Digiqole ad

Imyaka 19 irashize Mobutu Sese Seko apfuye…inyuma ye bite?

 Imyaka 19 irashize Mobutu Sese Seko apfuye…inyuma ye bite?

Marechal Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga

Tariki 07 Nzeri 1997 imyaka 19 uyu munsi irashize Marechal  Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga  aguye mu buhungiro muri Maroc, hari abatebya ko ngo aho ari ajya avuga ati “nyuma yanjye nta cyahindutse muzajye kureba”.

Marechal Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga
Marechal Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga

Uyu mugabo yategetse icyari Zaire imyaka 32 asiga umurage n’ibyuho mu bukungu n’imibereho y’aba ‘Zairois’ bahise bahinduka aba ‘Congolais’ nyuma ye. Byinshi byarahindutse mu myaka 19 ishize, ariko hari n’ababona atari byinshi cyane kubera ibibazo Congo igifite.

Mobutu yabashije guhunga ingabo zimurwanya zari zimaze kumufatana Kinshasa ajya ku nshuti ye Gnassingbé Eyadema muri Togo, nyuma y’iminsi micye ahitamo kujya ku yindi nshuti ye y’igihe kinini Umwami Hassan II wa Maroc.

Aha niho indwara yari afite (cancer ya prostate) yamuzonze maze Mzee Maréchal aba ari ho aterera akuka ka nyuma ari kumwe na bamwe mubo mu muryango we ba hafi n’inshuti nke.

Ubutegetsi bwa Maréchal Mobutu bwaranzwe n’iterambere rigaragara, imijyi ikomeye yarazamutse, yubaka cyane imihanda muri iyo mijyi, ateza imbere ubwikorezi mu mazi (umugezi wa Congo) ndetse n’amato ava mu mahanga menshi akaza ku cyambu gikomeye cya Matadi, ateza imbere cyane ubwikorezi mu ndege, gusa imihanda hagati mu gihugu ikomeza kuba micye kubera imiterere y’igihugu.

Zaïre mu gihe cyayo yateye imbere irakomera iravugwa iba igihugu kihagaze mu bikomeye muri Africa kugeza ubwo ifaranga rimwe ry’iri Zaïre ryavunjwaga amadorari abiri mu myaka ya 70 na 80.

Zaïre ya Mobutu yaramamaye ndetse inaberamo umukino wa Boxe warebwe n’isi yose kuri za Television hagati ya  George Foreman na Muhammad Ali mu 1974, ibihangange bya Muzika icyo gihe byarahacurangiye nka James Brown, Aretha Franklin, Claude François, Sylvie Vartan, Adamo Salvatore n’abandi…

Zaire yagize ibihe byiza kugeza ubwo irizaire rimwe rivunjwa amadorali abiri
Zaire yagize ibihe byiza kugeza ubwo irizaire rimwe rivunjwa amadorali abiri

Nta byera ngo de!

Ubutegetsi bwa Mobutu bwafashwaga cyane n’ibihangange byo mu burengerazuba bw’isi bwayibonagamo inyungu y’ikiva mu nda y’ubutaka bwa Zaire, kugeza ubwo ibi bihugu bimuciye inyuma bibonye ari kwegerana n’Abashinwa.

Byahise bimurekura, Zaïre amadeni arayiremerera, ubukungu burazamba kubera gucungwa nabi, kompanyi zikomeye nka MIBA, Gécamines, CMDC,  RVF, RVA, LACS, Siderurgie de Maluku, Okimo n’izindi zitura hasi ibintu bimera nabi.

Imbere mu gihugu umusaruro urabura, Leta inanirwa guhemba abakozi bose, ubushomeri buriganza bugera kuri 80% by’abarangije Kaminuza bose basaba akazi kugeza ubwo abarangije kaminuza bajya gucuruza amakarita ya telephone zigendanwa, gukubura imihanda, guhinga no gutwara za moto, abandi bajya mu bihugu bituranyi gushaka akazi.

Ibintu byakomeje kuzamba muri Zaïre cyane cyane mu bukungu, ba rusahurira mu nduru babikiriramo mu kuguriza Leta no kwiyishyura iby’agaciro,  igihugu cyari igihangange kiraterwa ingabo za FAZ zitatanye cyane mu rugamba ziraneshwa bikomeye Mobutu arahunga.

Inshuti z'Iburengerazuba zaje kumurekura aragwa, aha ni mu 1973 Perezida Mobutu na Nixon wa USA
Inshuti z’Iburengerazuba nyuma zaje kumurekura aragwa, aha ni mu 1973 Perezida Mobutu na Nixon wa USA umubano ukimeze neza 

Inyuma ye…   

Nawe aho ari abatera inzenya bavuga ko atangarira uko hameze.

Inyuma ye Zaïre yabaye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, gusa iyi Congo ntiyagize amahoro asesuye nko ku gihe cya Mobutu, ufite imbunda wese yabaye umuyobozi w’aho ari, imitwe irwanya ubutegetsi iba myinshi, ndetse n’irwanya ubutegetsi bw’ahandi ijya muri Congo kuko itari iyobowe neza.

Imyaka 19 inyuma ya Mobutu, Congo yose nta mahoro yagize cyane cyane mu burasirazuba bwayo.

Politiki ya Congo igabanyijemo Intara 26,  ihoramo guhangana no kudasenyera umugozi umwe bitandukanye n’uko byari kuri Zaïre ya Mobutu, AbaCongomani uyu munsi babayeho mu gutatana gushingiye ku moko hagenderewe inyungu cyane cyane.

Abo mu bice by’uburasirazuba bwa Congo nta kizere bagirira Leta cyangwa se Loni kubera ko byananiwe guca imitwe ihora ibakoramo ubwicanyi kandi ikiri ku butaka bwabo.

Ku rugo rwe i Gbadolite nyuma yo kumuhirika abaturage barahateye barahangiza cyane
Ku rugo rwe i Gbadolite nyuma yo kumuhirika abaturage barahateye barahangiza cyane

Colonel Mobutu yagiye ku butegetsi mu 1965 ku ngufu abifashijwemo n’Ababiligi amaze kugambanira no kwicisha  Patrice Lumumba umuyobozi wa mbere wa Congo wari watowe, mu 1971 yahinduye izina Congo igihugu akita Zaire, nawe ava ku mazina ye ya Joseph-Desiré Mobutu afata ariya menshi y’iwabo.

Mobutu yashakanye n’abagore babiri byemewe, Marie-Antoinette babyaranye abana 10, umugore we wa kabiri Bobi Ladawa babyaranye abana bane, n’abandi bana umunani yabyaye ku bagore batandukanye, bose hamwe yabyaye abana 21 batanu muri bo barapfuye.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • 10+4+8=22 not 21

  • Yatwakiririye ababyeyi muri 1959, aturwanaho tubona ubwenegihugu (cartes pour citoyens) asaba ko abayobozi bose bagomba guha impunzi za 1959 uburenganzira kimwe na benegihugu bose. Mw’ishuri nta vangura ryabagaho, mu mirimo n’ibindi byose uburenganzira bwari bumwe. Genda wari umugabo, Imana izakuduhembere, dore ko ntaukundwa na bise ariko abenshi turakwemera, mubyeyi. Yo ozalaki mukunzi na biso ti sikoyo tolingakayo mingi, tosengaka nzambe alimbisaka yo, osalisaki baboti na biso bazalaki ba réfugiés depuis 1959.
    Opemaka na boboto epai ya tata nzambe na biso. Esika ozali ezali mpona bantu nyonso ya mokili oyo tokolanda jour moko, tokokufa mpo tuzalaka ba passagers awa. Que ton âme repose en paix. Nzambe akotala biloko ya malamu osalaki na oyo akomona mabe akolimbisa yo. Personne n’est parfait sur cette terre.

    • Icyo mwamwituye yarakibonye muri 1997.Ndibuka disikuru yavuze asanaho abwira Museveni ati banteye icyuma mumugongo.Ninde utibuka uruhare Mobutu yagize na Habyarimana kugirango uriya mugabo agere Kampala? Abagambanyi baragwira.Wagirango se wa Kompaoré yabyaye benshi muri Africa.

  • MWEBWE MUBIZI NEZA ZAIRENISASION ZAIRE FLEUVE, ZAIRE MONNAIE, ZAIRE PAYS (3Z) YABA YARABAYE MULI 1971 CANGE MULI 1973? NKENEYE GUSOBANULIRWA IBYO UYU MUNYAMAKURU YANDITSE HALIYA HARUGURU. IMANA IBALINDE.

  • TATA SEKULA SOKI BATO OYO BALOBA N’KOMBO NAYO, NAMONI YO MISO NA MISO. NDJAMBE AZA’

  • WASANGA UYU MUNYAKURU YIBESHE LILIYA NTABO ALI ILI ZAïRE. kiliya n’igiceli cy’icumi
    DIX MAKUTA. NZAMBE ASANZOLA BISO.

  • dix SENGI. MTS DOT .COM

    • Mateso, tu me rappels bien la chanson que nous dansions ave les autres enfants quand j’était encore petit qui disait: DIX SENGI, DIX MILLE FRANCS, oyo ya Mobutu etambulaki Nationale, Mikolo mibale tambula na mboka ya Bandaka……… . En tout cas, ba souvenirs eza trop vraiment, mbuka wana tolingaka yango miiiiingi penza. Toutes mes salutations à tous les Congolais et Rwandais (Zairoi-ndais)qui y vivent encores et à tous les amateurs de notre EX. Président Joseph Désiré Mobutu, Kukungbendu Wazabanga. Nous vous remercions bcp du bon Coeur et bon accueil/refuge que vous avez fait pour nos parents réfugiés de 1959. Ns en sommes tant reconnaissants, malgré tout. C’est vrai que vous étiez le Père de la nation.

      Qu’il repose en paix infiniment entouré des Anges de Dieu au Ciel. Sûrement qu’il y est aussi sans faute car il a été pardonné de tous ses péchés qu’il n’a pas confessé avant sa mort subite.

  • Mobutu ashyinguwe mu cyubahiro muri Marocco.Leta ya Kongo irimo kumvikana numuryango we kugirango ashyingurwe mucyubahiro mu gihugu cye nkumuntu wakiyoboye.Mu Rwanda ho…..

    • Imana ishimwe rwose bazamuhe ibyubahiro bye arabikwiye, n’ubwo hari ubwo ingoma zirangira nabi ariko nawe bazajya bamubara kuri liste y’abagiye bayobora kiriya gihugu (Congo-Zaire-RDC), hazaza n’irindi zina ntawamenya. Ariko ntacyo kuba baratinze gupanga kuzashyingura umubiri we mucy’ubahiro nabyo ni byiza, burya igitinze kizaza burya nacyo cyakirwa nkicyakozwe mbere. Imana izamubabarire ibyaha yaba yarapfuye atabisabiye imbabazi maze imubarire mu bayo, dore ko ntantungane iba aha kw’Isi. Twese turakosa, tukababarirwa.

  • Ibi bya Mobutu byagombye kubera bamwe urugero ko bampatsibihugu iyobakuivanyeho amaboko biba byakurangiranye maze bagatangira kugira ubushishozi bwo kutishongora kubandi babatuka babica nako ibihe bidahibindi.Isi nimuzunga.

Comments are closed.

en_USEnglish