Amafoto: Abatsindiye Groove Awards 2015 bahembwe
Mu ijoro ryakeye nibwo abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bari baratsindiye ibihembo bye Groove Awards 2015 babishyikirijwe nyuma y’amezi 10. Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru kandi nibwo banditse abahanzi bazahatanira ibi bihembo bya 2016.
Ibi bihembo abatsindiye bahawe nyuma y’amezi 10, ubwo byazaga bwa mbere ngo byari byamenekeye mu ndege biva muri Kenya aho byakorewe ari naho uyu mushinga ukomoka.
Belis Justin uhagarariye inyungu z’umuhanzi Nzaramba uba mu Ubwongereza avuga ko Nzaramba yari yaratsindiye igikombe cya Groove Award mu cyiciro cya Diaspora hanyuma arakibabaza barakibura.
Ati “uko Nzaramba yambazaga negeraga ubuyobozi bwa Groove Award bakambwira ko cyagize ikibazo mu ndege, gusa batubwiraga ko bazakiduha none uyu abatarabibonye twaje kubifata.”
Justin avuga ko iki gihembo kizafasha umuhanzi we mu bikorwa bye bwite kuko ngo hari n’ibitaramo yitabiriye kuko yegukanye Groove Award nubwo yari itaramugeraho.
John Kayiga umuyobozi wa Groove Awards yabwiye Umuseke ko abahanzi bamwe batahawe ibikombe bya 2015 kuko byamenetse biva Nairobi biza Kigali mu ndege.
Kayiga ati “Uyu munsi twabatumyeho baraza barabifata ariko byaduhaye isomo kandi twizeye ko iby’ubutaha bitazameneka.”
Kayiga yaboneyeho gutangaza ko abahanzi n’abanyamakuru ba ‘gospel’ ubu bemerewe kwiyandikisha guhatanira ibihembo bya Groove Awards 2016, kwiyandikisha mu bahatana byatangiye kuva none kugeza tariki 25 Nzeri 2016.
Ubu impapuro zo kuzuza bazabisanga kuri Radio Mucyo , Blues Caffee mu mujyi, Amani Restaurant.
Ubuyobozi bwa Groove Awards buvuga ko ibi bihembo bigamije kumenyakanisha ibikorwa by’abahanzi bahimbaza Imana no kubashishikariza kutigaya mu gukomeza kuvuga ubutumwa bwiza.
Amafoto @Evode MUGUNGA/UM– USEKE.RW
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW