Digiqole ad

Ali Bongo na Jean Ping impande zombi ziravuga ko zatsinze amatora

 Ali Bongo na Jean Ping impande zombi ziravuga ko zatsinze amatora

Nubwo bwose bagitegereje ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye kuwa gatandatu muri Gabon, abakandida babiri bahabwa amahirwe Perezida Ali Bongo na Jean Ping bose ubu baravuga ko batsinze amatora.

Perezida Bongo abo ku ruhande rwe bemeje ko yatsinze
Perezida Bongo abo ku ruhande rwe bemeje ko yatsinze

Nubwo bwose gutangaza ibyavuye mu matora bizaba kuwa kabiri.

Jean Ping yabwiye abamushyigikiye ko yumva nta kabuza yatsinze amatora ariko abasaba gutegereza ibiri butangazwe na Komisiyo y’amatora kuri uyu wa kabiri.

Uyu mugabo wagiye afata imyanya ikomeye ku butegetsi bwa Omar Bongo yagize ati “ariko ninjye watowe nubwo habaho kwiba amajwi kw’iyi Leta. Nzi ukuntu twajyaga twiba amajwi.”

Georges Mpaga uyobora rimwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta yiyunze kuri Jen Ping we yagize ati “Nibatemera intsinzi yacu, ibintu biramera nabi.”

Ku ruhande rwa Ali Bongo nabo batangaje intsinzi bavuga ko umukandida wabo ubu ari we uri imbere mu majwi kandi nta mpinduka biteze.

Hari impungenge ko ibiva mu matora bishobora gukurikirwa n’imvururu kubera umwuka mubi uri muri Gabon hagati y’abashyigikiye Perezida Bongo n’abo ku ruhande rwa Jean Ping.

Jean Ping ati "nzi uburyo cyera twajyaga twiba amajwi"
Jean Ping ati “nzi uburyo cyera twajyaga twiba amajwi”

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Africa we warababaye peee? None se umuntu wivugira ko azi uburyo yibaga amajwi kera ubu najyaho naneho aziba n’amafaranga yabaturage mwibaze umugabo wayoboye Africa Union uvuga gutyo. Africa ikeneye kuyoborwa nkabameze nkaba Donald Kaberuka

Comments are closed.

en_USEnglish