Digiqole ad

Bénin: Abaminisitiri 26 bari muri guverinoma bose birukanwe!

Perezida wa Benin Boni Yayi yatunguye benshi ku mugoroba wo kuri uyu wakane ubwo yasohoraga itangazo ryirukana abaminisitiri bose bari muri guverinoma.

Perezida wa Benin Thomas Boni Yayi

Perezida wa Benin Thomas Boni Yayi

Itangazo ryasohotse rigira riti “Guverinoma iraseshwe mu gihe hagitegerejwe gushyiraho indi.”

Ubusanzwe guverinoma yarimo abaminisitiri 26, hasigaye kumenya umubare w’abazaba bagize guverinoma nshya.

Iseswa rya guverinoma muri Benin ryatewe n’ubwumvikane buke bw’abari bayigize mu birebana na politiki.

Nk’uko BBC ishami ryayo ryo muri Afurika ryabitangaje, bamwe mu byegere bya Perezida Boni bavuga ko yari amaze iminsi avuga ibijyanye no gusesa guverinom.

Isenywa rya guverinoma muri Benin rirerekana umwuka mubi muri politiki yo muri kiriya gihugu cyari kimaze igihe ari intangarugero muri Afurika y’Iburengerazuba.

Ubwumvikane buke bwigaragaje ku munsi wo kwizihiza ubwigenge aho Perezida yakurikiranye akarasisi k’ingabo atari kumwe na Minisitiri w’Intebe.

Abaturage ba Benin batewe impungenge n’icyemezo cya Perezida Boni.

Mu rwego rwo gucubya intureka, urwego rwa minisitiri w’intebe rwatangaje mu binyamakuru ko Minisitiri w’Intebe, Pascal Koupaki yagiye hanze mu rwego rwo kwivuza.

Nta mpamvu nimwe Perezida Boni yatanze mu gusesa guverinoma gusa ikigaragara ni umwuka mubi muri politiki ya Benin.

Source: BBC/Afrique

HATANGIMANA Ange Eric

UM– USEKE.RW

en_USEnglish