Digiqole ad

Abahinde 46 batangajwe n’ibyo babonye i Kibeho, ngo ni amahirwe ku Banyarwanda

 Abahinde 46 batangajwe n’ibyo babonye i Kibeho, ngo ni amahirwe ku Banyarwanda

Itsinda ry’abahinde bavuye Mumbai baje gusura i Kibeho, aha bari imbere ya Kiliziya ya Kibeho

Itsinda ry’Abahinde 46 biganjemo ab’ukwemera Gatolika baturutse i Mumbai baza mu Rwanda baje gusura ubutaka butagatifu bwa Kibeho, bahasuye kuri iki cyumweru. Nyuma yo gusura bavuze ko ibyo babonye bitangaje koko kandi ko babona ari amahirwe ku banyarwanda kuba bafite ahantu nk’aha.

Itsinda ry'abahinde bavuye Mumbai baje gusura i Kibeho, aha bari imbere ya Kiliziya ya Kibeho
Itsinda ry’abahinde bavuye Mumbai baje gusura i Kibeho, aha bari imbere ya Bazilika nto ya Kabgayi

Kibeho izwi cyane ku isi kubera abakobwa batatu (Alphonsine Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka na Mariya Claire) Mukangango babonekewe kuva tariki 28/11/1981 no mu 1982 aho aba bakobwa bigaga mu ishuri ryisumbuye bagiye baganirizwa inshuro irenze imwe na Bikira Mariya imbona nkubone.

Aha i Kibeho ubu mu karere ka Nyaruguru ni ahantu hakorerwa ubukerarugendo ndetse niho hari ishusho nini ya Yezu (ku musozi wa Nyarushishi) muri Africa, iyi ikoze mu muringa wa 950Kg n’uburebure bugera kuri 4m.

Aba bahinde bavuze ko baje i Kibeho nyuma yo kumva amateka yaho y’ibonekerwa, urugendo rujyayo barufashijwemo n’ikigo RDB ishami ryacyo ry’ubukerarugendo.

Umwe mu bapadiri wavuye mu Buhinde ugeze bwa mbere mu Rwanda yavuze ko anejejwe bikomeye no kugera i Kibeho aho yahoraga yifuza kuzagera umunsi umwe.

Avuga ko akurikije ibyo yari azi, n’ubuhamya yahawe n’umwe mu bakobwa baboneke ukiba hano asanga u Rwanda rufite amahirwe yo kugira ahantu nk’aha hafite icyo hamaze mu buzima bw’abemera mu gihugu.

Ati “Ubu ndufuza ko ningera mu rugo nzagarukana n’abandi benshi cyane nabo bifuza kuzaza i Kibeho.”

Uwitwa Fernandesi waje ahagarariye iri tsinda ry’abahinde avuga ko banejejwe cyane no kugera hano babifashijwemo na RDB kandi bafashwe neza mu buryo babona budasanzwe.

Avuga ko kenshi ngo bagiye kujya bagaruka gusengera aha hantu, kuri we kandi ngo abanyarwanda bemera Imana bafite amahirwe yo kugira Kibeho aho bakwiye kujya basengera bakahakomereza ukwemera kwabo.

Ku matariki ya 28/11 bizihiza isabukuru y’amabonekerwa y’ikibeho na 15/8  y’umunsi wo kujyanwa mu ijuru kwa Bikiramariya, i Kibeho hahurira imbaga y’abantu benshi, umukozi mu by’ubukerarugendo muri RDB avuga ko nibura baba bagera ku 30 000.

Usibye ahari ishusho ya Yezu ku musozi wa Nyarushishi, abasura hano basura Kiriziya ya Kibeho, Isoko y’amazi y’umugisha bahawe na Bikiramariya n’ahantu berekanira film documentaire kuri Kibeho.

Umwe mu bapadiri b’i Kibeho yabwiye Umuseke ko RDB ifasha cyane mu guteza imbere ubukerarugendo mu iyobokamana i Kibeho kuko ngo ubu nibura buri munsi hasurwa n’abashyitsi bari hagati ya 100 na 200.

Uyu mupadiri avuga ko ubu hari imishinga yo kwagura no kubaka hotel i Kibeho mu gucumbikira abahasura ndetse no kubaka umuhanda mwiza ugerayo uvuye mu mujyi wa Butare. Ibishushanyo mbonera by’ibi bikorwa ngo byararangiye.

Ahandi hantu ngo hateganyijwe guteza imbere ubukerarugendo mu iyobokamana ni mu Ruhango ahitwa Kwa Yezu Nyiri Impuhwe, ahazubakwa kiriziya yakira abantu benshi cyane n’ibindi bitandukanye bigendanye no kwakira abantu benshi.

Mu rugendo rwabo kuri iki cyumweru baciye no kuri Bazilika nto ya Kabgayi
Mu rugendo rwabo kuri iki cyumweru baciye no kuri Bazilika nto ya Kabgayi
Aha ku Kiriziya aba bahinde bishimanye n'abo basanze
Aha aba bahinde bishimanye n’abo basanze
Bose ni ubwa mbere bageze mu Rwanda, bahaje baje mu bukerarugendo bw'iyobokamana i Kibeho
Bose ni ubwa mbere bageze mu Rwanda, bahaje baje mu bukerarugendo bw’iyobokamana i Kibeho
Bagiye bifotozanya n'abo basanze
Bagiye bifotozanya n’abo basanze
Aha ni kuri chapelle ya Bikiramariya nayo iri i Kibeho
Aha ni kuri chapelle ya Bikiramariya nayo iri i Kibeho

dsc_6213

Aba bahinde bayisuye bari bishimye rwose
Aba bahinde bayisuye bari bishimye rwose

Aha i Kibeho ngo ku munsi hasurwa n'abari hagati ya 100 na 200, benshi baba baje no gusenga no gushengerera
Aha i Kibeho ngo ku munsi hasurwa n’abari hagati ya 100 na 200, benshi baba baje no gusenga no gushengerera
Muri iyi ngoro ya Bikiramariya nta muturage uhahejwe, abababaye nabo baza kumwiyambaza ngo abasabire ku mana
Muri iyi ngoro ya Bikiramariya nta muturage uhahejwe, abababaye nabo baza kumwiyambaza ngo abasabire ku Mana
Ku iriba ritagatifu ntihajya habura abaje kuvoma amazi Bikiramariya yabasigiye
Ku iriba ritagatifu ntihajya habura abaje kuvoma amazi Bikiramariya yabasigiye
Uyu mubyeyi n'umwana, ahavanye akajerikani k'amazi y'umugisha
Uyu mubyeyi n’umwana, ahavanye akajerikani k’amazi y’umugisha
Aba batuye muri ibi bice baje kuvoma nabo
Aba batuye muri ibi bice baje kuvoma nabo
Aba Bahinde basuye aka gace barimo n'umupadiri
Aba Bahinde basuye aka gace barimo n’umupadiri
Ubayoboye Fernandesi yavuze ko ahantu nk'aha ari amahirwe ku banyarwanda bemera Imana
Ubayoboye Fernandesi yavuze ko ahantu nk’aha ari amahirwe ku banyarwanda bemera Imana, kandi nabo ngo bazajya bahaza kenshi

Photos © E.Mugunga/Umuseke

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Turabyishimiy pe

  • nibyiz cyane ko dufite ayo mahirwe twakabyaje umusaruro! ark nkosore umunyamakuru iyo kiliziya nini ifite umunara ni bazilika nto yikabgayi ntago ari chappelle ya kibeho. thx!

Comments are closed.

en_USEnglish