Digiqole ad

Abadepite b’Abongereza baricuza guhirika Col Khadaffi, David Cameron ngo yarabaroshye

 Abadepite b’Abongereza baricuza guhirika Col Khadaffi, David Cameron ngo yarabaroshye

Ibihugu by’uburayi ubu byugarijwe n’iterabwoba, ubwoba buri hose hahurira abantu benshi ko Islamic State cyangwa abayishamikiyeho babakoraho amahano. Kuri uyu wa kabiri Abadepite mu Nteko y’Ubwongereza batangaje ko ‘igitekerezo gipfuye’ cya David Cameron cyo kohereza ingabo muri Libya cyavuyemo gusenya igihugu, bikurikirwa n’abimukira benshi no kugira imbaraga kw’iterabwoba na Islamic State.

Col Khaddafi yari afite ibitekerezo byo kunga Africa ikagira ijambo ku isi
Col Khaddafi yari afite ibitekerezo byo kunga Africa ikagira ijambo ku isi

Mu magambo akomeye cyane, komite y’ububanyi n’amahangay’Inteko y’Ubwongereza yagaye bikomeye umwanzuro wa David Cameron wo mu 2011 ubwo yari Minisitiri w’Intebe wo kujyana igihugu mu ntambara muri Libya. Ngo uyu mwanzuro wari ugendeye ku mafuti akabije.

Aba badepite bashinja David Cameron kwirengagiza inama z’abasirikare bakuru no kutumvira amakuru y’ubutasi agashora ingabo muri Libya guhindura ubutegetsi kugamije inyungu nk’uko bivugwa na Reuters.

Bavuga ko Cameron atatekereje uko Libya izaba imeze nyuma yo guhirika Col Muammar Khadaffi, bigatuma igihugu ubu kiri mu kajagari gateye ubwoba.

Raporo y’aba badepite ivuga ko gutera Libya no guhindura ibintu byahaye inzira yaguye yo kwitoza kw’imitwe y’iterabwoba ishyigikiye cyangwa ishamikiye kuri Islamic State, iyi nayo irushaho kugira imbaraga.

Muri iyi raporo hari ahanditse ngo “amacakubiri mu moko, imitwe yitwara gisirikare na Islamic State byarushije gukomera kubera kuvanaho ubutegetsi bwari buyoboye igihugu cyose. Islamic State yakoresheje Libya mu gutoza abiyahuzi no kugira amaboko.”

Iyi komite yanzura ko nyuma y’ibyabaye mu 2011 Libya yaguye mu kaga mu bukungu na politiki, intambara z’amoko n’iz’imitwe ya gisirikare, guhunga kw’abaturage bashaka kwigira iburayi ari benshi n’abandi gushaka guca muri Libya y’akajagari bakabona inzira, intwaro zo ku buyobozi bwa Col Khadaffi zakwiriye mu karere no gukomera kwa Islamic State muri Africa ya ruguru yose.

Raporo yabo iti “Kubera umwanzuro we, David Cameron niwe wabazwa ibi byose byo kunanirwa gushyira Libya ku murongo n’ingaruka zabyo kuri twese.”

Mu myaka 40 yategetse ngo nta bimenyetso by'ubwicanyi yakoreye abaturage byagaragaye, ibyo yaregwaga byari ukubeshya
Mu myaka 40 yategetse ngo nta bimenyetso by’ubwicanyi yakoreye abaturage byagaragaye, ibyo yaregwaga byari ukubeshya

Iyi raporo yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wakabiri ivuga ko ikosa rya David Cameron risobanuye ko Ubwongereza bufite uruhare kandi bugomba gufasha Libya kongera kwiyubaka, n’uruhare mu guhangana n’ingaruka z’abimukira benshi bashaka kujya i burayi hamwe n’iterabwoba.

Gusa ngo nta kosa rikwiye kongera gukorwa ryo kohereza ingabo muri kiriya gihugu mu gihe kitarasubirana.

Umuyobozi w’iyi komite y’abadepite witwa Crispin Blunt ati “Ibyo Ubwongereza bwakoze muri Libya ni igitekerezo kibi cyakozwe nabi n’ingaruka zacyo n’ubu zikitugeraho.”

 

Ubufatanye bw’Ubwongereza n’Ubufaransa guhera muri Werurwe 2011  bwateye inkunga abarwanya Khadaffi bari muri Benghazi. Aba bavugaga ko ari umwanzuro wafashwe na Loni n’ishyirahamwe ry’ibihugu by’Abarabu, ariko bakabikora nkabo gusa.

David Cameron yavugaga ko gufasha abarwanya Khaddafi ari ngombwa mu guhagarika ubwicanyi ku baturage, gusa iyi raporo y’abadepite ivuga ko Khaddafi mu myaka 40 ku butegetsi yahoraga ashinjwa ibikorwa byibasira uburenganzira bwa muntu n’ubwicanyi, ariko ngo nyuma nta bimenyetso byerekanye ko yakoze ubwicanyi ku baturage ba Libya.

Iyi raporo ivuga ko Ubwongereza bwakoresheje miliyoni 320£ mu bitero by’indege kuri Libya barwanya Khaddafi, ariko nyuma batanze miliyoni 25£ gusa mu gufasha abahiritse Khadaffi kubaka igihugu.

Mu 2011 David Cameron yagiye i Benghazi, abaje kumwakira ni abarwanyaga Khaddafi yari aje gushyigikira
Mu 2011 David Cameron yagiye i Benghazi, abaje kumwakira ni abarwanyaga Khaddafi yari aje gushyigikira
Uwari Perezida w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy (ibumoso), Mustafa Abdel Jalil wari uyoboye abarwanya Khaddafi na David Cameron (iburyo) i Benghazi muri Nzeri 2011 ubwo bari mu byishimo kuko bari bugufi rwose guhirika Khaddafi, waje no kwicwa i Sirte tariki 20 Ukwakira 2011.
Uwari Perezida w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy (ibumoso), Mustafa Abdel Jalil wari uyoboye abarwanya Khaddafi na David Cameron (iburyo) i Benghazi muri Nzeri 2011 ubwo bari mu byishimo kuko bari bugufi rwose guhirika Khaddafi, waje no kwicwa i Sirte tariki 20 Ukwakira 2011.
Libya ubu yabaye indiri y'imitwe y'iterabwoba ndetse na Islamic State ihafite amaboko, Iterabwoba ubu riragera haruguru gato iburayi vuba vuba
Libya ubu yabaye indiri y’imitwe y’iterabwoba ndetse na Islamic State ihafite amaboko, Iterabwoba ubu riragera haruguru gato iburayi vuba vuba

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Hari benshi bahise batera murya Mpatsibihugu maze bivamo sinakubwira bitewe ninyungu za politiki bari barimo, Abdulaye Wade yashakaga Ko Sarkozy amushyigikira muri manda ya 3.Rwanda yari muri lune de miel avec Sarkozy ngayo nguko.Harya harundi perezida muri africa wigeze ashyigikira iyi ntambara ababizi kundusha?

  • HHHHH BARIBABONA IKI SE KO ABUBWO HHH BAZICUZA IMPAMVU BISHE INZIRAKARENGANE KHADAFF

  • Khadaffi yari afite imigambi yo guhombya West harimo:
    1. Gushyiraho banki nyafurika itsura amajyambere
    2. Gushyiraho ifaranga rikomeye Africa yahuriraho
    3. Gushyiraho sattellitte de telecomniations y’abanyafurika
    4.Gushyiraho gare ya moshi Cape Town Caire na Accra-Benghazi
    5.Gushyiraho marché commun y’abanyafurika.n’ibindi…
    Yego Kadaffi yari umunyagitugu ariko ngo n’umusazi arasara akagwa kw’ijambo. Ubu se ko bamuvanyeho isi yabonye umutekano? Libiya si akajagari gusa?Hari n’ahandi bavanyeho abaperezida bagira ngo ibintu bizatungana none byagiye irudubi!

    • Kagabo we urasobanutse.Iyo satellite yayishyizeho iza ikora concurrence naza Vodaphone zari zarihariye itumanaho ryose riva i buraya rijya muri Africa.Mushobora kujya mu mateka mukabaza ibiciro byari biriho muri 1985 hagati ya Euopa na Africa.

  • Ngo wirukana umugore uhekenya amagufa ukazana uyamira bunguri! Urwishigishiye ararumira abanyalibiya bazahora bicuza ubugoryi bwabo. Ariko utaribwa ntamenya gukinga! Mbabajwe na rubanda rwa giseseka rubirenganiramo. Gusa system iyoboye isi nta mpuhwe ifitiye ikiremwa muntu, izo ngo za LONI, OTAN, HRW, byose ni inda bakorera ni abakozi ba Satani. nta na hamwe ndabona bagaruye amahoro, inama zihoraho nayobewe icyo zimara, barivanga n’urubyaro rw’abantu bakajya inama z’urudaca ariko ntibahuza. Nta kindi gisigaye cyereka ko Imana igiye kwimika ubwami bwayo butazahanguka, Nyamara ibyo Bibiliya ivuga biri gusohora nkuko byahanuwe Dan 2:43-44

    • @Buntu: ibyo uvuze byose ndemeranywa nawe 100%. Niba hari igihugu na kimwe kw’isi (cyane cyane muri Africa cg occident) cyari kiri mu ntambara maze iyo miryango igaterana maze intambara zigashyira; ababizi kuturusha nibatubwire. Ahubwo aho baciye hose hakurikira intambara zidashyira. Gusa wa mugani wawe dusenge dusaba Imana ituzanire ubwami bwayo maze butegeke isi nk’uko butegeka mw’ijuru. Ngayo ngako akajagari gaterwa na satani hamwe n’abayoboke be….

  • Ibi bigoryi bya Islamic Stae ababose mureba bapfukamye hariya bahita babaca amajosi nibyuma.Ahusanga ahbwo ari dayimoni ibakoreramo ejobundi mu munsi mukuru wabasilamu bajyanye abantu amagana murubagiro rwintama babakorera nkibyo bakorera izontama.Aba bantu bakoreshwa na dayimoni.Tugomba kubakumira dushyizemo ingufu zose.

  • Ubwo hasozwaga inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma by’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe i Addis Abeba muri Ethiopia, Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rutigeze ruhindura aho rwari ruhagaze ku kibazo cya Libiya. Minisitiri Mushikiwabo wavuze mu izina rya Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwashyigikiye abaturage ba Libiya mu rugamba rwo kwibohora ingoma ya Kadhafi, kandi n’ubu ruracyemera ko byari bikwiye.
    Yagize ati: “U Rwanda rwari (…)

    http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda-ntirwigeze-ruhindura-aho-rwari-ruhagaze-ku-kibazo-cya-libiya-mushikiwabo

  • izi ntumbi z’abazungu ngo ziricuza??????funga kinwa..

    • @John, Nabanyafrica bamwe bibigwari babaye ibikoresho muriyo ntambara..ibitabo nibinyamakuru uzasobanukirwa.

  • CNDD-FDD irakomeye yo yatahuye kare ico Kadafi yazize!

  • Ndababwiza ukuri ko Isi nta mpuhwe igira ariko nkababazwa n’ubucucu abanya Africa dufite nibaza aho buturuka niba ari karemano byaranyobeye! Ese kuki tubona ko abazungu batwanga batwifuriza kurimbuka gusa kuki abatuyobora nibura bo badashyira hamwe ngo Africa ishobore kwihagararaho!!! Umuntu wese ufite ubwenjye yagakwiye kuba yarababajwe n’urupfu rwa Khadaffi ariko birababaje kubona abayobozi ba Africa baricecekeye!! Byanyeretse ko Africa itiyobora nubwo tubeshywa ko twiyobora. Isi ni ingome kandi abayiyoboye (abazungu)bakoreshwa na Satani uretse Imana yonyine ishobora kuzazana amahoro ku isi kandi nayo izayazanira abayikorera gusa.

  • “Les enemies de l’Afrique sont des africains”
    Alpha Brondi yarabivuze.
    Batere hejuru kandi bakeneye kwakira amadolari?
    Ahaaa!
    We are all naked to death.
    Umugabo aza mare kuri ino si imyaka 200 noneho.
    Bazagusangayo rata Mr. Sorry & RIP.

  • Ariko aho kuvuga PM wabo bavuze Gvrnmt naho gukomeza gucurika abantu bigahagarara. ubwo rero abakuru bibihugu byacu bagiye kujyaho bishime ngo ubwongereza bwiyamirije uwovuga ubidakwiye

Comments are closed.

en_USEnglish