
Russia: Babonye uburyo bwo kubuza abashoferi kurenza umuvuduko!!!

Abagore bambaye amakariso gusa nibo bafite ibyapa bisanzwe bibuza abashoferi kurenza umuvuduko runaka, ibi bari kubikorera ahantu hakunze kubera impanuka kandi ngo umusaruro ni wose kuko umushoferi wese ahagera akubahiriza icyo cyapa.

Ni ubukangurambaga bushya batekerejeho mu kwirinda impanuka no gukangurira abantu kubaha ibyapa byo ku mihanda mu Burusiya.
Aba bagore bambaye hafi ubusa buri buri ngo nta mushoferi uri kubasuzugura, uhageze wese ngo agenza macye ariko nako yitegereza cyane icyo cyapa, agahabwa ubutumwa ko akwiye guhora agenza atyo.
Biri gukorwa cyane mu gace kitwa Serveny mu gice cyo hagati mu Burusiya.
Abagabo nibo benshi bagaragara batwaye imodoka mu mpanuka zibera ku mihanda mu Burusiya, kimwe no mu Rwanda.
Byageze aho mu bice binyuranye by’Uburusiya abantu batangira kugenda bungurana ibitekerezo by’uko bagabanya impanuka kuko ngo akenshi ziva ku gusuzugura ibi byapa byo ku mihanda bitegeka umuvuduko ntarengwa.
Mu 2013 abantu 30 000 ngo baburiye ubuzimwa bwabo mu mihanda mu Burusiya. Hejuru ya 90% by’izi mpanuka ngo zatewe n’umuvuduko ukabije.
Impanuka ngo zibera mu bice cyane cyane by’icyaro aho abashoferi ngo baba biruka cyane batitaye ku byapa biri ku mihanda.
Umwe mu bashoferi b’abagabo yatangaje ko ubu buryo bwo kubakangurira kugabanya umuvuduko yabushimye cyane kandi abwubahiriza, ngo aba bagore bambaye ubusa nibanava mu mihanda azajya areba icyapa abibuke agabanye umuvuduko.




Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ariko shitani igira udukoryo kweri. Buriya Polisi yacu yo ntiyakwifashisha buriya buryo? Mfite ubwoba ko aho baba bari haba embouteillage bigatera ibindi bibazo.
Isi igeze habi!
Aba bagamije guteza imishyukwe ntakindi
Comments are closed.