Nigeria: Bamunoboyemo amaso ngo bayajyane kuyakoresha mu marozi
Umusore w’imyaka 19 wo mu majyaruguru ya Nigeria mu mugi wa Bauchi yavuze ko yakuwemo amaso n’abantu bashakaga kuyakoresha mu bijyanye n’imigenzo yo kuroga.
Muri Nagiria havugwa ubugizi bwa nabi bwo guca abantu bimwe mu bice by’umibiri w’umuntu bigakoreshwa mu bigenzo ijyanye no kuroga cyangwa ngo kugira ngo abantu bagire amahirwe y’ubutunzi, cyane cyane hamenyerewe ko abana aribo bakunze kwibasirwa n’ubwo bugizi bwa nabi.
Hussain Emmanuel, w’imyaka 19 ni we wagiriwe nabi, arimo kuvurirwa ku bitaro bya Bauchi, avuga ko ayo mahano yayakorewe mu byumweru bibiri bishize, mu gace akomokamo ka Tafawa Balewa.
Avuga ko abantu babiri bamushukishije kujyana koga ku mugezi w’ahitwa Marti village yemera kubakurikira kubera ko bari inshi.
Emmanuel, asanzwe yikorera mu bijyanye no gukanika moto, avuga ko umwe muri abo bagabo b’inshuti ze, yari yamusezeranyije kumubonera akazi Majyepfo ya Nigeria.
Ati “Tugeze ku mugezi batangiye kumfata bashaka kunyica, bagerageje kuniga n’umunyururu, nyuma bankubita ikintu mu mutwe nta ubwenge.”
Nyuma uyu mugabo ngo yagiye gukanguka, asanga ntabona atangira gutabaza avuza induru kugeza ubwo abantu baje kumutabara abamugezeho basanga nta moso yombi afite bayamunogoyemo.
BBC
UM– USEKE.RW