Digiqole ad

Raporo ya UNESCO; mu burezi kuri bose u Rwanda ruri kuri 98%, Africa kuri 50%

 Raporo ya UNESCO; mu burezi kuri bose u Rwanda ruri kuri 98%, Africa kuri 50%

Raporo yakozwe na UNESCO ku isuzuma ry’intego z’iterambere rirambye, ku ntego ya kane ivuga ku iterambere ry’uburezi u Rwanda ngo ruhagaze neza cyane ku guteza imbere uburezi bw’ibanze kuri bose kuko ruri ku kigero cya 98% mu gihe ibindi bihugu bya Africa biri kuri 50%.

Uburezi kuri bose mu Rwanda ngo buhagaze neza cyane ugereranyije n'ahandi muri Africa
Uburezi kuri bose mu Rwanda ngo buhagaze neza cyane ugereranyije n’ahandi muri Africa

Mu ntego nshya 17 z’iterambere rirambye riganisha mu mwaka wa 2030 uburezi ni imwe muri izo ntego.

Iyi raporo ivuga ko uburezi ari inkingi y’iterambere mu bice byose kandi rigerwaho iyo uburezi bwakozwe neza.

Muri iyi raporo harimo igice kivuga ngo “uburezi bukozwe neza bwateza imbere imiyoborere myiza bwateza imbere imibereho myiza y’abatuye isi ndetse bwateza n’imbere gahunda z’ubuhinzi butunzi abatuye isi bose

Muri iyi raporo u Rwanda rwagarutsweho nk’igihugu cyateje imbere gahunda y’uburezi bw’ibanze  kuri bose ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu muri Africa.

Minisitiri w’uburezi Dr Papias Musafiri Malimba avuga ko u Rwanda rubaye igihugu cya kane kimuritswemo iyi raporo ku isi kubera uburyo cyakoze neza mu guteza imbere uburezi kuri bose.

Minisitiri Dr Musafiri avuga ko nubwo aho u Rwanda ruri muri kiriya kiciro ari heza ubu aho rugeze ari mu guteza imbere ubumenyi bufite ireme kandi kuri bose.

Avuga ko u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu gusuzuma uko uburezi bufite ireme bushyirwa mu ngiro kugira ngo rugire iterambere ryibakiye ku burezi.

Uburezi bufite ireme ngo ntibureba abo ku ishuri gusa kuko bunareba cyane ababyeyi uko bafasha abana babo mu ngo ngo bagire uburere bwiza bwunganira uburezi.

Raporo ya UNESCO isuzuma intego z’iterambere rirambye ngo izajya ikorwa buri mwaka ku ntego 17 z’iterambere rirambye.

Minisitiri w'uburezi Dr Musafiri avuga ijambo mu kumurika ubu bushakashatsi bwa UNESCO mu Rwanda
Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri avuga ijambo mu kumurika ubu bushakashatsi bwa UNESCO mu Rwanda

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Free education, free indeed

  • Wagira ngo iyo raporo yakozwe na REG!

    • REG se uyizanyemo ute? Waraye uyirose?
      Uri mu mandazi gusaaaaaaaa

    • @Mwanafunzi, REG waba uzi icyi ishinzwe?

Comments are closed.

en_USEnglish