Digiqole ad

Kigali: Umukozi yiyahuriye ku kazi

 Kigali: Umukozi yiyahuriye ku kazi

Abakozi ba Police mu bijyanye no gukusanya ibimenyetso ku byaha bari mu kazi

Nyarugenge – Umurambo w’umugabo witwa Rajabu Nkundabagenzi kuri uyu wa mbere ahagana saa sita bawusanze mu biro bye yapfuye. Kugeza ubu biravugwa ko uyu muntu yiyahuye akoresheje umugozi mu biro yakoreragamo.

Aho umurambo w'uyu mukozi wabonetse
Aho umurambo w’uyu mukozi wabonetse

Radjabu Nkundabagenzi bivugwa ko yiyahuye ngo yari atuye i Nyamirambo ndetse yari umugabo wubatse atuye i Nyamirambo.

Umwe mu bakorera hafi aha yabwiye Umuseke ko Radjabu saa yine n’igice z’amanywa yariho asangira ibigori n’abandi bakozi bakorera hafi aha.

Uyu utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko Radjabu yari afite imyaka 37,  ngo nyuma yagiye mu biro bye maze hashize umwanya atagarutse,  bagiye kumureba basanga yiyahuriye mu biro akoresheje umugozi arapfa.

Umunyamakuru w’Umuseke uriyo aravuga ko Police ikiri mu iperereza ndetse yahise iza igatwara umurambo w’upfauye nyuma y’akanya bakora iperereza ry’ibanze aho basanze umurambo.

Police imaze kuhagera yasabye abakorera kuri uyu murongo ko bafunga, barimo n’iduka Axar Technical Services Ltd ry’Abahinde riri aha hasi.

Uyu mugabo bari begeranye aho bakorera, utufuje ko umwirondoro we utangazwa avuga ko nta kibazo azi uwiyahuye yari afite mu kazi ati “birashoboka ko ari ibibazo byo mu muryango ariko hano nta kibazo tuzi yari afite”.

Abantu benshi bari kunyura aha ku muhanda umanuka ku Muhima ugana Nyabugogo bari guhagarara babazanya icyahabaye.

Amakuru yemezwa n’abo bari baturanye aha ku kazi ni uko ngo yakoreraga umwe mu bayobozi b’uruganda SteelRwa rukora Fer a Beton i Rwamagana.

Imodoka ya Police yegera aho umurambo wabonetse ngo iwujyane
Imodoka ya Police yegera aho umurambo wabonetse ngo iwujyane
Mu muryango uyu mugabo yakoreragamo
Mu muryango uyu mugabo yakoreragamo
Hakurya y'umuhanda abantu bari benshi bareba ibiri gukorwa
Hakurya y’umuhanda abantu bari benshi bareba ibiri gukorwa
Police ishakisha ibimenyetso ahabereye ibyaha n'ibikorwa nk'ibi iri gukusanya ibimenyetso binyuranye
Police ishakisha ibimenyetso ahabereye ibyaha n’ibikorwa nk’ibi iri gukusanya ibimenyetso binyuranye
Aha  biteguraga gusohora umurambo wa Radjabu
Aha biteguraga gusohora umurambo wa Radjabu
Imodoka yabugenewe igiye kuwutwara
Imodoka yabugenewe igiye kuwutwara
Binjiza mu modoka umurambo w'uyu mugabo wahoze asangira n'abandi ibigori nyuma gato bagasanga 'yiyahuye'
Binjiza mu modoka umurambo w’uyu mugabo wahoze asangira n’abandi ibigori nyuma gato bagasanga ‘yiyahuye’
Umurambo ujyanywe gukorerwa irindi suzuma
Umurambo ujyanywe gukorerwa irindi suzuma

Photos © M.Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • none se ko bavuze ngo ni umuntu utaramenyekana kandibakavuga ngo yakoraga muri iyo societe nibatubwire neza kugira ngo abe bamumenye neza

  • police yacu nidukurikiranire bamenye icyatumye yiyahura

  • Rukaragandekwe ampa inka!!!
    Mu biro bye peeeeeee!! mbega ubugwari!

    Bakurikirane basi bamenye icyabimuteye

  • Nonese ko mwirirwa muvugako akazi kabuze, nkaba mbona n’abagafite bari kwiyahurira mubiro, murabona tuganahe ra? birababaje.

    • abanyarwanda baca umugani ngo akari mu nda y’ingoma kamenywa n’uwayihanze, kandi ngo agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo. ubwo umukoresha we yabanza agahatwa ibibazo, hagakurikiraho abo babanaga mu rugo ese yahavuye byifashe bite cyangwa wasanga iposho ryabuze kubera shida za dunia, isi irikoreye peee; cyangwa hari ibindi byihishe inyuma ahaaa agiye disi atanasize amakuru; ushobora no gusanga yasize yanditse urwandiko cyangwa yagize abo yoherereza message; nyabuneka mwitabaze MTN CENTER, TIGO barebe message ze za nyuma yohereje n’abo bavuganye kuri phone ko yenda ishyamba ritari ryeru’ mushakishe police turabemera cyane; kandi ibyo bigo by’itumanaho nizere ko bidatechnika.Ayiwee amabere yikoze atonsa.Rwanda Mana tabara

    • None se iyo hari umugozi, imiti cg ikindi gikoresho bivugwa kwiyahura?? Ibyo bigomba kugaragazwa n’iperereza!!!

  • Imikoreshereze yo mu Rwanda se nigute abantu batakwiyahura? ntamukoresha utanga ikiruhuko, imishahara yintica ntikize, gukoresha abantu nk’ipunda, sinzi nicyo MIFOTRA cyangwa CESTRAL ikora

  • ubuse yihoye iki???abandi ubuzima barabubuze nowe yahisemo kwiyahura

  • buriya rero hari impamvu yatumye ibimutera.gusa s,ubugabo. imana imwakire.

  • hari ikinyamakuru nasomyeho ngo yari yarahombye amafaranga menshi kandi ngo boss yaragiye kugaruka . ariko yahise mo nabi kuko uwo muhinde ntabwo yari kauzamwica wenda yari kuzamwirukana apfa kuba ataramwibye naho akazi yari kuzagashakira nahandi

  • Wanabona abo basangiraga ibyo bigori aribo banamupangiye, babona nta muntu uri aho hafi wabicira imipango yabo, bakamwiciraho akora bayobya uburari ngo bagirengo, kuki se atiyahuriye iwe keretse ku kazi ra? Ibyo twamenya ari ibiki ko iby’ubu bisigaye biguruka ntamababa? Amayere yabaye menshi.

Comments are closed.

en_USEnglish