Bari mu kaga kubera amashanyarazi menshi abaca hejuru ava kuri Gaz Methane
Ibyiza hari ubwo bizana n’impungenge runaka, abaturage bo mu kagali ka Gasura Umudugudu wa Ruganda Umurenge wa Bwishyura bavuga ko batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi menshi zibaca hejuru zivuye ku ruganda rutunganya amashanyarazi muri Gaz Methane yo muri Kivu. Iki kibazo kikaba gifite imiryango igera kuri 25.
Aha mu mudugudu wa Ruganda mu bwishyura uhabona amapoto Manini atwara insinga z’amashanyarazi, aba baturage bavuga ko ubu agahenge bafite ari uko ari mu zuba.
Umwe mu batuye aka kagali witwa Simon Kaberangabo ati “Bari baratubwiye ko izi nsiga bazazishyiramo amashanyarazi babanje kutwimura, ariko bayashyizemo tukiri aha, ubundi mu mvura tukabona ibishashi biva mu nsiga bamwe bagahunga ingo.”
Abatuye aha bavuga ko REG yohereje umuntu wo kugena agaciro ubu ngo hakaba hashize amezi umunani babaruye agaciro k’ibigomba kwimurwa.
Gusa uyu muturage ati “Nyuma twagiye kumva twumva ngo Mayor yarabyanze ngo ntiyemera ibyabazwe, nuko bohereza irindi tsinda riraza risubiramo, ryaje mu kwa gatandatu baduha n’amafishi turasinya, nyuma ngo babonamo andi makosa. Hamaze kuza komisiyo inshuro eshatu ngo harimo amakosa.”
Abatuye aha bavuga ko bafite impungenge zikomeye kuko ngo iyo bigeze amasaha y’ijoro bumva ibintu bimeze nka rukuruzi, abantu ngo bakarara bakanuye bagafata agatotsi bujya gucya, abana amashuri bakayakerererwa.
Francois Ndayisaba uyobora Akarere ka Karongi kuri iki kibazo avuga ko impamvu aba baturage batinda kwishyurwa ari uko imitungo yabo yagiye ihabwa agaciro katari ko bityo ngo bikaba bigomba kubanza kunozwa.
Mayor Ndayisaba asobanura ko hagiye habaho kubarura nabi no kongeera cyane agaciro k’imitungo ibarurwa bigatuma iki gikorwa gisubizwa inyuma ngo gikorwe neza.
Hari amakuru ashinja aboherezwa kubarura iyi mitungo kwaka ruswa abaturage ngo bababarurire ku gaciro ko hejuru cyane imitungo yabo, ibi bika ngo byaba ari byo bidindiza iki gikorwa kuko bigera ku bayobozi bagasanga bidakwiye.
Aba baturage ubasanga ibizingo by’inyandiko bagiye bandikira inzego zitandukanye batabaza ngo bavanwe munsi y’izi nsinga zitwara amashanyarazi menshi ariko ngo ntibarasubizwa.
Abatuye muri uyu mudugudu bakavuga ko mu gihe iki kibazo kitarakemuka babona bari mu kaga gakomeye karimo no kuba Babura ubuzima bw’abantu igihe imvura yagwa muri aka gace gasanzwe inkuba n’imirabyo byinshi.
Sylavain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
16 Comments
Ese mwabonye ibiti bashinga ku misozi mugutanga amashanyarazi kungo mu byaro hariya abaturage batanze 56000Frw? Igihe umuyaga wabikubitiye hasi cg imvura ikabikundura induru zizavuga muzitege.
ariko buri gihe ibintu bizajya bikemuka hapfuye abantu? umunsi uyu umuriro wishe abantu bazimurwa.
Ariko kuki abayobozi bamwe batumva ugutaka kw’abaturage, uzi ko ntacyo bibabwiye kubona hashize igihe kingana gutya bavuga ngo imitngo yabazwe nabi?? None se izabarwa neza ryari? gerageza mwishire mu kibanza cy’umuturage uturiye ayo mashanyarazi, udasinzira, n’izindi ngaruka bishobora kubagiraho! UBWO MUTEGEREJE KO HE.KAGAME azarinda kubibategeka koko??????
NDUMVA HARI RESEARCH ZEREKANA INGARUKA ZO KUBA MURI CHAMPS ELECTROMAGNETIQUE
Ikibazo gikomeye si ibishashi cg izo nkuba mutinya, ikibazo gikomeye ni cancers zizaturuka kuri izo electromagnetic radiations mutuye munsi, vuba cyane rwose.
Ntabwo byemewe ko umuntu yegera urutsinga runyuzemo 15,000 Volts. Kugirango ubyumve neza, gereranya 15,000 V na 220 V zinyura muri ziriya ntsinga zo mu nzu abantu baturamo; umuriro unyuramo hariya ukubye inshuro zirenga 60 umuriro ubana nawo mu nzu.
Ubushakashatsi bwanerekanye ko rwose n’inka zirisha hafi y’izo nkingi zitwaye 15,000 V nazo umukamo wazo uragabanuka, none mwe muracyari munsi yazo ngo mutegereje iyo ntica ntikize ya Mayor na REG ?
Cyakora ubugome buragwira, umuntu wanyujije amashanyarazi angana gutyo hejuru ya bariya bantu ni umugome kabisa. RURA iri he ? REG iri he ? Inzego z’ibanze ziri he ? MININFRA iri he ? Parliament iri he ? Kaboneka wirirwa abeshya ngo abayobozi bakorera abaturage ari he ?
@Bikatsa, abo bose uvuze wumve hagire ukoma.Nshimira iki kinyamakuru ukuntu gishyira ingufu mu gutara amakuru,amwe aba yerekana akarengane abaturage babayemo.
Ese bishobokako haza amatsinda atatu ya ba technicien bose bakarya ruswa ubwose abo bandi bazaza abantu bakizeragute ko batazarya ruswa
Comment yawe kabisa irumvikana sinari nzi neza ibyamashanyarazi ariko ndumvise uburemere burimo. Hanuma se ubundi harinda hashira icyo gihe cyose ibyo bigo biri hehe? ahubwo se singira ngo bari kwimurwa mbere yo kuhanyuza amashanyarazi angana atyo? hari abantu kabisa badakora akazi kabo neza. iyo ugiye ukicara mu biro umunsi ugashira icyumweru amezi 8 umwaka ushyira abantu mu kaga buriya wowe uwakagushyiramo umunsi umwe kandi wavuga ngo rererere? nyabuna ni
Iki ni ikibazo gikwiye kwitabwaho mu buryo bwihutirwa, uwo mayor ubabajwe cyane n’uko amafaranga yo kwishyura abaturage yaba ari menshi abanze atekereze ku buzima bwabo, ahabakure, ubundi asubire kubara uko abyifuza.
Meya muramurenganya, murumva haringufu zokugira icyahindura muribi bintu koko? Izonyigo zamunyuzeho? Ariko ejobundi nibaza niwe abaturage bazandagaza imbere yanyakubahwa.
Bishoboka bite ko ama equipe atatu yarya ruswa?ese abo bategerejwe kuzaza kubara bizewe bingana gute cg nibo bazababaje kurya iyo ruswa
Nibyo Bikatsa, Igitangaje ni uko abatekinisiye ba REG babikora babizi ingaruka ariko umuturage ntacyo avuze, kuramba kwe no kutaramba ntacyo bitubwiye uyumunsi? Kwisubiraho ok
Abaturage twaragowe kabisa,
Ese ubundi abaturage baramutse bahawe amafaranga menshi ikibazo kirihe? Ahubwo njye ndabona byaba ari byiza cyane kuko abaturage nabo baba babonye uburyo bwo kwiteza imbere. Mayor se yaba yishimira ko abaturage be bakena?? Byaba bibabaje!!!
As an Electrician ndababaye rwose!kubona abantu bazi ingaruka zabyo aribo bashyize agati mu ryinyo!!!!!ibibazo bizajya bikemuka ari uko umusaza wacu ahagurutse koko,muri kwica abantu gahoro gahoro.ntibyumvikana kbsa
Nabazaga niba iminara ya Mtn cg tigo cg airtel nayo ishobora gutera cancer ? Kuko nayo duturanye cyane twegeranye. Nonese naziliya poteaux na pilone zishinze mukigo cya electrogaz gikondo segem ntizizatera cancer abanyagikondo?
Comments are closed.