Itariki ya “AS Kigali Preseason Tournament” yahindutse
Muri iki cyumweru mu Rwanda haratangira igikombe cyateguwe n’umujyi wa Kigali, gihuza amakipe umunani, arimo ayo mu Rwanda, n’ayo muri DR Congo. Umunsi wo gutangira gukina wimuwe.
Byari biteganyi ko iri rushanwa ritangira gukinwa kuri uyu wa kabiri tariki 6 Nzeri 2016. Ariko amakipe yo muri DR Congo yatumiwe kwitabira iri rushanwa, AS Vita, Dauphin Noir na Sanga Balende yasabye ko bahabwa indi minsi ibiri mbere yo gutangira gukina.
Babisabye ngo kuko bafite abakinnyi n’abatoza babo mu ikipe y’igihugu ya DR Congo, Les Leopards yaraye itsinze Central Africa Republic 4-1, banabona itike y’igikombe cya Afurika 2017, kizabera muri Gabon.
Nkuko umuyobozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu mujyi wa Kigali, Martin Ruvugabigwi yabitangarije Umuseke, iri rushanwa rifite intego ebyiri.
“Ku isi hose amarushanwa ya Pre season afasha amakipe kwitegura gutangira shampiyona. Twatumiye amakipe yo mu Rwanda n’ayo muri DR Congo kuko shampiyona zaho ntiziratangira iyo niyo ntego yacu ya mbere.
Intego ya kabiri ni uguhuza urugwiro kw’abatuye ibihugu byombi, kuko bizwi umupira ujya ufasha guhuza abantu. Ni nayo mpamvu hari imikino twajyanye mu ntara”- Martin Ruvugabigwi
Uko iyi mikino iteguye
Itsinda A: AS Kigali, APR FC, Dauphin Noir and AS Vita
Itsinda B: Rayon Sports, SC Kiyovu, Sanga Balende and Police Fc
Amatariki y’imikino
Kuwa kane tariki 8 Nzeri
AS Kigali vs AS Vita (Stade de Kigali, 15:30)
Rayon Sports vs Police Fc (Stade de Kigali, 18:00)
Kuwa gatanu tariki 9 Nzeri
APR Fc vs Dauphin Noir (Stade de Kigali, 15:30)
Sanga Balende vs Mukura VS (Stade de Kigali, 18:00)
Kuwa gatandatu tariki 11 Nzeri
AS Kigali vs Dauphin Noir (Stade de Kigali, 15.30)
Sanga Balende vs Rayon Sports FC (Stade Umuganda, 15.30)
Mukura V.S vs Police FC (Huye, 15.30)
AS Vita vs APR FC (Stade de Kigali, 18.00)
Ku cyumweru tariki 13 Nzeri
AS Vita vs Dauphin Noir (Stade Umuganda, 15.30)
Mukura V.S vs Rayon Sports FC (Stade Huye, 15.30)
Police FC vs Sanga Balende (Stade de Kigali, 15.30)
APR FC vs AS Kigali (Stade de Kigali, 18.00)
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ubu se Rayo izakinira kumuganda ku wagatandatu irare imanutse huye gukinirayo na Mukura. jyenda rayo waratesetse. bajyanyeyo APR na as Kigali zizaba yakiniye i KIGALI
Comments are closed.