Haruna ati iki kuri murumuna we wishyuriye u Rwanda muri Ghana
Amavubi y’u Rwanda yanganhyije na Black Stars 1-1, i Accra muri Ghana. Igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana. Kapiteni Haruna Niyonzima abona iki ari igihe cya murumuna we ngo atangire kugaragara kurushaho.
Kuwa gatandatu tariki 3 Nzeri 2016 kuri Accra Sports Stadium, Ghana yafunguye amazamu ku munota wa 24 ku gitego cyatsinzwe na Samuel Tetteh.
Mu gice cya kabiri umutoza w’Amavubi Jimmy Mulisa yakuyemo Sugira Ernest amusimbuza umukinnyi wo hagati wa APR FC, Muhadjiri Hakizimana. Yahise atangira guhindura umukino u Rwanda rutangira gusatira Ghana.
Ku munota wa 83, Amavubi yabonye ‘free kick’ uyu musore w’imyaka 21 ayiterana ubuhanga, ayinjiza neza cyane yishyurira u Rwanda umukino urangira 1-1.
Nyuma y’uyu mukino, kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima mukuru we yabwiye Umuseke ko ubu hageze ngo abantu bamenye ko murumuna we ari umuhanga cyane.
“Muhadjiri ndamuzi azi umupira cyan, ariko navuga ko byatinze kugaragara. Imyaka ishize ntiyari myiza kuri we ariko nkeka ko hageze ngo abanyarwanda bamenye icyo Muhadjiri aricyo.
Yatsinze ibitego byinshi kurusha na ba rutahizamu kandi we akina hagati muri shampiyona y’u Rwanda.
No mu mavubi yatangiye kwitwara neza, no kudufasha kubona amanota mu mikino ikomeye. Ibi byose bimufasha gutinyuka kandi nanamubwiye ko iki aricyo gihe cye atagomba kugipfusha ubusa. Nkeka ko uyu mwaka azitwara neza kurushaho.”- Haruna Niyonzima.
Iki ni igitego cya mbere Muhadjiri yari atsindiye ikipe y’igihugu cye. Umwanya wo hagati mu basatira akina ni nawo mukuru we Haruna, uri kubyina avamo, asanzwe akina.
Ikipe y’igihugu yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki cyumweru. Muhadjiri Hakizimana agomba gusubira mu ikipe ye, APR FC yitegura ‘AS Kigali Preseason Tournament’.
Umukino wa mbere, APR FC izawukina kuwa gatanu tariki ya 09 Nzeli 2016 ikina na Dauphin Noir yo muri DR Congo kuri Stade de Kigali saa 15:30.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW