Huye: Umuyobozi wari ufungiye kunyereza umutungo wa Leta yagizwe umwere
Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasuraga Umurenge wa Gishamvu mu karere ka Huye mu kwezi kwa gatandatu, abaturage bamugaragarije bimwe mu bibazo bishingiye kuri ruswa, servisi mbi no kunyereza umutungo wa Leta. Nyuma gato abayobozi batatu muri uyu murenge batawe muri yombi, mu butabera umwe muri bo yagizwe umwere ubu ntagifunze.
Abafashwe icyo gihe ni ushinzwe uburezi muri uyu murenge Felicien Ndagano, Ntakirutimana Jean Bosco ushinzwe irangamimerere (Etat Civil) ndetse n’ushinzwe gucunga umutungo (Secretaire comptable) Jacqueline Uwayezu barega ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo wa Leta no gucura impapuro mpimbano.
Jacqueline Uwayezu niwe ubu warekuwe, yabwiye Umuseke ko ubutabera bwakoze akazi kabwo.
Ngo icyaha cyakozwe mu 2014 baha amafaranga abafundi ba baringa gusa we icyo yakoze kwari ugusinya sheki yo kubahemba ariko ngo atari kumenya niba bahari cyangwa badahari kuko hari abayobozi babishinzwe we akaba umucungamutungo gusa.
Uwayezu ati “Njyewe nsinya iyo sheke ntabwo nari kwiyumvisha ko iyi dosiye ari baringa kuko nabonaga inzu yarubatswe kandi nsabwa kwishyura kandi byari mu nshingano zanjye”.
Me Dominic Munyurangabo wunganira Uwayezu mu mategeko avuga ko nta bimenyetso bifatika bihamya icyaha umukiliya we kuko ngo ibyo aregwa byose bigaragara ko nta ruhare yabigizemo ariyo mpamvu Urukiko rw’i Huye rwamugize umwere.
Me Munyurangabo ati “n’ikimenyimenyi ubu abandi bareganwaga bazasubira kwitaba urukiko tariki ya 19 ukwezi kwa cyenda uyu mwaka,mu gihe we yagizwe umwere.”
Urubanza mu mizi rw’abo bareganwaga rukaba arirwo rugiye gutangira vuba.
Mu bazaburanishwa usibye bariya bayobozi bandi harimo na rwiyemezamirimo w’umufundi wari wafatanwe n’aba bayobozi ashinjwa kwakira amafaranga y’uko yubatse kandi ari ubufatanyacyaha n’abari batekinitse iyi raporo.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE
1 Comment
Ubwose bazamuha indishyi zakababaro, Ese azasubizwa mukazi ke?
Comments are closed.