Florent Ibenge ati “Sugira Ernest aracyafite byinshi byo kwiga”
Rutahizamu w’Amavubi, Sugira Ernest umukinnyi mushya wa AS Vita Club yo muri DR Congo, umutoza w’iyi kipe afitiye Sugira ikizere, nubwo ngo agifite byinshi byo kwiga.
Tariki 12 Gicurasi 2016 Association Sportive Vita Club yo muri DR Congo yasinyishije rutahizamu Sugira Ernest wari umaze imyaka ibiri muri AS Kigali.
Nyuma yo gusinya yategereje amezi atatu ari mu Rwanda kuko ikipe ye nshya yari mu kiruhuko, umwaka w’imikino muri DR Congo uzatangira mu mpera za Nzeri.
Jean Florent Ikwange Ibengé utoza AS Kigali yahisemo gukorera mu Rwanda imyitozo yitegura shampiyona ya DR Congo, kandi yitabira irushanwa ryateguwe n’umujyi wa Kigali, AS Kigali Preseason Tournement.
Nyuma yo gutsinda AS Kigali 1-0 no kunganya na APR FC 0-0 muri iri rushanwa, Florent Ibengé abona hari ibitaragenda neza ku myitwarire ya Sugira, ariko amufitiye ikizere.
Florent Ibengé yagize ati “Sugira ni rutahizamu nakurikiranye kandi nzi neza. Ntabwo aratsinda igitego nibyo kandi niyo nshingano ya ba rutahizamu. Gusa haracyari kare nta gihe kinini aramarana na bagenzi be bazagenda bamenyerana kandi mufitiye ikizere.
Sinavuga ko nishimiye cyane uko yitwaye mu mikino ibiri tumaze gukina hari ibyo agomba gukosora. Nzamufasha tuzabiganiraho kenshi ni umusore ufata vuba, kandi bizamufasha kwitwara neza mu mikino ikomeye y’amarushanwa tuzakina uyu mwaka.”
Umuseke wabajije Sugira ikiri kumugora mu ikipe ye nshya, atubwira ko mu mupira w’amaguru kumenyerana bitaza umunsi umwe cyangwa ibiri ariko ngo afite ikizere cyo kwitwara neza mu mikino itaha.
Gusa ikimugora ni ururimi kuko muri Vita Club bavuga i Lingala n’igifaransa. Gusa ngo yizeye ko nyuma y’igihe gito azaba ahuza na bagenzi be muri byose.
Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Nzeri 2016, kuri stade Umuganda y’i Rubavu, AS Vita Club irakina na AS Dauphin Noir y’i Goma mu mukino wa nyuma mu itsinda ‘A’ ry’irushanwa AS Kigali Preseason Tournement.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Mwamujyanaga he se?
Ariko kuki abanyamakuru mukunda kwihuta ?murabona umukinnyi yamenyera nyuma yimikono ibiri gusa ?murebe nibihangange byaguzwe iburayi ubu Uko bitwara ? Bose birabakomereye niko gutangira bigenda,murekere aho gushyushya uwo musore umutwe !!!!
Comments are closed.