Abanyeshuri bakora ubushakashatsi barangiza Kaminuza bikaba birarangiye – ORIPES
Muri Kaminuza ya Kibungo (UNIK) habereye ibiganiro byahuje amashuri makuru na za Kaminuza zo mu Rwanda zigenga, ku bushakashatsi bakoze bamije kureba uko Intego z’Ikinyagihumbi zaba iz’igihe kirambye bitewe na gahunda y’igihugu, abari babirimo bagaragaza imbogamizi y’uko abanyeshuri bamwe bakora ubushakashatsi barangiza Kaminuza bikaba birangiriye aho, ubundi bukazakomeza gukorwa n’Abarimu.
Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa kabiri byibandaga kuri bumwe mu bushakshatsi bwakozwe n’abarimu bo mu mashuri makuru na Kaminuza zo mu Rwanda zigenga icyenda.
Ubushakashatsi bavuga ko bakoze harimo ubujyanye no Kongera umusaruro w’ibirayi, hapimwa ubutaka bagashyiramo ifumbire ihuye n’ibyo ubutaka n’igihingwa, Guhuza abikorera n’ishoramari rya Leta mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda n’Uburyo bwo guhuza akazi no konsa abana mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere (muri gahunda yo konsa umwana minsi 1000 avutse).
Musenyeri Onesphole Rwaje Umuyobozi w’ihuriro ORIPES (Rwandan Organization of private institutions of higher Learning) rihuriwemo n’izi Kaminuza, yavuze ko bishimira urwego bagezeho mu gukora ubushakashatsi bufitiye akamaro u Rwanda n’abarutuye.
Gusa, ngo ikibazo kibugarije ni uko abanyeshuri basohoka mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda nta muco wo gukora ubushakashatsi bafite, abarimu ngo ni bo bakomeza kubukora bonyine.
Rwaje ati “Mu ireme ry’uburezi, ubu dufite ikibazo gikomeye cyane cyo gushishikariza gukora ubushakashatsi atari ubwo wavuga ngo burahanitse, nibura n’ubwahafi cyane nk’aho kaminuza ikorera nabwo ugasanga ntibabyitabira usanga bukorwa n’abarimu gusa.”
Dr. Muhayimana Theophile umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibungo ushinzwe amasomo, kuri iki kibazo cy’abanyeshuri badakora ubuhakashatsi buhoraho yavuze ko ubu muri UNIK by’umwihariko no muri uyu muryango ORIPES bagiye kujya basaba abanyeshuri gukora ubushakashatsi buri mwaka kuva batangiye kugeza basoje amasomo.
Prof. Dr. Tombola M. Gustave umuhuzabikorwa w’iki gikorwa cy’ubushakashatsi muri ORIPES, avuga ko ubushakashatsi buba bwashyizwe ahagaragara bufite ireme ko buzagirira akamaro igihugu bushingiye ku cyerekezo cyacyo.
Dr.Mugisha Innocent Umuyobozi mukuru w’Inama y’Igihugu y’Amashuri makuri na za Kaminuza ni we wari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi, yatanze inama kuri Kaminuza ko ibyo bakora byose bakwiye kureba icyateza imbere Umunyarwanda birinda gutanga uburezi budafite ireme.
Ati “Nibafatanye barebe ukuntu bahangana n’izindi Kaminuza ku isoko riri hanze hano bareke kwiganana, usanga umwe afungura ishami kuko undi yarifunguye bakwiye gutekereza n’ukuntu bafatanya ariko bagatanga uburezi bufite ireme.”
Amashuri makuru na za Kaminuza yitabiriye ibi biganiro agize umuryango ORIPES arimo UNIK yabyakiriye, UTAB, UNILAK, UG, UTB, PIASS, ICK, CUR na INES.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nge mbona mbere yo kugera ku bushakashatsi za kaminuza zikwiye kubanza gusubiza ibi bibazo: Uwigisha we afite reme ki? arigisha nde? aramwigisha iki? arigira he? Yifashishije iki?. Igihe cyose Afurika itaramenya ibibazo ifite ngo ishyireho uburezi busubiza ibibazo abayituye bafite. Tuzahora mu bushakashatsi nyine kuko tuzi ko n’ahandi biga bakanakora ubushakashatsi. Ubushakashatsi budasubiza ibibazo abaturage bafite nta kamaro. Mwe mubona bitagayitse kumva ngo umuntu yize za kaminuza adashobora kwidodera umwenda, atakwikorera urukweto, atakwikorera isahani ariraho, igikwasi cg urupapuro rwo kwandikaho!!!!!! Uwize ni sogokuru we wabyikoreraga atarakandagiye muri izo za kaminuza n’ubwo mwamwitaga injiji ngo ntazi kwandika da!. Ubundi se mwahereye kuri ibi dukeneye byoroshye bidakeneye kubanza gushakashaka hanyuma da mwabona mubirangije mukabona no kugera kuri ibyo bindi by’agatangaza bishaka ubushakashatsi bukaze?
kubona dufite za kaminuza zihora zivuka nk’ibihumyo ARIKO TUKABA tudashobora no gukora IBIKWASI byo kwihanduza amavunja agiye kutumara!!
Comments are closed.