Digiqole ad

Umujyi wa Kigali uri kumanura ibyapa byamamaza benebyo banze gukuraho

 Umujyi wa Kigali uri kumanura ibyapa byamamaza benebyo banze gukuraho

Kuva ku cyumweru nijoro Umujyi wa Kigali watangiye gukuraho ibyapa byamamarizwaho bitujuje amabwiriza yashyizweho mu 2013 ngo atuma bigira isuku, umutekano n’isura y’Umujyi.

Umuyobozi mu ishyirahamwe ry'abafite ibyapa ku mihanda mu mujyi wa Kigali hamwe n'umuyobozi w'Umujyi wa Kigali baganira n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere nimugoroba
Umuyobozi mu ishyirahamwe ry’abafite ibyapa ku mihanda mu mujyi wa Kigali hamwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali baganira n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere nimugoroba

Iki gikorwa cyatangiriye i Kanombe ku muhanda ugana ku kibuga cy’indege aharimbuwe ibyapa 27, umuyobozi w’umujyi wa Kigali avuga ko icyi gikorwa cyizakomereza n’ahandi mu mujyi wa Kigali ahazakurwaho ibyapa 80.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali avuga ko ibyapa bikurwaho ari ibyo basanze bitubahirije amabwiriza y’inama njyana yashyizweho mu 2013 ,agena imicungire y’ibyapa byamamaza ngo bikorwe mu isuku ,mu mutekano, binagaragaza isura nziza y’umujyi wa Kigali.

Monique Mukaruriza umuyobozi w’umujyi wa Kigali avuga ko umwanzuro wo gukuraho ibyapa wafashwe mu kwezi kwa 12 umwaka wa ushize.

Ngo uturere twahise twandika ba nyiri ibyapa tubasaba kubyikuriraho ndetse tubaha n’amezi atandatu.

Ati “ umujyi wasanzwe amabwiriza atubahirizwa mu kwezi kwa 12 umwaka ushize uturere twahise twandikira banyiri ibi byapa ngo babyikurireho. Uturere twatanze amezi atandatu .”

Ibi byapa ngo byatezaga impanuka za hato na hato cyangwa bikavuvuka bigatera umwanda kandi ngo ntibyagaragazaga isura nziza y’umujyi.

Akomeza avuga ko nyuma y’uko ayo mezi atandatu ayo masosiyete yahawe ngo yikurireho ibyo byapa ashize ndetse hakongerwaho andi atatu ngo umujyi wa Kigali wahise ufata umwanzuro wo kubyikuriraho.

Tusubira Charles Visi perezida wa asosiyasiyo y’amasosiyete afite ibyapa byamamarizwaho avuga ko umujyi wa Kigali wamenyesheje amasosiyete kandi ngo bari babizi ko igihe cyose byavaho nubwo ngo haba harabaye n’uburangare.

Ati “Buri gihugu gifite amabwiriza kigenderaho mu bijyanye no kwamamaza, ubwo rero Umujyi wa Kigali waratumenyesheje twari tubizi neza ko ibyo byapa ejo n’ejo bundi byavaho cyangwa ni uburangare bw’abantu byagombaga kuvaho.”

Akomeza avuga ko impamvu zatumye aya masosiyete adakuraho ibyapa mu gihe bayahaye ari uko hari ibyari bigifite amasezerano n’ababyamamarizaho ndetse ngo nuko mu nama zimaze iminsi zibera I Kigali ngo ibyapa byamamarizwagaho cyane.

Gusa avuga nubwo igihombo ku makompanyi ya nyiri ibi byapa kitabura ngo amasosiyete yose yari yarabimenyeshejwe ko bizaba.

Ubu ngo bagiye gukoranira hafi n’umujyi wa Kigali kugirango bakore ibyapa bijyanye n’igihe.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali avuga ko bagiye gukora igishushanyo mbonera cy’ibyapa byamamaza ndetse no kureba ahagomba kujya ibyapa.

Aho umujyi uzahita ukorana n’amasosiyete akora ibyapa byamamaza kugirango ayo masosiyete atangire yubake ibyo byapa bijyanye n’igihe.

Ibyapa biri kuvanwa ku mihanda mu mujyi wa Kigali nyuma y'uko benebyo bananiwe kubivanaho mu gihe bahawe
Ibyapa biri kuvanwa ku mihanda mu mujyi wa Kigali nyuma y’uko benebyo bananiwe kubivanaho mu gihe bahawe
Aha ni ku muhanda wa Kanombe ujya ku kibuga cy'indege aho iyi mirimo iri gukorwa n'imodoka nini
Aha ni ku muhanda wa Kanombe ujya ku kibuga cy’indege aho iyi mirimo iri gukorwa n’imodoka nini
Ibyuma by'ibi byapa biri guhita bijyanwa
Ibyuma by’ibi byapa biri guhita bijyanwa
Umujyi wa Kigali niwo uri gukora iyi mirimo
Umujyi wa Kigali niwo uri gukora iyi mirimo

Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Best news this year, outlawing those huge, ugly, environmentally-unsoundo billboards which had been tarnishing the beauty of the otherwise cute and clean, tidy City of Kigali.
    Let those ugly things be hung on Jari, Rebero or Mont Kigali, but not within the City”s confines. They were a sore sight.
    Thank you Your Worship Madame Mayor and your Council.

  • Kumanika ibyapa ku mihanda bigomba gukurikiza amabwiriza nayo asobanutse neza, ku buryo nta muntu upfa kumanika icyapa uko yishakiye, n’aho yishakiye hose.

    Hagomba kubaho serivice mu mujyi wa Kigali ishinzwe kugenzura imanikwa ry’ibyapa mu mujyi kandi mbere yo kumanika icyapa abakozi bo muri iyo service y’umujyi bagomba kubanza basuzuma neza icyo cyapa uko gikozwe, bagasoma neza ibyanditse kuri icyo cyapa bakareba niba byanditse mu buryo bukwiye, kandi bakareba ko nta makosa y’imyandikire arimo.

    Hari ibyapa usanga ba nyirabyo biyandikiraho ibintu bidafite shinge na rugero, urugero: ugasanga nko ku cyapa handitseho ngo “tuvura indwara zose” cyangwa ngo “dutanga umuti wo gutuma umucuruzi yunguka” ngo “dutanga umuti wo gutuma umukoresha atirukana umukozi ku kazi” ngo “dutanga umuti wo gutuma umukobwa agukunda”, ngo “dutanga umuti wo gutuma ugira sentiments” n’ibindi, n’ibindi……Rwose ibyapa nk’ibyo ntabwo bikwiye guhabwa uruhusa ngo bimanikwe ku muhanda.

    Hari n’ibyapa ubona bikora publicité/publicity irimo gusebanya, ibyo nabyo ntibyakagombye guhabwa uruhusa ngo bimanikwe ku muhanda. Ndetse hari n’ibyapa ubona inyandiko ziriho zihabanye n’umuco nyarwanda, ibyo nabyo ntibikwiye kumanikwa ku muhanda.

    Kugira ngo ururimi rwacu turuheshe agaciro, ibyapa biriho ubutumwa bugenewe abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange byakagombye kwandikwaho hakoreshejwe ururimi rw’ikinyarwanda. Naho ibyapa biriho ubutumwa bugenewe abanyamahanga gusa cyangwa abanyamahanga n’abaturarwanda, byakagombye kuba byanditse mu Cyongereza cyangwa mu gifaransa hakiyongeraho ikinyarwanda. Ibyapa byo kwamamaza gusa byakagombye kuba byanditse mu ndimi ebyiri harimo n’ikinyarwanda.

    • Nshyigikiye igitekerezo cyawe 100%

  • Bravo ! Leta nitere indi intambwe ivaneho n’ibyapa byuzuye mu gihu hose byanditseho HCR, World Vision, Action Aid, DFID, USAID, JICA, BTC, Norwagian Aid, Good Neighbor…n’ibindi byinshi bidahesha agaciro umunyarwanda.

    Hari ubwo ugera ku gasantere runaka ugasanga hacucikiranye utwapa tw’iyo miryango tugeze nko ku 10 kabone n’ubwo haba hashize imyaka 20 imwe muri iyo miryango itakinabaho; Wibaza icyo ibyo bintu bisobanuye kikakuyobera, kuko ubundi aho siho iyo miryango iba ifite offices wenda ngo ni ukurangira abantu aho bakorera, kuko hafi ya yose yibera i Kigali.

    Ibihugu by’ Africa byabaye battleground y’abanyamahanga (Abazungu, abashinwa, abayapani, abanyakoreya, abahinde), ibyo byapa ni imwe muri evidences zibyerekana. Abakorera iyo miryango ni ukwirirwa bagenda mu bimodoka bingana umusozi, badutera ivumbi hano iwacu mu Gacyamo ariko wareba impact bafite ku buzima bwacu ukayibura.

    Leta nidukize aba ba escrocs.

  • reka ni bakureho umwanda, bitanga isura mbi. bajye bajya kubimanika i Goma na Kampala

  • This is a waste of money for government. Uzi ukuntu ibyapa bisora. Billbords are everywhere in the world eti ngo they create a security risk ahhhhhhhhhhhhhh when the PK avuze akantu aba bose ntacyo barenzaho. RRA iravuga iki kuri iyi misoro iri kuyicika.??? kuki baterekana uko ayo mabwiriza yibyapa agomba kuba ateye bigomba kuba bimeze

    • ahasigaye bazanavanaho na feux rouge ngo ni security risks

  • WOWE WITWA MUVARA ubugango (((((Bravo ! Leta nitere indi intambwe ivaneho n’ibyapa byuzuye mu gihu hose byanditseho HCR, World Vision, Action Aid, DFID, USAID, JICA, BTC, Norwagian Aid, Good Neighbor…n’ibindi byinshi bidahesha agaciro umunyarwanda)))) WATANGA INGERO ZAHANTU HARI IBYO BYAPA CYANGWA ni ugupfa kwandika gusa

  • @Mizero Message yaw bayirebe kuko ibintu wanditse byose ndabona ari ukuri kwamye.

Comments are closed.

en_USEnglish