Digiqole ad

Abadepite ba EALA baje kwiga ku ngengabitekerezo ya Jenoside no kuyihakana

 Abadepite ba EALA baje kwiga ku ngengabitekerezo ya Jenoside no kuyihakana

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya EALA banzuye ku gukora ubu bushakashatsi ku gitekerezo cyatanzwe n’uwo muri Kenya

Itsinda ry’abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ubu bari mu Rwanda aho baje kwiga ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa byo kuyihakana mu karere k’ibiyaga bigari.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya EALA banzuye ku gukora ubu bushakashatsi ku gitekerezo cyatanzwe n'uwo muri Kenya
Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya EALA banzuye ku gukora ubu bushakashatsi ku gitekerezo cyatanzwe n’uwo muri Kenya

Iri tsinda rigizwe n’abadepite icyenda, kuri uyu wa kabiri basuye urwibutso ngo barebe amateka ya Jenoside, kuri uyu wa gatatu biteganyijwe ko bahura na zimwe mu nzego zirimo n’abo muri Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

Hon Judith Pereno wo muri Kenya uri mu baje muri iri tsinda yatanagje ko ingegabitekerezo ya Jenoside atari ikintu abanyapolitiki mu karere bakwiye gukerensa.

Ati “Dufite amezi atatu yo kubikoraho ubushakashatsi tukareba ku ngengabitekerezo ya Jenoside n’ihakanwa rya Jenoside mu baturage b’aka karere. U Rwanda ni ahantu ho kubirebera kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Ubu bushakashatsi ni igitekerezo cyatanzwe n’umudepite wo muri Kenya uba muri iyi Nteko witwa  AbuBakr Ogle nyuma Inama yabo yose icyemeza mu mwaka ushize ko igomba kwamagana Jenoside, ingengabitekerezo yayo n’ihakanwa ryayo.

Abagize iyi Nteko biyemeje gukora ubushakashatsi ngo barebe uko iyi ngengabitekerezo ikwiriye mu bantu n’uko guhakana Jenoside bihagaze mu bihugu bigize uyu muryango.

Iri tsinda ryahereye mu Rwanda rizanagera mu bindi bihugu bigize uyu muryango rireba abo bireba ryiga ku ngengabitekerezo ya Jenoside n’ihakanwa ryayo.

Hon Martin Ngonga wo muri iyi Nteko yatangaje ko Ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere ari ikintu kibi cyane ku bantu bose no ku iterambere rya Africa y’iburasirazuba na Africa yose muri rusange.

Aba badepite bazareba ingaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside ku mutekano mu karere, ingamba zafatwa mu kuyirwanya no kurwanya ko Jenoside yakongera ukundi, aba badepite kandi baziga ku kurwanya amagambo abiba inzangano n’amacakubiri, ndetse n’uburyo barwanya ihakanwa rya Jenoside.

Iri tsinda rizatanga raporo y’ubushakashatsi bwayo mu karere mu nama ya EALA izaba iteraniye i Kampala muri Uganda mu kwezi kwa mbere umwaka utaha.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ese umuntu avuzeko hari nabandi bantu bapfuye batari abatutsi yaba ahakanye jenoside yakorewe abatutsi?

    • @ Kanama,

      Banza unsobanurire ijambo Jenoside mbone kugusubiza

    • Oya ntabwo waba uyihakanye kuko Jenoside yakorewe Abatutsi ubwicanyi bundi ntabwo bwitwa Jenoside kuko butateguwe nka Jenoside cyangwa ngo bushyirwe mu bikorwa uko Jenoside yakozwe, bushobora kuba ari ubwayibanjirije cg ubwayikurikiye ariko ntabwo bwo ari Jenoside.

      TUmenye kubitandukanya byombi kugira ngo ntihabeho urujijo

  • Njye ndumva hari hakwiye kwigwa ku “ingengabitekerezo y’ivanguramoko” (Idéologie raciste/éthiniste) mu Biyaga Bigari kuko niyo iganisha ahanini kuri GENOCIDE.

    Kuvuga “Ideologie du Genocide”/Ingengabitekerezo ya Genocide ubwabyo usanga bidasobanutse neza mu myumvire n’imisobanurire. Ariko iyo uvuze “Ideologie raciste ou ethniste/Ingengabitekerezo y’ivanguramoko” usanga bisobanutse neza kandi byumvikana neza en termes juridiques.

Comments are closed.

en_USEnglish