaciye ako karengane abo banyakubahwa bakoreraga abaturage badikanyije amasambu mu byaro. Ahaaa ndabona guturana na ba Major ari ikibazo gikomeye!! Uzajya utambuka ku gipangu cye akunigagure ngo ngaho afashe igisambo? kdi witambukira?? Leta nitabare ba rubanda rugufi rurimo kuzira ubusa!!!!

  • Naho wowe Mukaratika niba unafitanye isano niyi nkoramaraso icyasha kibariho. Ibyo uvuga bibaye ku mwana wawe wakumva uburemere bw’iki kintu. Wabonye papa waka kana ateruye ifoto ya Nyakwigendera agiye gushyingura? Ariko Mana!!! Inkozi z’amaraso Imana ntigahweme kuzibiryoza. Iyo nkoramaraso nikatirwe burundu ijye kurya ibigori. Mbabajwe n’ababyeyi baka kana disi!!!

  • Ariko ko amategeko ahari mwaretse akaba ariyo akora akazi kayo
    Twese twaba abcamanza bigakunda?
    Murakoze

    • Amategeko arahari ariko twese dutegereje burundu y’umwihariko nibwo tuzumva duhumetse ubutabera nyabwo.Please umuseke mugumye kudukurikiranira ibyuru rubanza muduhe amakuru yose étape par étape.Mbaye mbashimiye,ndabemera!#justicefortheogène

  • umwa rero nimureke tubirekere bariya basirikare bize amategeko no gushishoza mwibuke kandi ko amategeko avuga ko umuntu aba umunyacyaha gusa iyo yagihamijwe n’urukiko rubifitiye ububasha. oya ariko nibamufunge rwose asebeje ingabo zigihugu cyacu,ariko nanone harebwa impande zombi niba yaragambiriye kwica koko. yewe abacamanza muri iyi minsi bamufunze by’agateganyo baraba bakoze iperereza rihagije bamenye ukuri kose”

  • Mu Rwanda haracyari abicanyi benshi
    Muhere muri aba bashyigikira uyu mwicanyi
    Uziko iki gihugu kitari mu ntambara mwa bicanyi mwe
    Ubwo se ko interahamwe zitwazaga. General ngo wabo wapfuye mwebwe hapfuye nde????
    Ndabaza aba bashyigikiye uyu mwicanyi
    Uziko namwe tutarebye neza mwatwica
    Njyewe nsigaye ntinya abanyarwanda noneho
    Kandi ndiwe ubu se turaza kujya twizera nde tureke nde
    Urebye commentaire ziri hano abicanyi ni benshi
    Nukuri nta nubwo ari rugomwa gusa hari benshi
    Bari gushyigikira ubwicanyi bwindengakamere
    Uziko wowe ninterahamwe zikuruta zo zitwaje ngo general wabo yapfuye
    None wowe ko mu Rwanda ari mu mahoro
    Uzitwaza iki ? Ngo warashutswe?
    Gusa ko numugore Wawe ari kimwe na we na bana bawe
    Habuze nu mwe utaka ngo atabarize uyu mwana
    Wishe nkintama ya pasika
    Yohh buri gihe uyu mwana arandiza
    Atuma nibuka interahamwe zose zimeze nkashitani
    Mana iyi nkuru ituma mba undi muntu
    Ndayanga kuko abagome nakomeza kwigamba
    Kuki polis idafata abantu nkaba bakunda kwandika ibyo kuba ruharwa byari bikwiye ko bashakishwa
    Wasanga baranafatanyije
    Komeza ruhukira mu mahoro mwana wa yesu

  • Pour moi les meurtres en afrique ont presque tjrs un aspect ethniques directement ou indirectement .CE qui exxplique l.animosite

  • yewe tuzabamenyera kumbuto mwera! ese ubujura wakwicirumwa nkuriya,uri umuyobozi,utarebyicyamuteye kwiba nubwo ntawakwemeza ko yibye,kuko nawe urabizukuntabasirikare batinyitse byongeye majoro!ni uwuhe muntu wakwiyemeza kwibumuntunkuyu? ni Imanibigirango yerekane ibiri mumitwe y’abantu.tekereza arumwanawe bishe kuriya!nshutirero wihutira kuvugubusa nguracimanza,urenganyabanyantegenke,nguhayimpano ya bibiliya,n’umwuka weragusobanurire.Yesu ati”datubabarire kukobata
    zibyobakora.”

  • barababeshya ninde wakubwiye ko major akaba na Dr yafungwa nimyaka ibiri??,bazamukuramo bamuhindurire akaxi animuke,hhheeehhee.nahubundi Imana imwihere iruhuko ridashira bambe

Comments are closed.

en_USEnglish