Digiqole ad

Basketball: Patrick Nshizirungu uvuye muri Angola, yahigiye byinshi

 Basketball: Patrick Nshizirungu uvuye muri Angola, yahigiye byinshi

Nshizirungu avuga ko Basketball ari umukino usaba guhora wihugura

Patrick Nshizirungu w’imyaka 17 watoranyijwe kwitabira umwiherero w’umukino wa basketball muri Angola awuvuyemo, aravuga ko yigiyeyo byinshi.

Nshizirungu avuga ko Basketball ari umukino usaba guhora wihugura
Nshizirungu avuga ko Basketball ari umukino usaba guhora wihugura

Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball ku Isi (FIBA), n’Ishyirahamwe ry’abanya-Africa bakinnye muri shampiyona ya basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA Africa) bateguye umwiherero w’abatarengeje imyaka 18, muri gahunda yiswe ‘Basketball Without Boarders’.

Iyi gahunda igenda izenguruka isi, yatangira mu 2001 i Treviso Butaliyani.

Abakinnyi 2 300 bamaze kuyitabira mu mijyi n’ibihugu birenga 20 yabereyemo. Uyu mwaka, yabereye i Luanda muri Angola.

Bwa mbere mu mateka ya ‘Basketball Without Boarders’, u Rwanda rwatangiye gutumirwa.

U Rwanda rwahagarariwe na Patrick Nshizirungu wari mu ikipe y’igihugu U18 yabaye iya gatanu (5) mu gikombe cya Africa cyabereye mu Rwanda muri Nyakanga.

Uyu musore w’imyaka 17, yabwiye Umuseke ko yize byinshi muri iyi minsi yamaze muri Angola.

Ibyo twigiye muri uriya mwiherero ni byinshi cyane. Umukino wacu usaba guhora wihugura, kandi hariya twigishwaga n’abatoza cyangwa abakinnyi bo muri NBA. Ni ibintu byadushimishije, kuko hari abo twahuye tukungurana ibitekerezo kandi dusanzwe tubafana.”-Patrick Nshizirungu

Uyu musore avuga ko bahawe n’amasomo yo kwirinda indwara z’ibyorezo zirimo na SIDA, kandi ngo ni byiza kuba yarahuye n’abo bari mu kigero kimwe cy’imyaka, baturutse hirya no hino muri Africa.

Iyi myitozo yatangiye tariki 31 Kanama igasozwa tariki 4 Nzeri 2016, yitabiriwe n’ibihangange bitandukanye, birimo umukinnyi wa Orlando Magic yo muri NBA, Bismack Biyombo uherutse i Kigali.

Abakinnye muri NBA, bafashije mu gutoza abana mu mwiherero
Abakinnye muri NBA, bafashije mu gutoza abana mu mwiherero
Abana bo hirya no hino muri Africa bahuriye muri Angola
Abana bo hirya no hino muri Africa bahuriye muri Angola
Bismack Biyombo uherutse mu Rwanda, ari mu bafashije aba bana imyitozo
Bismack Biyombo uherutse mu Rwanda, ari mu bafashije aba bana imyitozo
v
Nshizirungu n’umwe mu batoza
Nshizirungu wa mbere iburyo yari amaze icyumweru muri Angola
Nshizirungu wa mbere iburyo yari amaze icyumweru muri Angola
Umwe mubagize NBA Africa aragira inama Nshizirungu
Umwe mubagize NBA Africa aragira inama Nshizirungu
Nyuma y'umwiherero, bafashe ifoto rusange y'abawitabiriye bose hamwe
Nyuma y’umwiherero, bafashe ifoto rusange y’abawitabiriye bose hamwe

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish