
Russia: Umugezi wahindutse umutu nk’amaraso

Umugezi mu burusiya wahinduye ibara usa n’amaraso
Kuva kuwa kabiri umugezi uherereye mu gace ka Aractic ahitwa Norilsk mu Burusiya wahindutse umutuku w’amaraso, abantu bahise batangira gusakaza amashusho yawo bayasakaza kuri Internet.

Abayobozi n’abahanga ubu bari kugerageza gushaka impamvu yatumye uyu mugezi usa utya n nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru by’Uburusiya RIA.
Biracyekwa ko aya mazi yari urubogobogo yahinduye ibara kubera ibintu biri ‘chimique’ biva mu ruganda ruri hafi rukora ibyuma nk’uko kuri uyu wa gatatu byatangajwe na Minisiteri y’umutungo kamere n’ibidukikije yo mu Burusiya
Ngo niba hari igitembo kiva muri uru ruganda cyatobokeye muri uyu mugezi nta kabuza ko ariyo mpamvu aya mazi asa atya.
Uru ruganda ngo nirwo runini rutunganya ubutare bwa Nickel ku isi.
Iyi kompanyi ariko yahakanye ko yaba ariyo yanduje uyu mugezi, ndetse isaba ko haza gukorwa ubugenzuzi ku bikorwa byayo bikagaragara ko atari bo banduje aya mazi.
Abatuye aka gace bavuga ko atari ubwa mbere uyu mugezi ubaye umutuku gutya nubwo ngo n’ubushize impamvu yabyo itamenyekanye.
Aka gace kari hafi y’ahantu haba ubutare bwinshi bwa nickel, copper na palladium kurusha ahandi ku isi, bityo hakaba inganda nyinshi zibitunganya.
Norilsk niwo mujyi ufatwa nk’uwanduye cyane mu bidukikije kurusha ahandi mu Burusiya.
UM– USEKE.RW