Maj.Dr Rugomwa yahakanye icyaha cyo kwica, ngo yafashe igisambo bararwana
*Uregwa avuga ko yamufashe ari gufungura ipine (pneu) y’imodoka ye
*Ngo yaramurwanyije n’imbaraga nyinshi ndetse akubita Major Rugomwa inkokora n’umugeri
*Major Dr Rugomwa avuga ko atari urubaho yamukubise ahubwo yamukubise agakoni mu mugongo
Imbere y’Urukiko rwa gisirikare mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Maj Dr Aimable Rugomwa umuganga mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe n’uwo baregwanwa ubufatanyacyaha, yahakanye icyaha aregwa cyo kwica umwana wo mu baturanyi w’imyaka 18 amukubise kugeza apfuye. Yavuze ko yafashe igisambo bakarwana. Abaregwa ubu bari kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Nyuma yo gusomerwa umwirondoro, Umucamanza yatangiye abaza uregwa niba yemera icyaha n’ubufatanyacyaha mu bwicanyi. Arasubiza ati “nta cyaha n’ubufatanyqcyaha nemera”
Uregwa avuga ko yafashe igisambo akarwana nacyo nyuma y’igihe gito akabwirwa ko yapfuye.
Icyaha aregwa ko yagikoze mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 09 Nzeri 2016 mu mudugudu w’Ubumwe Akagari ka Rubirizi mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.
Ubushinjacyaha buvuga ko umuganga wasuzumye umurambo wa Theogene Mbarushimana, yavuze ko uyu yari yakubiswe ikintu mu mutwe inyuma umutwe ukameneka bikagera ku bwonko , ngo yari yanacitse intoki ebyiri ibyo bikagaragaza ko yikingiraga ubwo yakubitwaga.
Maj Rugomwa arareganwa ubufatanyacyaha n’umuturage witwa Nsanzimfura bivugwa ko bari kumwe uyu munyeshuri yicwa. Gusa uyu yireguye avuga ko yaje ahuruye nk’abandi ko atazi ibyabereye mu rugo.
Nsanzimfura atangiye gusubiza ko byo aregwa, Maj Rugomwa yahise yaka ijambo ati “nyakubahwa mucamanza ndangira ngo mbibutse ko ari umurwayi wo mu mutwe.”
Uyu mugabo Nsanzimfura utavuga ijambo ngo ryumvikane avuga adidimanga cyane akavuga ko yumvise abantu basakuza akaza ahuruye nk’uko abandi bahuruye agasanga Maj Rugomwa n’uwo ashinjwa kwicwa bari hanze n’abandi baturanyi benshi.
Maj Rugomwa avuga ko yari amaze iminsi ataka ubujura akorerwa, avuga ko ku munsi wabanjririje uyu bivugwa ko yiciyeho uyu mwana, umugore we yari yarajwe ijoro n’abajura dore ko we yari yaraye izamu ku bitaro bya Gisirikare i Kanome, asanzwe akoraho.
Avuga ko mu ma saaha ya saa 21h00 z’umunsi wakurikiyeho (Ku cyumweru/ nyakwigendera yapfuyeho) abajura bagarutse yasohoka akabona abantu babiri ariko batari barimo uyu mwana Theogene akekwaho kwica.
Ati “ Nkiri gutekereza icyo nakora, uwo muhungu (Theogene/Nyakwigendera) yahise yinjira mu karyango afite ibuye asa nk’utera ijeki, mbona atangira gufungura ipine (pneu), umutima warambwiye ngo mufate, mukubita urushyi n’umugeri abandi bahise biruka.”
Avuga ko n’urubaho Ubushinjacyaha buvuga ko yakubise uriya mwana atari byo ahubwo ko ari agati yakuye hafi aho akakamukubita mu mugongo.
Abunganira uregwa bavuga ko nyakwigendera yagize uruhare mu rupfu rwe, aho umwe muri bo ntiyatinye kuvuga ko ‘Yiyishe’ (Theogene).
Aba banyamategeko bavuga ko Maj Rugomwa yitabaye bityo ko adakwiye kubazwa urupfu rw’uyu mwana. Me Joseph Ngabonziza ati “ Major ni ingabo y’u Rwanda yaritabaye.”
Aba bunganizi mu mateteko bavuga ko kandi ko bimwe mu bimenyetso by’Ubushinjacyaha bifite icyuho aho bagarutse kuri aba bajura bari bateye Maj. Me Joseph akomeza agira ati “ Twe dusanga ari igitero cyamugabweho.”
Aba banyamategeko bifashishije ingingo ya 105 mu mategeko ahana, bavuze ko umuntu afatwa nk’uwavogerewe mu gihe uwinjiye iwe yishe urugi cyangwa yakoresheje andi mayeri kugira ngo yinjire.
Aba bunganizi bavuga ko umuntu wishe umuntu yitabara nta buryozwacyaha bubaho bityo ko no gufungwa by’agateganyo bidafite agaciro.
Ubushinjacyaha bukavuga ko yamukubitiye mu rugo yabona amaze kumugira intere akajya kujugunya hanze.
Uregwa yemera ko yafashe uriya mwana ashaka kumwimjiza mu rugo kugira ngo ashyikirizwe inzego z’ubuyobozi.
Maj Rugomwa uvuga ko atarwanye n’uriya wapfuye agambiriye kumwica, avuga ko hakwiye ibizamini byimbitse bakamenya niba nyakwigendera nta bundi burwayi yarasanganywe
Ati “nk’indwara y’umutima…”
Umucamanza wasaga nk’usobanukirwa imiterere y’iki cyaha, yabaye nk’uca bugufi mu mvugo iri hasi cyane abaza Maj ati “ariko se ntiwamukubise” undi nawe mu ijwi ryo hasi ati “yego naramukubise”
Umucamanza ati “wamukubise iki?” undi nawe ati “Imigeri, imitego, turagundagurana,…”
Umucamanza yamubajije uko yamuretse ameze , Maj Rugomwa avuga ko yari yataye ubwenge.
Agira icyo avuga ku gufungwa by’agateganyo, Maj Rugomwa yavuze ko nawe yababajwe n’urupfu rw’uyu yita umusore, ko atari abigambiriye agasaba ko yarekurwa akajya gukomeza imishinga ye irimo ubushakashatsi mu bugamije gufasha abagore batabyara yari yatangiye muri uyu mwaka.
Gusoma uru rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo Abacamanza bavuze ko bizaba ejo kuwa 14 Nzeri 2016 aha mu rukiko rw’ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo.
*******
Ababyeyi b’uyu mwana wigaga mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye wishwe mu kumushyingura bavuze ko basaba ubutabera, nyuma gato bamwe mu bayobozi b’ingabo z’u Rwanda basuye umuryango w’aho uyu mwana yabaga batangaza ko bamaganye ibyakozwe n’uyu musirikare ku giti cye.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
117 Comments
Uyu ngo ni Major bayihane bihanukiriye.
Agasuzuguro we!!! Sha ntakidashira ariko.
Me Joseph Ngabonziza ati “ Major ni ingabo y’u Rwanda yaritabaye.” sha dore icyinyangisha umwuga w’ubucamanza na faculty of law; ubwo ngo Me nawe aravuze. buretse akebo …..namwe Imana izajya ibahembera ibyo mukorera abandi; ngo uraburanira umwicanyi;
??????ngo bamurekure ajye gukora imishinga????? ngo ko atari abigambiriye agasaba ko yarekurwa akajya gukomeza imishinga ye irimo ubushakashatsi mu buvuzi bwo gufasha abagore batabyara yari yatangiye.
ntukabe umuganga ukundi dore aho Igihugu cy’URwanda kigeze, uryozwe ibyo wakoze, iyi nkuru ntabwo iragera kuri Nyakubahwa ndababaye, wakagombye kuba warambuwe iyi myenda ukajyanwa muri stade amahoro ufashwe mu ma boko na Polisi y’uRwanda. ese nibarize Police itinya abasirikare bishe abaturage; ko wa mukozi wo murugo wishe umwana mwamwinjije muri stade mu mufashe ngo atabacika mwagize ubwoba ko Rugomwa namwe yabivugana. Ndababaye ariko twese duhanze amaso uru rubanza,
erega ubwo aracyambaye imyenda ya gisirikare nta soni.Leta nimwe mworora inkozi z’ibibi, ubu iyi mpuzzankano mwabuze undi mu major mwayiha witwara neza. hahahahaha turakurikira gatanu kuri gatanu; mwarebye agasuzuguro afise mu maso nk’aho nta cyabaye; ngooo gufasha abagore batabyara ivugire urabuzwa iki, kereka niba ugikeneye abandi bavuka ngo ubivugane, ese niba batabyara uwabyaye we ntunagira isoni zo kwica uwo yabyaye; amaraso y’inzirakarengane ahora atabaza; ngo madame wawe yahoraga ataka; reka kubeshya se amanywa ava, wagira umugore ukica umwana ntaze ngo atesheranye, sha bagufunguye ababyeyi twese twakwishora muri Nyabarongo umva ko bagira ngo iki!
Abasirikare barebwa n ubucamanza bwa gisikare ma braza. Uriya impamvu polisi yamujyanye hariya stade n uko ari umucivile arebwa n ubucampanza busanzwe
hanyuma se iyo abasirikare baba aribo bamwifatira n’amaboko yombi bakamwinjiza muri stade, abacivil natwe tukinjira muri stade kureba iyo nkoramaraso yahekuye igihugu yica ubukungu bwacyo bwa mbere; sha aribeshya twari kugutera amabuye abaturage
rwose Utatuliza, ibyo wanditse turabishyigikiye; ubu twese abagore abagabo urubyiruko ibigo by’amashuri, abanyarwanda muri rusange duhanze amaso imikirize y’uru rubanza rwa soit disant major; ahasigaye tukandika ibitabo.ariko abanyarwanda tuzahera mu marira ryari koko. uziko jyewe nkimara kumva iyi nkuru nahise njya mu mihango, umutwe urandya, kuko nabaye nkukubiswe n’inkuba nk’umubyeyi nishyira mu mwanya wa family y’umwana, ubutabera nibwo dukeneye pe kandi mutugirire vuba turarwaye aba mama aba papa dufite abana bagikeneye kubaho no gushaka; mbega umuntu ni ukujya ahura n’umusirikare akibonera mu nzozi uriya mwicanyi. Rugomwa aho uri se shenge ubu wajyanye iyo modoka ariko menya ari V8 cyangwa V12 cyangwa M. BENZ zimwe za ba Perezida cyangwa ni iri mu bwoko bubona haduyi muri metero 100//!!! lol!!! kwica utariho icyaha, ubwonko bwawe buzahora muri muzunguruko, ngo wakora ubushakashatsi yebaba weeee nanubu nturabona ko your brain yayobye bwarazambye ndugu yangu
UZAJYA NO MWISI USIBYE IMIHANGO
Ndabaga, ubu uyu Riberakurora umutukiye iki koko ?
Mbega ndabaga, ubwo se disi Riberakurora umuhoyiki, ko ahubwo ubwonko bwawe burushye nduguyangu, cyangwa utekerezako isi ari iyawe na Rugomwa yuuuuu isi ntigiranyirayo kandi umuntu yavuye mu mukungugu nimwo azasubira; ndakugaye niba uri n’umuvandimwe wa Rugomwa utekerezako mwavutse ba mama banyu babanje kuijyamo se; your compenence is low, pray and ask God to help you.
ubabajwe n’ukuri yaravuze kuri uriya mwicanyi, yooooo ukuri kuraryana koko.
uvuze ukuri kose bagifunge cg nawe barase ahubwo!! umuganga wica!!!
Uvuze neza rwose. Icyambwira nange niba HE atarabimenya icyambwira icyo yabivugaho. Turikubikurikirana rwose dukeneye ubutabera si non tuzigaragambya.
Uriya muryango wiciwe umwana basabye ubutabera ariko ndabona batazabubona kabisa. Uburyo umwana yahise ashyingurwa none Major ati namukubise agati ubunza yari yisanganiwe ikibazo cy’umutima. Ati baba baramupimye. Ikigaragara nuko imyanzuro ishobora kuba 2. 1. Major yaratewe aritabara; 2. umwana yarasanganywe uburwaye bw’umutima nibwo bwamuhuhuye. Igihano: amezi 6.
Bantu mwese mutunze imodoka mwasomye iyi nkuru mumfashe tunyomoze uyu mu majoro, ko mwese muhangayikishwa no kwibwa ninde wari wabona umujura uza kwiba imodoka iparitse mu gipangu cg hanze yacyo, agamije kwiba AMAPINE!!! (usibye uyu uvuga ibyo atazi kugira ngo yerekane ko byari bicitse) ko n’abajura bakomeye ba Nyabugogo na Gatsata biba radio, retroviseurs,amatara n’ibindi, mwari mwumva byibura imodoka bibye amapine ITARAYE HANZE MU GASOZI NABWO!?!?!
ngo yamusanze munsi y’imodoka, ngo afungura ipine IJEKI YARI IBUYE koko byigeze bibaho guteruza imodoka ibuye mu mwanya w’ijeki bla bla bla utabasha kubara
ubundi ati namwinjije mu gipangu ngo mushyikirize abayobozi, uyu musore arambabaje, nishe igisambo, ntabwo namwishe ahubwo bambwiye ko yapfuye, ARIKO IBI BYOSE NI UKUVUGISHWA KUBERA AMARASO RA!!
Ikindi mwabonye cy’amayeri, uwo bise ngo ni umusazi (amayeri.com) atangiye kuvuga, Dr aritanguranwa, ati “ariko uyu ni umusazi” bitwaye iki se byibura ko umusazi aruta umwicanyi, umwe ubwo ni umusazi undi ni umwicanyi, (ko atavura i Ndera yabipimye ate?)
Mwumvise IKINTU KIMWE KIMWIBABARIJE?? IMISHINGA YE Y’ABAGORE BATABYARA SHA!!!OH la la ari gutera impuhwe, maze nibamara kubabyara, abice, kubyaza umuntu ukazamwicira umwana nyuma se no kukuvana mu babyaza abana bakazabaho twahitamo iki. MUNDEKE NJYE MU MISHINGA YANJYE YO KUBYAZA INGUMBA, MWE KUBABAZA N’ABASHOBOYE KUBYARA KUKO BO NAMAZE KUBAKORERAHO UBUSHAKASHATSI BWO KUBAHEKURA MBONA BIRASHOBOKA>> idiot
Mugisha ibyo uvuze ni sawa kabisa, yagirango se akomeze bubona abavuka bakarerwa akabona kubica, ese ni impuhwe afitiye izo ngumba hahahahaha uyu muhezanguni Rugomwa bamukurikirane pe.ngo umurwayi wo mu mutwe hahaha iyo nshingamatwi ireba nk’intare ihaze umuhigo ngo ararwaye, ndabona ku maso yishyizemo urusenda ngo bagirengo ararwaye; amaraso y’indahemuka azabasame; ubwo mutangiye gushaka gutekinika ngo muvuge ko ariwe wamwishe kuko arwaye mu mutwe, mushugurike ibipapuro byo kwa muganga; ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka; abo bacamanza biha kuvuga ngo ingabo yirwanagaho ngo yari yagabweho igitero hahahahaha nta mucamanza uzajya mu ijuru ahubwo mu gihe kitari kera muzaba mugeze ku mugambi wanyu wo guhindura abanyarwanda abasazi kubera kuvuganira no kurengera ababahekuye, time will tell.harya mutegereje iki ngo mujye mutanga ubutabera busesuye; reka turebe abanyarwanda twese yemwe n’abataribo duhanze amaso ubwo butabera bwanyu; ntimunagira n’isoni; abantu mushaka kuzibanganya amaraso y’inzirakarengane;
Hahahahaha!!!!!!! ngo:” NARWANYE N’UMUNTU HANYUMA ARAPFA”…….Birababaje aliko kandi biranasekeje!!!!! Ye???????????????
Aliko se umusilikare arwana n’umwana mu bigenze bite? Yabuze se urundi rugamba yajya kurwana? Ni akumiro mba ndoga Cyitatire!
Bazamujugunye mumashyamba ya Kongo asangeyo izindi nterasi.
ahaaaaa araje abe umwere
Si uko se!
kuki wemeza ko ari bube umwere;wica urubanza reke dutegereze imyanzuro y’urukiko
Azaba ataraturutse aho ntavuze,ariko reka turebe uko bizagenda,gusa imyinshi bazamukatira ntizarenga 5.Umuseke please ntimube nka igihe.com ngo munige comment yanjye dore ko izivuga nkiyi bazirwanya kubi.Freedom of speech pliz!
Kiboko we, aho umuntu aba yaravuye mu Rwanda ntahanwe nihehe? ushobora kuba warasaritswe n’ironda karere!
reka nta major mbona aha, keretse niba ari uw,iburundi cyangwa congo, Major wo mu Rwanda aba asobanutse.ntiyakora ibintu nk,ibi atari impanuka. gukubita umwana panka avuyemo umwuka, uyu mujinya ni wawundi w,ibiraha mabyi, w,interahamwe.
Nonese hari aho wabwiwe ko ari umu kongomani cyangwa umurundi????
Be serious man
be serious for what you say.ubutabera burahari mutegereze mureka amagambo.
Reka kwishongoro sha, none se abanyarwanda bo hari ubarusha kwica? Jenoside se yakozwe n abarundi cg abanyekongo?
Nta muryango utagira ikigoryi reka kwibasira ibindi bihugu
Mbega Major utagira ubumuntu ntanubwo yemera icyaha kweli ngo asabe abanyarwanda bose imbabazi, anicishije bugufi kugirango agere kukwihana kwuzuye. Naho ubundi inkiko za gisirikare nazo ndazizi ntizizarebera uyu munyabyaha kurwego nkuru.
Gusaba imbabazi se bizazura uwo yishe? Erega mwitiranya ko imbabazi zikuraho ingaruka z’icyaha. Gutanga ubutabera, kubahiriza amategeko nabyo ni ugutanga imbabazi. Rwose niba yarabikoze ubutabera bwubahirizwe!
Bamuhane kuko yishe umuntu, ariko kandi basubire no mu nzego z’ibanze. Ntabwo abantu bajaya birirwa bibwa kandi banatanga frw y’umutekano ngo uko ayo frw azamuwe abe ari nako ubujura buzamuka.
Ubu ntawe ugitunga flat screen, decodeur, ni ukurarana nabyo, imvura iragwa salon yose tukayimura tukararana nayo, ntawasiga inzu ikinze ngo ajye ku isoko nta muntu asize mu rugo, ntawasiga laptop mu modoka hafi aho, telephone ni ukugenda umuntu ayikomeje ukitaba ukebaguza,….mu cyaro abantu basigaye bararana n’ingurube cg ihene ngo zitibwa….Ese Mayor w’umujyi wa Kigali, Min. Businge hamwe na wa muninister ukunze kuvuga cyane bo bumva ibi atari ibimeneytso byerekana intege nke zabo?
Rwose turambiwe ibi bintu byo guhora tubwirwa ko iguhugu gifite umutekano, ariko tukabaho mu bwoba bwo gutinya ibisambo. Niba mutagize icyo mukora ngo abantu bahabwe umutekano n’ubutabera, nimwitegure ko abantu bazajya bifatira amategeko mu ntoki zabo bakayakoresha cg bakihimbira ayabo.
Kugirango ukorere umutungo imyaka 5, maze idiot ize iwutware mu ijoro rimwe, ntawabyemera, wahitamo kujya gutungwa na Leta imyaka 30, dore ko abenshi baba banasigaje munsi yayo.
Rwose Tadeyo ndemeranya nawe…..ubutabera bukore akazi kabwo….ariko mu menye ukuntu abajura hano hanze barasaze…nagiye gusura ahantu twicaye munzu saa moya tumva nko Television barayitwaye ni myenda byari hanze…birababaje
Ikigaragara uyu mugabo yaribwe mu gushaka kugaragaza ko akomeye adashobora kwibwa bigaherera aho aba afashe umwana w’inzirakarengane witambukiraga amushinza ubujura, twizere ko Ubutabera buzamukanira urumukwiye, naho ibyo avuga ngo yarwanye n’igisambo ni amatakirangoyi.
Ariko ibi byereke inzego zishinzwe umutekano ko hakwiye ingamba zo guhashya ubujura, naho ubundi ejo hazongera habe ibisa n’ibi aho umuntu azibwa mu rugo nasohoka akubitane n’inzirakarengane yitambukira ibigwemo nawe ubutabera bumute mu munyururu, ariko izingiro ry’ikibazo ntirizaba rivuyeho mu gihe ubujura budafatirwa ingamba zikwiye.
Abatanga ibitekerezo natwe tujye twubaha ibitekerezo by’abandi batanze, niba uvuze igitekerezo cye anyuranyije n’uko wowe ubyumva si byiza kumutuka ahubwo tanga icyawe gitekerezo.
ariko mwese hari ufite amakuru ahagije kuri uriya mwana? ese urumva umuntu we yaba ari igicucu kuburyo yafata uwo abonye aho? sinshyigikiye major, ariko ndabona abantu benshi bareba akababaro k’umuryango wabuze umwana, ariko wasanga yari yarabaye ikirumbo batabizi akaba yarabikoze bitazwi, njye ndumva hakorwa iperereza ryimbitse no ku myitwarire y’uriya mwana, kuko n’ibisambo ni byinshi.
Ngo yamufashe ari gufungura pneu y’imodoka? ndumiwe, pneu y’imodoka kugira ngo uyifungure bisaba ibikoresho birimo ijeki n’infunguzo za pneu, ibyo byose niko uwo mwana yari yabyitwaje?
Ngo yarwanye nigisambo? Ubwose arikubeshya nde? Nonese bariya bamukuriye bagiye guha pole umuryango bajyanyweyo niki? Kera tukiri mwishyamba uyu aba yakosowe mbere yokujya kuvuga amahomvu.
Niba muri RDF huzuyemo ba majors bameze gutya ba barundi bazotumesa nitureba nabi..
hahahahahahah bwob awe urandangijeee!!!
Ahahah. Bwoba ko uribwoba. Sha uransekejeee peeee. Uti BAZOTUMESA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
bwoba urasekeje peeee!!!
Ngo hakwiye ibizamini byimbitse!!!!!!!!??????????
Ubu se barataburura umurambo bajye kuwupima?
Ariko mbega isi weeeeeeeeee
aswiiii nkuyu aravuga iki yishe umwana. niyo yatwara imodoka yose wavuga ayo mahomvo. buriya waramuhannye noneho? igihano cyurupfu cyavuyeho mu Rwanda ariko ukwiye kubambwa ucuritse.
Umva kandi nawe ndabona uwaguha uburyo wabamara pe!!! Nonese ko igihano cy’urupfu cyavuyeho, nibamubamba acuritse araba mutaraga?
Bamushyiremo amapingu hanyuma bavugeko yashatse gutoroka.
yego dodos , yego Kaganda, nibyo bimukwiye naryozwe ibyo yakoze, icyurupfu cyakuweho nicyo yarakwiye; bamufunge uko bafunze Hora wishe wa mwana w’inyamirambo sha mukomeje kuriza abanyarwanda benshi, nanze agasuzuguro ke ngo bamureke ajye kurangiza umushinga, bazawute muri nyabarongo;ubwicanyi bwawe ubona hari ikiza cyakuvaho puuuuu; ariko najyaga ngirango mu gisirikari umuntu nk’uyu ufashwe bamushyira mu ntozi zikazaba arizo zimwiyicira none ndabona azabahindukirana akababaza impamvu bamuteze amatwi genda uri umugome gusa; inzobe ippfuye ubusa wanduje isura.
nako bakubabarire kuko ntacyo baba bakurushije. que Dieu te pardonne aussi.
Sha uri imbwa kabisa! Ngo bakureke ujye kwikomereza ubushakashatsi ku bagore? Wari ukwiye kwicecekera kuko umenya utazi neza ibyo ukina nabyo.
Umuntu w’umusirikare kandi w’umuganga uzi aho ubwonko buherereye neza kurusha abandi bose. Warangiza ugasubiza umucamanza ngo yahise ata ubwenge. None se wowe ugukubita aho wamukubise?Byakugendekera bite? Ikigaragaye ni uko wamwibeshyeho, maze aho gukora gikotanyi, ukore giterahamwe; wagombaga kubanza kumenya uwo ugiye kwica uwo ariwe. Byumvikane ko wamwishe, warangiza bakagufasha ku muterura mu kajugunya hanze y’urugo. Maze ubwoba bukagutaha ugahamagara umuyobozi ko wishe igisambo; Ibaze nawe ukuntu amaraso y’inzirakarengane arimo kukuvugisha: Imigeri n’ibipfunsi bijajanga umutwe bikamena n’ubwonko.
UBUSHAKASHATSI BWAWE bwashyizweho akadomo umunsi uba inkoramaraso, genda ufungwe burundu y’umwihariko, buzakomezwa n’abandi. Uriya mwana ntiwamurushaga ubwenge, dore ko yabaga n’uwambere, ntuzi icyo yari kuzaba.
Iyi ngabo ntizi no kuburana, rimwe ngo yamufashe arimo gukura ipine mu modoka, ubundi ngo yamwinjije mu rupangu kugirango ahamagare inzego z’umutekano, nonese imodoka yari iri hamwe ya compound!
ahubwo araje arye burundu, iyo agira ubwenge akemera icyaha, wenda yagabanyirizwa ibihano, agahabwa nka 25ans! mbabajwe n’umwanya ndetse n’amafranga igihugu cyamutanzeho kugirango yambare ziriya nyota kabisa! Major!!!!!!! ubu zibaye 0.
gusa ubutabera bukwiye kumuhana bwihanukiriye kuko kwica umwana uri mineur uri umugabo ungana kuriya ni igisebo kibi cyane, ubuse iyo amufata gusa yari no kwinyagambura aho kumukubita akageza aho amumena umutwe! to shameful
Ntegereje ko iriya myenda ayamburwa ubundi sinzi n’impamvu ayambaye puuuu umugome gusa nkunda RDF uko byagenda kose; Rugomwa nagera muri gereza muzamuhindurire izina mu mwite NzicuzangezimbereyiMana kuko imbere y’abantu ndabona afite tête dure wagirango n’uwo muri t♪6te gauche i Musanze.Buriya umugore azi ngo yashatse za bagabo za Major. waribeshye basuzume neza niba utari waramaze gucengerwa na imyigishirize y’abahezanguni, nyamara murebe neza niba nta bandi bameze nkawe bihindurije isura bagamije nkwagisha igisirikare cy’uRwanda abaturage, muribeshya RDF nibabavumbura muzajya muryozwa ibyo mwakoze; nigute Major kubyumva ko birenze wishe umuntu; kandi RDF isuzume neza wasanga uri umuhezanguni ufite nabandi mufatanyije muri iyo nzira yo kwica ubukungu bw’igihugu; ubutabera burantindiye ngo nkunbone mu myenda ya orange, udasohoka utarya utanywa sha nababazwa cyane ntamenye iherezo ryawe; ibinyamakuru mudukurikiranire iyi nkuru; inzobe upfushije ubusa gusa; urareba izo ntanga zawe upfushije ubusa puuuu
Yewe ga afande, ibyo wivugisha ntuzi ibyo ari byo. Mukotanyi nawe ndamwizera aragufunga bien ntubakangishe ngo ibyo by’ubushakashatsi kuko wasanga uwo mwana dore ko yari n’umuhanga yari kuzakora ubushakashatsi burenze ubwo urimo kwiratana aho mu rukiko. Ye? Nta soni ubwo urumva ibintu uvuga kweli?
thx kudukurikiranira uru rubanza rwose, gusa ntawabura kuvugako uwishe umwana wumuntu amuziza ubusa amaraso ye amugwa nabi ubu uyu atangiye kurya no kuvangatiranya indimi nonaha arumva ntasoni afite? hamwe ngo namukubise akabaho mumugongo karihafi aho mukanya ngo namukubise imigeri nimitego turagundagurana, ati njye nafashe igisambo mukanya ngo uriya musore nange yarambabaje uti nimureke nge gukora ubushakashatsi natangiye ndumva urimo uravuga ubusa gusa witonde utaza gusonga abo wahemukiye mwibuke ko bigitangira yahamagaye umukuru wumudugudu ngo yishe igisambo ,ahandi ngo yasanze amufungurira imodoka none murubanza ngo yakuragamo ipine ibi byose murumva bitarimo amanyanga kubashoboye gukurikirana ibyuyu maj.kweli ,twizeye ubutabera.
izi ni ingaruka z’icyaha pe, kuvuga ibintu uhindagura indimi, ngo ajye kurangiza umushinga ngo baragundaguranye ingabo y’umutarumikwa nkawe ukavuga ngo wagundaguranye n’akana, hahahaha time will tell, ni nko kuvuga ngo inzovu yagundaguranye n’urushishi, isi yakubonye tegereza uryozwe ibyo wakoze; MajormajormajormajormajormajormajormajorMajor wamburwe iri petit nturikwiye mu rwa Gasabo, Rugomwa risimbuzwe Mutagomwa numara guhabwa special jail9nta kurya nta kunywa nta kubona izuba imvura ibiremwa byose imana ya remwe, bagufungane n’intozi, intare bazikwegereze zikwigishe umukino w’ubugome ariko zakwica utarumva akababaro wateye abanyarwanda, intozi bazihorere , intare zigume muri park. igihano higwe uburyo cyazasubiraho ku bantu nkamwe, ikindi ubutabera busubire mu mategeko, ufashwe yishe undi afungwe ntabyo kumuha kwisobanura, abo ba Me birirwa barya ayubusa babeshyabeshya ngo umuntu narekurwe ariko ibi ntabwo aribyo umuntu yishe ngo naburanirwe kweli, yewe bene aba bajya kuburanira abishe abandi uwashaka yabita bahombya igihugu; law???//justice ni ibyo gusubirwamo;hari aho mwica ibintu pe; mujye mutanga ba Me kuburana imanza z’amahugu, izuwishe undi ajye ahita ashyirwa muri gereza, anatange indishyi yagenywe sinon atezwe ibye cyamunara. korora ubugome bibi
RDF tuzi twarerewemo ntishobora kwemera kwambikwa urubwa n’ingirwa dogiteri sha, kwanza uramburwa impeta za gisirikare ubudi urye kuri mabuso n’ayo wize yose ate agaciro uvane ubwo buntazi bwawe aho ngo ni ubushakashatsi, uzabanze umenye agaciro k’umwana ubone gukora ubushakashatsi kuri ba nyina (ababyeyi). Iyo miteto urimo aho utera imbabazi ……lets wait and see. Utakoma, cunga kidogo.
Discipline first, ibindi ubundi, niko abanyarwanda dutozwa
yego rata Umusaza,
buriya Rugomwa inyigisho zose kuri SILAHA SIASA NA NITHAN yazishyize kuruhande yiyibagije ko RDF izira abayanduriza isura, ibaze kwica umuntu ubyiruka, wabaga uwa mbere mu ishuri, amaboko y’igihugu we Rwanda rw’ubu rw’ejo n’ahazaza heza h’Igihugu. ngo baragundaguranye, ibaze wabonye aho inkware igundagurana n’intare cg aho inzovu igundagurana n’urushishi; umuntu w’intarumikwa nkawe, nanze kuvuga iryo zina ryawe bari kugutwerera kuko wamaze kuryiyambura, igisigaye ni umuhango wo kubitwereka ku mugaragaro, maze nibwirire abanyamakuru muzafate kamera igihe bazaba bari kumwambura amapeti imyenda bamukureho kwitwa iryo peti, inzobe ipfuye ubusa, ubu wasanga wemeza abagore ngo ukunda abana yebaba weeeee ukajya imbere y’urubyiruko urwishongoraho ngo bazabe …..nkawe( utudomo turasimbura iryo peti-nanze kugumya kwanduza iryo peti ry’ingirakamaro)
ariko mwagiye mureka gucira abantu imanza,murimwe haruwari ahari? ese mubibwiwe n’iki ko atari umujura koko? mureke ubucamanza bukore akazi kabwo.
James, umujura na we ntakwiye kwicwa…mu Rwanda kwihanira ntibyemewe, kandi igihano cy’urupfu cyakuwe mu mategeko ahana y’u Rwanda. ari ibyo baba barahereye ku nterahamwe zishe abarenga ijana zikaba zidegembya,ntibahereye kuri uyu mwana wagombaga kujyanwa Iwawa agakosorwa niba koko yari umujura
Abo police yirirwa yica ngo birutse bambaye amapingu ko ntawe uravugira sha .
abantu nka james ntibabura muri sosiyeti, urababaje disi ese ye ari uwawe ni uko wakwandika, va mu murongo aha si aho guterera imbabazi niba ufitiye Rugomwa impuhwe mushyire abawe abakugomwe nibyo byiza ukunde ubone ibimenyetso bikunezeze.I SAY”agahwa kari ku wundi karahandurika”
@ Agahwa. Reka James yivugire wasanga agerageza gutwikira ubwicanyi bwa mwene wabo, inshuti se cyangwa se bakorana mu kazi.
Ubundi so arakwanga akakwita nabi, ubundi birumvikana ko izina “RUGOMWA” bisobanuye KUGOMWA umuntu ikintu (kucyiba cyangwa kucyica), cyangwa KUGOMWA umuntu umuntu we nk’ibi nyine, yagomwe uyu mwana ababyeyi be, umuryango we wose, ndetse n’igihugu yarikuzagirira akamaro, Rwanda Revenue se yo ntihahombeye ku misoro yari kuzinjiza yararangije kwiga akaba ikintu runaka nkabandi bose? (Yaramwica baramubura burundu ariko we azafungwa afungurwe nk’izindi nterasi zose) You James, you play as DEFENDER (S), nonsense!!!!!
SHAME ON YOU
ubwo azafungwa amezi 6.ubundi bamwohereze Darfur.uwo muryango wihangane
Ngo yamukibese imigeri, imitego baragundagurana kweli? Aho nukwitesha agaciro unatesha RDF agaciro, major ugundagurana numwana koko? Ahubwo nibaza impamvu batabanje kumupima ngo barebe niba nta drogue yari yasomyeho.Sinzukuntu wakwibasira ummwana bigeze hariya mpaka umuvanyemo umwuka kandi uringirwamuganga.
Uyu mumajor muduhe amakuru arambuye turebeko iyi ranka atayihawe bitewe na bituguikwaha.Kuko bitumvikana neza.
vana ubupfu aho, ninde wakubwiye ko muri RDF haba bituga ukwaha?
birababaje cyane !!! nk’umuburanira we ki koko?!!! nawe yakora nkibyo uyu musirikare yakoze.agatinyuka akavuga ko uriya mwana yiyishe!!! ibi sugushaka amaramuko kuko birarenze pe!
Uyu mugabo yo kwisobanura ubusa ngo yamufashe akuramo ipine?? yazanye ijeke,azana urufunguzo?!!niyemer icyaha asabe imbabazi agabanyirizwe ibihano
Ubwo bushakashatsi avuga kujya gusubukura aribwira ko uriya musore atari kuzakora uburenzeho ! Rwose Major yateze Leta (ubutabera) umutego ariko twizeye ko buzawusimbuka. None se muganga wasuzumye umurambo akabona ko yamukubise ikintu mu mutwe kikagera ku bwonko arabeshya ! Major akaba ashakishiriza ku mutima ! Umutwe n’umutima biratandukanye kimwe nuko agakoni mu mugongo n’ikintu mu mutwe biratandukanye. Ko yiyemerera ko yaretse kumukubita ameze nk’uwataye umutwe,ahakana ate ko atamukubisemo ikintu nyine.Iryo jambo rye ubwaryo rirahagije.Niyishyire mu mwanya w’ababyeyi b’umwana areke gukabya ubugome n’agashinyaguro.None se ipine y’imodoka bayifunguza intoki,cyangwa agaragaza imfunguzo yamusanganye yakoreshaga! Aranemera ko yamwiyinjirije mu rugo ngo amushyikirize ubuyobozi…….Niba yaragize ibyago,akaba anababajwe n’urupfu rw’uwo yita umusore (ntiyemera ko yishe umwana),aranabipfobya ga 1 Niyemere no kwirengera ingaruka zabyo.Reka dutegereze ubutabera turebe iki gipimo Major abushyizeho dore ko baruciye kare rwose ! Nyakwigendera AHAGARARIWE NANDE MU MATEGEKO SE ! Twizere ko Leta ihamubereye !
Ibaze nkaya magambo iyi ngirwa majoro iyavuze iri imbere ya H.E koko!!!!
MWIZA !IBYO GUSURA ABO WASUYE UBIZANYE UTE !Umuntu yarishwe nawe ngo taleviziyo barayitwaye ! None se namwe uwayitwaye mwaramwishe ngo tubimenye ko mumeze nka RUGOMWA.Erega RUGOMWA aranze abaye RUGOMWA. Izina rye riramuhemuye aka wa mugani ngo izina niryo muntu kandi ngo so ntakwanga akwita nabi.Uretse ABITWA BA RUGOMWA BOSE BATARAMERA NKURIYA ARIKO BIRINDE DA !
jyewe iri zina nkiryumva narumiwe pe; izina ko mbona se ariryo muntu, Rugomwa?????Yewe nagera muri special jail bamuhindurire izina; naho ubundi rino zina nta kiza ndibonyemo pe;
Kwiregura kwawe ntashingiro gufite major Kweri! Senior officer, kugundagurana n’umwana 18yrs older. gusa ntandangagaciro ya RDF ufite kbsa zakuvuyemo kera, ugomba kuryozwa ibyo wakoze kuko wasebeje RDF n’Abanyarwanda ukwiye nkwirukanwa mu gisirikare kuko wakoze amahano criminal unforgiven
Munyihanganire wenda ibyo ngiye kuvuga ntibibashimisha. Sinibaza ko uwo musirikare ari umusazi kuba yakubita umwana agapfa ntacyo bapfuye. Ariko dusanze uriya mwana koko yaribye kuko n ubundi ntamuntu wajya kukarubanda abyemeze niyo yaba aribyo.. Nonese basanze koko yaramwibye bakarwana nawe urabizi ko urwanye n igisambo ukacica no muburayi amategeko ntaguhana. Kandi namwe murabizi iwacy dufashe umujura kugira atagucika benshi babanza kumukingirana. Sorry kugitekerezo
njye ndabona ahubwo hari icyo yapfaga n’uyu muryango. ntabwo umwana w’imyaka 17 yatinyuka kwinjira mu gipangu cya major twese turabizi,muzarebe rwose abo duturanye turabubaha.Biboneka ko ibyo yakoze ari ibyo yari yateguye.
Yes Kamali, wabona haribyo yapfaga n’abo baturanyi be akihimura ku mwana wabo ngo abarakaze anabatere agahinda gakomeye. None se nk’ibi wabyita iki koko? Uko mbyumva iwabo w’uwo mwana baba mu cyaro, ariko akaba yarabonye ishuri mu Mujyi wa Kigali, aza kuba kwasewabo uturanye n’uwo musirikare iKanombe mu Mudugudu umwe. Uyu mu afandi niyemere défaite, bamugabanyirize ibihano nkabimwe bagabanyirije interahamwe zemeye ibyaha muri 2003 zikagabanyirizwa zigataha ubu turaturanye hanze aha, ariko uwapfuye ntazagaruka.
ari murumuna wawe cg umwana wawe ntiwaba uhomvora gutyo?
ABNTU NKAMWE NIMWE MUKORA AMABI.ari mwene nyoko ntiwvuga gutya
Kana urangije ugira uti sorry ariko ntibikuraho ko wari wataye umurongo, ese abana abarezi ababyeyi baratangira ubuhamya umwana witonda udakubagana, utavaga mu rupangu ko nubwo yishwe niyo nkoramaraso imukururiye murupangu bamwiteguye warangiza ngo ariko dusanze yaribye puuuuu ndakugaye yaba yari murumuna wawe ubwo uba umeze ute ra hahahahahaha azira akarengane; niba uziranye na Rugomwa ihangane ntugahishire ubugome bw’umwicanyi; ubutabera bugire vuba ahubwo.
Nta Major wo mu Rwanda wakora amahano nkayo rwose kuko ingabo za RDF ni ntagereranwa muri Displine so ushobora Kuba warakoze ibyo wanyohe drugs ark nabyo sibyo uburyo wireguyemo bwuzuyemo agashinyaguro twizeye ubutabera
kino kijinga nizongirwa bunganizi be (aba avocats) nabagome babashinyaguzi kweli, urumva izomvugo koko bakoresha!!!! naragenze ndabona. urukiko rukabahumwanya wokuvuga ayomateshwa ubwontibumvako barigukomeretsa umuryango wakiliya kibondo koko, yewe wamugani wa agatha kanziga ati “se motiwe dofwa” (c’est me tuer deux fois), ntaho bataniye na bagosora avugango aboyishe bazaze bamushinje. Ndababaye ndababaye ndababaye ndababaye ndababaye ndababaye ndababaye ndababaye kubona URwanda rufite ingabo nabitwako bizamategeko batekereza kuliya bagahabwijambo
iyo biza kuba ari impanuka nari kubyumva,kuko byashyikira buri wese, ariko uyu ni umugambi prepare.nkuko jenocide yateguwe igashyirwa mubikorwa, usibye ko wowe preparation yawe yihuse bitewe nuko uri docteur,uzi aho urwiciro ruri,wateguye umunsi umwe unarangiza umuntu mu munsi umwe, + umurusha imitekerereze, niveau d’Etude.imyaka nicyo kintu kwisi hose bareba mu manza iyo bagiye kureba uburemere bw,icyaha.barabanza bagakora analyse y,uwagikoze, iyo uza kuba urwaye mu mutwe bari kugukatira imyaka mike. ariko uri muzima.si non nta mu rwayi uvura abandi barwayi.
YIBIRAGA IKI?
AHUBWO BAREKURE AFANDE AVURE ABANTU TURAMUKENEYE
Uzamusange muri mabuso akuvurireyo nugirimana ntagukubite impiri ngwakuvanemo umwuka.
What???? urimbwa nkizina ryawe koko puu
yewe urimbwa koko !!! ikigaragaza ko yibye niki?
AFANDE WICA YAVURIKI ?? cg urikimbwa nkawe ??
uyuwe adusebeje kabiri rwose aragapuuuuu, ntasoni umuntu winkotanyi koko ugiye kwigira nkababa genocidaires ba mugesera naba ngabire nabandi bilirwa bahakanibyaha bakoze kumugaragaro? ntasoningo warwanye nigisambo warangizango cyarakurwanyije nimbaraganyinshi Umwana nkuliya koko? ntana remord ufite zamarorerwa wakoze? ubwubawabanje gutekereza agahinda wateye ababyeyibe nabanyarwanda twese mulirusange? hanyuma nguli numuganga!!!! yewe rekabanaguhagarike warikumara benshi. Ubundi ntiwarukwiye nokwirirwa urushya urukiko wamujingawe wadusebereje amahe nukuntu RDF isiyose tuyemerakuli discipline, warukuiye kwemericyaha ntamananiza ugasaba nimbabazi unapfukamye
akumiro.com
Umva tujye tuzirikana ko isi ari icumbi turangwe nindangagaciro nubumuntu
Ndabona areba nkusanzwe yica arabinenyereye aho matitre yose bayakwambure ubundi Ujye Gusangira ibigori Nabandi bishe nkawe
Ntuziko no kwisobanura ufite ubutesi nkutaranyuze iyishyamba
Ariko bavandimwe ntitugace urubanza mbere y’uko urukiko rukora akazi karwo. Ikindi ibitekerezo bitesha agaciro nabyo sibyo nk’abavuga ngo nta Major babonye keretse niba ari uwaha cyangwa aha ntaho bitaniye no gutesha agaciro abamuhaye iryo peti.
Twese ntawari aho byabereye ngo twemeze ko yari umujura cyangwa atari we. Tureke ubutabera bukore akazi kabwo.
Niba abunganizi mu by’amategeko ari uku bakora, nzasaba Imana abana banjye ntibazige amategeko. Kandi niba aruku bunganira mu mategeko abantu benshi baba barerenganye. None se niba nyirubwite Rugomwa ubwe ari kuvuga indimi ebyiri ati: namwinjije mu rugo kugirango mushyikirize ubuyobozi, yarangiza nanone ati:yinjiye mu karyango aza mu rugo ari kumwe n’abandi 2 atangira gufungura ipine y’imodoka, yarangiza ati:naramukubise ata ubwenge none bazapime niba atari arwaye umutima, …, maze abunganizi bati yirwanagaho ahubwo nabe ari hanze, mbese bakamuhindura umwere. Bariya bunganizi be bataye isoni kurusha uwo bunganira. Ntekereza ko icyo bagakoze ni ukoroshya ibihano yagenerwa kuko kumuhindura umwere byo rwose yaba ari agashinyaguro. Mwibuke ko nuwishe undi kubw’impanuka abanza gufungwa. urugero umushoferi w’imodoka ugize ibyago byo kugonga abantu mumuhanda bakitaba Imana, none uyunguyu niwe uri guhita asabirwa gufungurwa koko? sha, narakoze siniga amategeko n’ubucamanza, uretse ko ntari gushobora gucabiranya bene aka kageni. Burya bwose ni gutya abunganira abandi bakora hejuru y’icyaha kigaragaza nk’iki koko? Nizere ko abavandimwe ba nyakwigendera nabo bafite ubunganira mu mategeko? Ubundi dutegereze turebe uko ubutabera bwivana muri iri hurizo.
Ariko nuyuhe mu jura yakwinjira kwiba amapine y’imodoka mu rugo rw’umuntu saa tatu z’ijoro!usibye no kwa majoro ko ayo masaha abantu bose baba batararyama!!!
Tekereza iyo uriya musore aza kuba ariwe wishe Major Dr. UBU umurenge wose uba uri mabuso, ingengabitekerezo yubuye umutwe. Major niyemere ko yaneshejwe n’ umujinya, agakubita ashaka guhana ariko wenda adashaka kwica. Ubundi yemere icyaha asabe imbabazi agabanyirizwe igihano. Noho ubundi urukuta rw’ amategeko ruzamugonga.
Sha ni mureke namwe byababaho
MBEGA AGAHINDA!!BURI WESE ASHATSE KWANDIKA NTIYABURA KWANDIKA ANENGA UYU MAJOR.AHUBWO NANASUBIRA MU KAZI NTAMURWAYI UZAMWEGERA PE!!!!GUSA ABAVOCAT NABO BATUNZWE NAKAZI KABI SANA.KUBURANIRA UMWICANYI KWELIIII…..AHWIIIII.MWIZINAVRYA YESU MUREKE KWICA ABANA NGO NI ABAJUTU
nta gasubire mu kazi dore aho Igihugu cy’URwanda kigeze, iyo ngirwa muganga se ninde wayihinguka imbere; mbashimiye ko mwashyizeho ifoto ye peee, menye ko bwa mbere bikiba buriya ntayo yari afite bigaragara ko mwashyizeho ifoto ari kuburana, sha ukuntu afite inzobe nziza gusa yapfushije ubusa, ariko se buriya afite mother na father, buriya ibyo aribyo byose niba anabafise barashaje nizereko mwabahishe iyo nkuru itazabashegesha burya abantu bakuze bigirira umutima mwiza.
Major ari ahantu hatari heza! Usibye ko nawe atazi kwisobanura, ariko iyi ni ceremonie umuntu ashobora kugukoreraho: Akohereza abantu 2 gukora sabotage ku gihe runaka, nyuma y’amasaha ari munsi ya 24 bakohereza undi… murarwanye, aragucitse arirutse. afterwards, ikizibiti kikazanwa n’imbere y’umuryango w’iwawe ngo baaa !!! Coordination ikarangizwa avec un coup de fil ! Et le tour est joue. Njya mbibona muri film. Muzasome n’igitabo kitwa “Les Dix Petits Negres” cya Agatha Christie.
Jyuvana imiroto yawe aharibintu bibabaje.Ibi ntabwaribitabo bya Christies aha turavuga umwana wishwe.
Wa mwicanyiwe umenyeko titazabyemera
Nushaka uzahungire munsi y’inda y’isi nayo izakumira
Twe urubyiruko washenguye utwicira mugenzi wacu!!!
Uzabibona umva ko abantu batihorera wowe ni
Imana izaduhorera kuko ariya maraso aratabaza ubutitsa
Uwampa ibugome nkubwawe nawe ugapfa urwo wishe
Urungano rwanjye
Nzakomeza nkuririre iteka RIP brother
Tuzaguhorera ni imana izaguhorera
Sha nukuri uyu mwicanyi amategeko nashake
Akore akazi karwo neza ariko niyibeshya akarenganya
Amaraso yu yumwana ntibizakemuka neza???? Mu byumva
Mutabyumva ntago ari muri 94 umuntu yicwaga abantu
Bashungereye kugeza bashize
Abaturanyi babi gusa batatabarije uyu rungano
Nukuri ni muduhe ubutabera na President
Iyi nkuru nkurubyiruko tuzayimusanganiza kuri presidence
Ni muduhe ubutabera. Kuko mutangiye gusa nababogamira kuri uyu mwicanyi
Ntaho byabaye ko umuntu yica akishongora
President tabara tabara kuko turaza gutangira gutinya
Ingabo zacu nutagira icyo ukora????????????????????????
Nzi neza leta y’u Rda kwidashyigikiye ubwicanyi imukatire urumukwiye. Batitaye ngo n’umusirikale kuko ibyo yakoze naho bihuriye nibyo ashinzwe. Thxs
Iriya ngirwa docteur , ndabona Nta kirazira akozwa , yishe umujyambere , amurengewe , uwo murengwe uzamujyane , arongore nyina .
Iyi myitwarire Niba idahindutse mu ngabo zacu , abarundi koko bazotumesa. ibaze Umuntu nk’uyu ariwe company commander!! HahHHh
Tuzahora, tuzobamesa!!!
UYU ni umushenzi nta Afande umurimwo bamukanire urumukwiye ni haduyi!!!
ariko abantu barishongora, urishe none ngo ntacyaha wakoze nibakurekure wikomereze umushinga wabagore batabyara. ubwo nabo urashaka kubicisha iyo mishinga yawe, bagore mufite icyo kibazo, murarye menge ntimuzamusange, ariko mana buriya wamushinje icyaha ubundi ririya rank yiratana akaryamburwa? ntanogusaba imbabazi ahubwo ari kwirata gusa ngo narekurwe, gusa nabonye mu bacamanza harimo uwitwa Major SAM KAZENGA muziho ubunyangamugayo mu kazi ke, afatanije na bagenzi be, bazakore akazi kabo nkuko bikwiye, naho butiya ubwirasi nubushongore bwuriya mwicanyi, burarengeje.reka dutegereze uyu munsi.
ngo yarwanye nigisambo, ariko iyo ujya kubeshya ntureba nibyo ubeshya, murebe umwana w`imyaka 18.uriya musaza en plus militaire, araboa bari kugundagurana buriya se ninde ufite imbaraga, ngo yamukubise agati atoye aho, erega aba avocata nabo bakunze amafaranga gukorera umwicanyi ruharwa, ariko buriya ntabwo yageze/yavuye muri FDRL akaba agitekereza kwica?akabaye icwende ntikoga buriya niko ateye ariko aharabitse ingabo z`urwanda ubundi siko zikora, naho kuvuga ngo Muzehe wacu ntarabomenya, arabizi ahubwo nawe ategereje icyo abacamanza bakora ngo arebe uko bakora akazi kabo.gusa uriya musaza wumwana, nabona bamusuzuguye azitabaze Nyakubahwa President wacu, kandi azamurenganura.
Ikigararagara urebye back ground ye? Ntabwo ari nziza urukiko ruzabanze runarebe back ground kuko yakoze amahano atababarirwa atanamugira umwere. Umusirikare wica abo ashinzwe kurinda birababaje kbsa
Turasaba urukiko rwa gisirikare ruzace uru rubanza rutabereye, uwarenganye ahabwe ubutabera buboneye, muzirinde kwisiga icyasha ku nyungu iyo ariyo yose.
Yewe uyu niba ari na Majoro ni “Majoro Turashize”. Umumajoro se urwana n’impinja ni Majoro ki! Ni aho babuze.
arikose uyumwana w,umunyeshuri niwe warugiye kwiba kd akiba ipine majoro muzima aravugishwa? ubuse umwana niwe bagundaguranye ?
Major akanirwe urumukwiye kuko ibyo avuga ntibifashe kabisa
mutubwire uko urubanza rwasomwe kuko byari biteganyijwe uyu munsi 14 september; uyu mugome jyewe narumiwe wahemukiye benshi, pe, inzirakarengane Imana yamaze kumwakira mu gituza cyayo imusubiza ubwiza wamuvukije, umenye ko wishe ishusho y’Imana none uracyahakana ibyo uregwa.
wowe wiyise jajajajaja
vana iyo miteto aho ngaho, nizo ngirwa gitabo, film, montage; aha turavuga umwana wishwe na Rugomwa, ipeta ryo siniriwe ndyandika kuko yararyiyambuye ubwe mbabajwe n’iriya myenda yambaye akomeza gusiga isura mbi, ngo bagirengo aracyari mu Ngabo z’Igihugu. go in jail all rwandans don’t need you please professional killers, ndabona usa na n’uriya mukinnyi wa film w’umwicanyi ugaragara muri film ya transporter wishe Makeena.
nanjye ntabwo ngera muburiri ntamenye uko rwasomwe rwose.
iyo ngirwa musirikari izahanwe bikomeyenitanahanwa kandi ku Mana izahanwa urabona ukuntu ireba! Kudusebereza abasirikari gusa. puuuuuuuuuuuuuuuuuu
KK wabibonye ra indoro irimo agashinyaguro n’ubwiyemezi, guhakana ko yishe kandi bimuhama, yewe abunganizi mufite ibibazo harya ngo ni ukwishakira amaronko; ahhhaaa umuntu wishe ubundi ahabwa abunganizi gute, icyaha kimuhama sur place, genda law faculty, justice yoooo ukuntu ari umugome ngo bakore autopsie ngo barebe ko atarafise ikibazo cy’umutima ngo yamuteye imigeri, Mana weeee wamuciye intoki sha ntugakore mu ntoki z’abantu sages ukundi, ntukarishe intoki ukundi, umuntu wese uzagukora mu ntoki nyuma yo gusomerwa urubanza azabarweho urubanza ntukwiye impuhwe ntukwiye kubona ibyishimo bitangwa no kuramukanya kuko waciye intoki z’umuziranenge. Bajye baguhunga; ibyaye ikibi irakirigata yego ariko kwirinda imivumo yawe uhabwe gereza ya burundu y’umwihariko aho utazabona izuba imvura ibiremwa by’Imana n’ikitwa umuntu by’umwihariko wishe; ndabikwaturiyeho kandi sinjya mpusha; nibiba bityo nzabamenyesha
Ibyo benshi muvuga ntimubizi! Mwari mwaterwa n’abajura bamaze iminsi muri iyi Kigali?? Ibyabo ntaho bitaniye n’irindi terabwoba. Mu rugo barahahamutse! Sha, nanjye iyo ndamuka mfashe umwe muri bo!
Hano turitonda, muri Kenya iyo bafashe umujura nka kuriya, baramutwika mu ruhame! Nicyo cyabashobora!
naho se iyo bafashe umu major wishe umu civil w’umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri secondaire” wabaga uwa mbere mu ishuri” amuhohoteye kandi atigeze yiba, bigenda gute aho muri Kenya utubwiye “Njyewe”
Erega Imana ntirushwa amaboko kandi ni inyembaraga iri hejuru ya byose; kandi itabarira ku gihe nta kintu na kimwe mu byo yaremye gishobora guhindura imigambi yayo; tegereza rero wirebere urugendo n’iherezo ry’abicanyi bafite ngo ubunararibonye bwo gukora imishinga yo gutanga urubyaro mbega agashinyaguro hoooo
Nakugira inama yo kujya kuba muriyo Kenya ukihamirayo ubuziraherezo,hano mu Rwanda nta jungle justice ihakora,ntabwo turi inyamaswa.
Yewe na Marantima Rwebeya CYUVE I musanze uwitwa Dukuzumuremyi Jean Bosco abaturage arabamaze abakubita abandi abafungisha nk’ inzererezi bikagaragara ko abeshya bagafungurwa ariko bamazemo icyumweru.uyu yiyita maneko wa polisi kdi yirigwa acora fraude niyica abantu ngo ntitwatanze umuburo.Dukuzumuremyi akomoka mu cyahoze ari Nyamutera ubu ni Rugera.
Comments are closed.