Digiqole ad

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kutorohera uwashaka kugirira nabi igihugu

 Perezida Kagame yasabye urubyiruko kutorohera uwashaka kugirira nabi igihugu

Perezida Kagame aganirira uru rubyiruko

Kuri iki cyumweru, Perezida Kagame yaganiriye n’itorero ry’abanyeshuri bahagarariye abandi baturutse muri za kaminuza zitandukanye maze abaganirira ko ikigamijwe mu itorero ari ukubibutsa ikiranga abanyarwanda, aho bakomoka n’umuco wabo maze bakabishingiraho bateza imbere igihugu cyabo mu buryo bunyuranye.

Ifoto rusange y'uyu muhango waberaga muri Kigali Convention Center
Ifoto rusange y’uyu muhango waberaga muri Kigali Convention Center

Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko u Rwanda ari ruto koko ariko Abanyarwanda badatekereza ibito, ahubwo batekereza iterambere rinini kandi ryagutse cyane.

Avuga ko icya mbere na mbere ari ukumenya uwo uri we nk’umunyarwanda, ubundi ugateza imbere igihugu cyawe ukitangira.

Yabwiye uru rubyiruko ko rufite imbaraga nyinshi cyane ariko ko niba rutazikoresheje neza zihinduka impfabusa.

Asaba urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga

Yabwiye uru rubyiruko ko niba rufite ibitekerezo byiza ku gihugu cyarwo rudakwiye kubisinziriza ahubwo rwanabigaragariza ku mbuga nkoranyambaga.

Avuga ko nta ukwiye kureberera abashaka gusenya ibyo u Rwanda ruri kubaka.

Ati “Abasenya ibyo abantu bubabatse, ukabishyira hasi! Oya! Nakumerera nabi rwose.”

Asaba uru rubyiruko ko buri wese atekereza icyo yakora ngo arengere igihugu cye, avuga ko n’abagisebya bari hanze yacyo ngo hari umurongo batarenga.

Ati “igihe utarenga kuri uwo murongo ndakwihorera ukipfusha ubusa, igihe ugeze kuri uwo murongo ntabwo uzamenya icyagukubise.”

Yabwiye uru rubyiruko ko umwanya rufite utagomba gupfa ubusa, ko bakwiye kuwukoresha biteza imbere.

Abasaba kugira ubumwe no gufatanya mu kwihangira imirimo, kongera umusaruro w’ibyo bakora ndetse n’abari ku ishuri ngo bagahora batekereza ibifite akamaro ntibapfushe umwanya wabo ubusa.

Intore INTAGAMBURUZWA ryaganiriye na Perezida Kagame ni urubyirko 2 090, abakobwa 680 n’abahungu 1 410,  mu byo batojwe harimo gukunda igihugu, kwanga ubuhemu, kwihangira imirimo, amateka n’umuco, ikinyabupfura, imikoro ngiro n’ibindi.

Bose hamwe bageraga ku 2090 biganjemo abahungu
Bose hamwe bageraga ku 2090 biganjemo abahungu
Ni urubyiruko ruhagarariye abandi biga muri za Kaminuza
Ni urubyiruko ruhagarariye abandi biga muri za Kaminuza
Dr Charles Muligande umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza yari kumwe n'uru rubyiruko
Dr Charles Muligande umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza yari kumwe n’uru rubyiruko
Uru rubyiruko rwabanje gushyiraho morale
Uru rubyiruko rwabanje gushyiraho morale
Perezida Kagame ahageze aramutsa uru rubyiruko
Perezida Kagame ahageze aramutsa uru rubyiruko
Rwiteguye kumva impanuro za Perezida wa Republika
Rwiteguye kumva impanuro za Perezida wa Republika
Perezida Kagame aganirira uru rubyiruko
Perezida Kagame aganirira uru rubyiruko
Minisitiri w'Ingabo Gen James Kabarebe hamwe n'uru rubyiruko
Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe hamwe n’uru rubyiruko
Perezida Kagame yasabye uru rubyiruko kugira ishyaka mu kurinda igihugu mu buryo bunyuranye
Perezida Kagame yasabye uru rubyiruko kugira ishyaka mu kurinda igihugu mu buryo bunyuranye
Urubyiruko n'abandi batumiwe bakurikiye Perezida Kagame
Urubyiruko n’abandi batumiwe bakurikiye Perezida Kagame
Yasabye uru rubyiruko kudapfusha umwanya warwo ubusa ahubwo rukwiye gutekereza iby'iterambere
Yasabye uru rubyiruko kudapfusha umwanya warwo ubusa ahubwo rukwiye gutekereza iby’iterambere

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • iyi nkuru muyiduhaye igice!? ko yabivuze neza kuki mutabitubwiye!

  • Byumvuhore ati: Abatuye isi uvuga ukuri kuzima bose bakagukwena, wavuga ibyabamara bakaguha amashyi y’urufaya, ingoma zikarangira ngo “Yego Aho”. Nyuma wamenya ibyabo Mana, amarira agatemba.

  • Just pure indoctrination….

  • Ntawashyigikira uwariwe wese washaka gusenya igihugu. Ikibazo nuko hari ushobora kubitwererwa mu nyungu za politiki hagenderewe guhuma ubwonko bw’imbaga y’urubyiruko. Ubuterahamwe bushinga imizi bwacengejwe murubyiruko rwari rwicaye rutya! Ntawigeze abyamagana kuko n’uwabonaga ko urubyiruko ruri kuganishwa mu nzira mbi yatinyaga kubigaragaza ngo atitwa umwanzi w’igihugu! Twakomeje muri iyo nziraaa iza kutugeza ahabi. Twizere ko amateka hari byinshi yatwigishije. Uwo mutabona ibintu kimwe wese ntakitwe umwanzi w’igihugu. Nawe ntakakubonemo umwanzi we ahubwo azumve ko uyoboye kuko abaturage ari wowe bahisemo.

  • Woyiii..
    We all needs jesus………
    Going down in our Books. ????????????????????????????????????

Comments are closed.

en_USEnglish