Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu, Rayon izakina na APR FC muri 1/2
Rayon Sports na APR FC zizahura muri 1/2 cya AS Kigali Preseason Tounement, nyuma y’uko mu matsinda Rayon itsinzwe na Kiyovu Sports 2-1 mu mukino wabaye muri iri joro ryo kuwa kabiri.
Rayon sports yaje muri uyu mukino yaramaze kwizera itike ya 1/2 cy’irushanwa ryateguwe n’umujyi wa Kigali, byatumye umutoza wayo Masudi Djuma ahindura abakinnyi barindwi (7) mu bari basanzwe babanzamo muri iki gikombe.
Kiyovu sports itozwa na Kanamugire Aloys ndetse itahabwaga amahirwe muri uyu mukino kubera abakinnyi biganjemo abakiri bato yazamuye mu ikipe nkuru, yatangiranye igice cya mbere igihunga n’amakosa menshi mu bwugarizi.
Ku ikosa ryakorewe Lomami Frank wari rutahizamu wenyine wa Rayon sports muri uyu mukino, habonetse Free Kick yatewe ininjizwa neza n’umurundi Kwizera Pierrot. Igice cya mbere kirangira Rayon sports iyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yagaragaje inyota yo kwishyura, yinjizamo abakinnyi bamenyereye amarushanwa barimo Havugarurema Jean Paul bita Raro wageze muri Kiyovu ava muri Rayon sports.
Iyi kipe y’i Nyarugenge yatangiye gusatira cyane, ba myugariro ba Rayon sports; Senyange Yvan, Mugisha Francois bita Master na Nzayisenga Jean d’Amour bita Mayor bakagorwa na ba rutahizamu ba Kiyovu sports.
Ku munota wa 63 nibwo Kiyovu yabonye igitego cyo kwishyura, ku mupira Bashunga Abouba warindiraga Rayon yihereye rutahizamu Mustapha Francis mushya muri Kiyovu sports. Amakipe yombi anganya 1-1.
Masudi Djuma yasimbuje, akuramo Nzayisenga Jean d’Amour, asimburwa na Manzi Thierry, Rutinywa Tatie bita Gonzalez asimbura Nova Bayama na Lomami Frank aha umwanya Moussa Camara wo muri Mali.
Ariko ibi nta kinini byahinduye kuko Kiyovu yakomeje gusatira ishaka igitego cy’intsinzi yari gutuma iyobora itsinda ‘B’.
Byabahiriye ku munota wa 83, Bashunga Abouba wari umunyezamu wa Rayon sports muri uyu mukino yafatiye umupira n’amaboko hanze y’urubuga yemerewe, Kiyovu sports ihabwa free kick yatewe inijizwa neza na Djuma Nizeyimana Kiyovu sports irangiza umukino itsinze Rayon sports 2-1.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi
Rayon Sports : Bashunga Abouba, Nzayisenga Jean D’Amour, Senyange Yvan, Mugisha Francois, Munezero Fiston, Niyonzima Sefu, Nova Bayama, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Frank Lomami, Manishimwe Djabel.
Kiyovu Sport : Hategekimana Bonheur , Karera Hassan, Mukamba Namasumbwa, Akayezu Jean Paul, Mutuyimana Djuma, Mukunzi Vivens, Mustapha Francis, Iracyadukunda Eric, Nizeyimana djuma, Nyamukwire Yves, Nizeyimana Claude.
Undi mukino wo mu itsinda rya kabiri wabere kuri stade ya IPRC Kicukiro, Police FC yatsinze Sunrise FC 3-1.
Byatumye Kiyovu sports irangiza iyoboye itsinda iyoboye, inganya amanota atandatu (6) na Rayon Sports, ariko ikaza imbere kuko amategeko y’iri rushanwa areba umukino wahuje amakipe yanganyije amanota.
Police FC ya gatatu ifite amanota atatu (3) nta mwenda cyangwa igitego izigamye, Sunrise yabaye iya nyuma mu itsinda, n’amanota atatu, n’umwenda w’ibitego bine.
Muri iri tsinda hakomeje Rayon na Kiyovu, Rayon ya kabiri ikazakina 1/2 na APR FC ya mbere mu rindi tsinda kuwa kane.
Photos ©Innocent Ishimwe/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Rayon S oye…..!uyu mwana Tati azagera kure.ejo abanyamakuru bavuze ko umusifuzi yibeshye rwose…bamukoreye ikosa ryagombaga kuvamo penalty ariko umusifuzi abdul atanga coufla!!bibabaza abantu pe!!ariko rwose ngiye kujya ntanga umusanzu wo gushyigikira team yabasogokuru….naba data!!!
Number 16 courage rwose.abanyamakuru ariko baba batanga amakuru atuzuye neza.plz mushyiremo akagufu rwose!!!kumenya amateka yabakinnyi neza ni ngombwa……
Rayon sport nishyireho uburyo abafana batanga inkunga yabo kuko ababyifuza nibenshi ari ko babuze uko babigenza, bakore k’uburyo muri buri karere babona uko batanga inkunga. Rwose nibatabikora komite izaba ariyo ntandaro y’ibibazo Rayon igira by’amikoro make.
Ndashima Kanamugire kubera gahunda nziza afite yo guhuza amikoro make Kiyovu sport ifite n’abana bato batagorana mu mafranga banafite inyota n’umuhati wo kumenyekana no kuzamura impano zabo; kandi bitangiye kuza kubona abo bana barahitse police fc, ejo bakigerera Rayon sport. Kanamugire ni akomereze aho.
Comments are closed.