Football mu bagore yatangiye kubakwa duhereye mu bana – F.Rwemalika
Umupira w’amaguru mu bagore mu Rwanda nturatera imbere ngo umenyekane ugereranyije no mu bagabo. Gusa ngo hari ikizere ko mu myaka iri imbere hari icyahinduka, kuko batangiye gushaka abana bato, bagaragaza impano.
Abagore mu Rwanda baratera imbere mu zindi nzego z’ubuzima, ariko mu mikino, by’umwihariko umupira w’amaguru bigaragara ko bakiri inyuma cyane.
Amavubi y’abagore aheruka gukina tariki 8 Kamena 2014, ubwo banyagirwaga ibitego 8-0 n’ikipe y’igihugu ya Nigeria, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Africa.
Nyuma y’uyu mukino, Ministeri y’imikino yasabye ko iyi kipe y’igihugu yakurwaho, bagategura abana bazatanga umusaruro, ariko kuva ubwo nta cyakozwe muri iyo gahunda yo kuzamura ruhago y’abana b’abakobwa.
Umuseke uganira na Felicite Rwemalika uyobora umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA yatubwiye ko bahuye n’imbogamizi zitandukanye, ariko ubu abana b’abakobwa batangiye kwitabwaho.
Rwemalika yagize ati: “Hari ibitaragenze neza mu myaka ibiri ishize. Ikipe yahagaritswe ngo hategurwe abana bazatanga umusaruro ariko ntibyahise bitangira gushyirwa mu bikorwa kubera imbogamizi zitandukanye twahuye nazo.
Gusa ubu byatangiye gukorwa, twatangiye gushaka impano z’abana b’abakobwa dufashijwe n’umushinga wa FIFA, ‘Live Your Goals’
Tumaze kujya mu turere dutanu (5); Kicukiro, Huye, Rusizi, Nyagatare na Bugesera dukora za ‘festival’ zigamije gundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru. Hari abatoza twashyizeho muri utwo duce bagomba gukomeza gukurikirana impano tuzakura muri iyi gahunda. Nitumara kubona abana, tubona gushyiraho amarushanwa”
Gahunda ya ‘Live Your Goals Grassroots Festival’ u Rwanda ruterwamo inkunga na FIFA imaze gukoresha imyitozo y’umupira w’amaguru abana b’abakobwa ibihumbi bibiri, izakomeza kuri uri uyu wa gatanu tariki 10 Nzeri 2016. Mu karere ka Rubavu, kuri stade Umuganda.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW